Umuhanzi wigaragaje mu muziki muri uyu mwaka, Kevin Montana yatangaje ko agiye gushyira hanze Extended Play (EP) ye ya mbere iriho indirimbo yakoranyeho n’abahanzi bakomeye muri iki gihe barimo Ish Kevin, Mani Martin na Social Mula.
Atangaje ibi mu gihe
aherutse gushyira ku isoko indirimbo yakoranye n’abaraperi babarizwa mu itsinda
rya Tuff Gang ndetse na Back-T. Ni indirimbo yise ‘Twendeleye’, ndetse avuga ko
ashingiye ku bitekerezo by’abantu bayikunze, biri mu mpamvu zatumye yiyemeza
gukora umuziki.
Yabwiye InyaRwanda ko
iyi EP ye izaba iriho indirimbo yakoranyeho n’abahanzi barimo Social Mula na
Martin. Ati “Navuga ko urugendo rwakomeje nyuma y’indirimbo na Tuff Gang,
nararukomeje kugira ngo nkomeze nkore ibihangano byinshi, kandi bizangeza aheza
hashoboka. Nibwo nateye intambwe yo kuganira na Social Mula hanyuma dukorana ‘Collabo’.”
Yavuze ko indirimbo
nyinshi zizumvika kuri EP zizaba zubakiye ku njyana ya Amapiano. Akavuga ko indirimbo
ye na Social Mula bayise ‘Ça va très bien, kandi bayikoze bakuye igitekerezo ku
ndirimbo ‘Komasava’ Diamondy yahuriyemo n’abarimo Jason Derulo, Khalil Harisso
na Chley.
Ati “Ni uko indirimbo
rero twayikoze. N’amashusho yararangiye. Ntekereza ko izajya hanze mu gihe kiri
imbere.”
Uretse Socila Mula
bakoranye indirimbo kuri iyi EP ye nshya, Kevin Montana anavuga ko yakoranyeho
n’abaraperi nka Ish Kevin na Logan Joe zose zubakiye ku mudiho wa Hip Hop. Ati “Izo
ndirimbo zose zararangiye, zizumvikana kuri EP.”
Uyu muhanzi anavuga ko
hariho indirimbo yakoranye na Mani Martin ndetse na Patrick Nyamitali, hari
kandi eshatu yaririmbye wenyine ndetse n’indi imwe yakoranye
na Edouce Softman.
Ati “Izi ndirimbo uko
nzivuze zose nzagenda nzikorera amashusho bitewe n’uko abafana bazagenda
bakunda buri imwe. Ariko kandi mu ndirimbo nateguye gushyiraho harimo n’iriya
nakoranye na Tuff Gang.”
Mani Martin yatanze
umusanzu we kuri EP ya Kevin Montana izasohoka muri uyu mwaka
Social Mula umaze igihe
ari gukorana n’abahanzi banyuranye, ni umwe mu bakoze kuri EP ya Kevin Montana
Umuraperi Ish Kevin uheruka kwitabira ibirori bya ‘The Silver Gala’ ni umwe mu bakoze kuri iyi EP
KANDA HANO UBASHE KUMVA INDIRIMBO KEVIN MONTANA YAHURIJEMO ABAGIZE TUFF GANG
TANGA IGITECYEREZO