RFL
Kigali

Ibikorwaremezo, ubuhanzi…Ibyitezwe mu kiganiro Meya Samuel azatanga muri Gen-Z Comedy

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:12/09/2024 9:44
0


Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel aritegura gutanga ikiganiro mu gace kiswe “Meet me Tonight” kahariwe umutumirwa aho azaganiriza urubyiruko n’abandi bazitabira igitaramo cy’urwenya cya Gen-Z Comedy, kizaba ku wa Kane tariki 19 Nzeri 2024.



Nk’ibisanzwe kizabera muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali. Abaye umuyobozi wa kabiri ugiye gutanga ikiganiro muri ibi bitaramo biba kabiri mu kwezi, nyuma ya Tom Close, usanzwe ari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Gishinzwe gutanga amaraso muri RBC.

Ariko kandi muri “Meet me Tonight” hagiye hatumirwamo abahanzi mu ngeri zinyuranye, abashoramari, abacuruzi, abahangamideli n’abandi bitsa cyane ku kubwira urubyiruko uko bakwiye kwitwara muri iyi si y’ikoranabuhanga, ndetse n’uburyo bakishakamo imbaraga zo kwikorera no guteza imbere Igihugu.

Bisaba n’aho Gen-Z Comedy iherekeza Nzeri ya 2024 izaba yihariye, kuko yatumiwemo abanyarwenya bakomeye barimo nka Alex Muhangi wo muri Uganda, Mugisha Emmanuel wamenye nka Clapton Kibonge, Michael Sengazi, Ramjaane Joshua, Manzere na Kampire, Dudu, Clement, Pirate n’abandi.

Fally Merci utegura ibi bitaramo yabwiye InyaRwanda, ko batumiye Meya Samuel kugirango aganirize urubyiruko kuri gahunda zinyuranye Umujyi wa Kigali uri gutegura, ibikorwaremezo biri guhangwa, guteza imbere ubuhanzi n’ibindi binyuranye.

Ati “Ikiganiro azatanga kizibanda kuri gahunda z’Umujyi wa Kigali mu iterambere ry’ubuhanzi cyangwa mu gufasha abahanzi muri rusange ndetse n’icyo asaba urubyiruko kugirango Umujyi wa Kigali ukomeze gutera imbere. Harimo kandi n’ibijyanye no guhanga imirimo ku bashomeri n’ibindi.”

Ibyavuye mu ibarura rusange rya 2022 bigaragaza ko mu Mujyi wa Kigali hatuye abantu 584,290 bafite imyaka iri hagati ya 16 na 30.

Ubwo yari mu kiganiro Waramutse Rwanda cya tariki 2 Mutarama 2024, Meya Samuel Dusengiyumva, yabwiye urubyiruko rwo mu Mujyi wa Kigali, ko hari amahirwe menshi yo kubona imirimo.

Yagize ati “Amahirwe burya ugomba kuyakurikirana, cyane cyane ku rubyiruko ni ugushyiramo imbaraga ugashakisha amahirwe udahuga. Ntabwo amahirwe akwizanira, ntabwo ashobora kugusanga ahantu uri. Hari igihe ubona abantu babiri bavukiye ahantu hamwe, umwe atera imbere undi bikanga. Mu by’ukuri iyo ugiye kureba itandukaniro usanga ari imbaraga buri wese yashyizemo.”

“Igihugu cy’u Rwanda ni igihugu kirimo amahirwe menshi, buri wese rero akwiye kureba amahirwe amugenewe akayahiga akayafata. Dufate urugero, urebye inyubako zizamurwa ntabwo zubakwa n’imashini zubakwa n’abantu, urebye ibikorwa bitandukanye, umuntu ukeneye iki cyangwa kiriya, hari amahirwe ataba mu cyaro, ahubwo itandukaniro ni iyo uyabonye uyakoresha ute kugira ngo akugeze ku yandi ejo uzagende uzamuka?”

Minisitiri w'Intebe Dr Edouard Ngirente aherutse gutangaza ko muri gahunda ya Guverinoma ijyanye no guhanga imirimo mishya ibyara inyungu ingana na Miliyoni 1,250,000, ubuhanzi n'imyidagaduro biri mu nzego zizibandwaho kugirango bazabashe kugera ku ntego bibaye mu myaka itanu iri imbere.

Imibare yo muri 2022, yerekanaga ko muri rusange mu Rwanda abagera kuri 21.5% by’abagejeje imyaka yo gukora bugarijwe n’ubushomeri ariko byagera ku rubyiruko icyo gipimo kikagera kuri 33%, aho mu cyaro ubushomeri mu rubyiruko buri kuri 35.1% naho mu mujyi bukaba ari 27%.

Ariko muri gahunda ya NST2, Ngirente yavuze ko nk’Igihugu hifuzwa guhangwa imirimo mishya nibura Miliyoni 1,250,000 mu myaka itanu. Ni ukuvuga ko buri mwaka hazajya hahangwa imirimo mishya ibihumbi 250,000.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Samuel Dusengiyumva yatumiwe kuganiriza urubyiruko muri Gen-z Comedy izaba tariki 19 Nzeri 2024 muri Camp Kigali

Dusengiyumva azatanga ikiganiro kizibanda kuri gahunda ziteganyijwe n’Umujyi wa Kigali harimo guteza imbere ubuhanzi





   





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND