RFL
Kigali

Yakozwe n’abantu 12, kandi ikurwa ku isoko! Ibyo wamenya ku ikanzu Sherrie Silver yaserukanye mu birori bye- AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:9/09/2024 14:17
0


Umuhangamideli, Niyigena Maurice ufite inzu y'imideli ya Matheo, yatangaje ko ikanzu umubyinnyi Mpuzamahanga, Sherrie Silver yaserukanye mu birori bye “The Silver Gala” yakozwe mu gihe cy’iminsi ibiri n’abantu 12, kandi bitaye cyane kuri buri kimwe cyari gutuma uyu mukobwa agaragara neza imbere y’ibihumbi by’abantu yari yatumiye.



Sherrie Silver yaserutse mu ikanzu y'ibara ry'umukara ndende, kandi ifite ikindi gitambaro kinini inyuma, ku buryo byasabaga rimwe na rimwe kumuteruza inyuma kugirango itamutega muri ibi birori.

Ni ikanzu yari ikoranywe ubuhanga, iriho imirimbo y'ubwiza, imeze nk'amababa, indi iri mu rucyenkerero, harimo indi mirimbo imeze nk'irereta. Kandi yari ikoze mu buryo isa n'aho imuzengurutse igapfuka igice cy'inyuma cy'umutwe we n’imbere mu gituza cye kugeza ku maboko ariko ntabwo ipfutse amaboko yose.

Niyo kanzu yaserukanye ku itapi itukura (Red Carpet), ubwo yari kumwe n'umunya-Nigeria, Runtonw yari yatumiye muri ibi birori. Ni nayo yinjiranye mu birori bye byabereye muri Kigali Convention Center, ku wa Gatandtau tariki 7 Nzeri 2024.

Ndetse, ubwo yaganiraga na Miss Nishimwe Naomie kuri ‘Red Carpet’ ni iyi kanzu yari yambaye. Ariko bigezemo hagati yagiye guhindura, yambara indi.

Umuhangamideli Niyigena Maurice washinze 'Matheo' ari nayo yambitse Sherrie Silver, yabwiye InyaRwanda, ko iriya kanzu yakozwe mu gihe cy'iminsi 2 n'abantu 12, bari bahuriye ku kujyanisha n'ibyifuzo by'uyu mukobwa n’izina rye.

Yavuze ko ikoze mu bwoko butatu bwa ‘tissue’ (soma tisi), wongeyeho mwambaro uri mu gice cye cy'umugongo n’imbere mu gituza. Niyigena Maurice anavuga ko iyi kanzu "yari itakishijwe amasaro n'indabo zakozwe n'intoki zashyizwe mu buryo butandukanye, kugirango igaragare uko mwayibonaga."

Yavuze ko yakoze iyi kanzu "kugirango njyanishe n'igisobanuro cy'izana rye ndetse n'ukuntu sosiyete imufata muri rusange'.

Yungamo ati "Nanabitekerejeho ngendeye ku izina rye 'Silver', no kuba byari ibirori by'imyambarire n’umusangiro wihariye 'Gala', kandi nanahuje biriya byose, kugirango mpuze n'uwo ariwe n'uko abantu bamuzi muri rusange'. 

Matheo yavuze ko iyi kanzu itari ku isoko ari nayo mpamvu atatangaza igiciro cyayo, kuko yakozwe ari imwe. Ati "Iriya rero ntabwo iri ku isoko, kubera ko yari iye, niwe wasabye uko ikorwa, ntabwo igiciro nagishyira hanze, kubera y'uko nyine yarayitwaye."- Bisobanuye ko nta yindi kanzu nk'iyi wabona ku isoko, kuko iriya yakorewe Sherrie Silver gusa.

Sherrie ni umukobwa w’imyaka 28 wavutse mu mwaka 1994. Ni ikinege mu muryango. Afite mama we witwa Florence Silver.

Kubera ukunu yakunzwe cyane byatumye ahabwa igihembo kiswe “The Best Choreography” cyatanzwe mu marushanwa yo mu 2018 ya MTV Music Awards.

Yagaragaye mu ndirimbo nyinshi abyina. Ariko yaje guca agahigo ubwo yagaragaraga abyina mu ndirimbo y’umuhanzi Childish Gambino yise' “This Is American.”

Muri Gashyantare 2022, yubakiwe ikibumbano mu Mujyi wa London ateze amaboko nk’urimo kubyina, mu buryo Abanyarwanda babyina bateze amaboko.

Icyo gihe yanditse kuri konti ye ya Instagram agira ati “London ifite ibibumbano (Statues) byinshi by’inyamaswa kurusha abagore, none ubu mfite ikibumbano cyanjye i London, uburyo kiremye ni ugutega amaboko nk’uko mu ndirimbo gakondo z’Abanyarwanda babikora. Ntewe ishema no kuba ndi Umunyafurika kandi nshaka kuyihagarira aho ari ho hose hashoboka”.

Iki kibumbano yari yakizanye i Kigali mu birori byabereye muri Kigali Convention Center. Bisanzwe bikorwa n’uruganda rwa Adidas mu rwego rwo guha agaciro no gushyigikira abagore b’indashyikirwa, babaye urugero mu rubyiruko.

Mu 2019, uyu mukobwa w’i Huye yagizwe Ambasaderi w’Ikigega Mpuzamahanga cy’Iterambere ry’Ubuhinzi (IFAD). Ndetse yahuye na Papa Francis.

Umunyarwandakazi Sherrie Silver wamamaye mu mbyino yaserutse mu birori bye yambaye ikanzu yakozweho n’abantu 12 

Ikanzu ya Sherrie Silver yakozwe mu gihe cy’iminsi ibiri - Aha yari kumwe na Runtown kuri ‘Red Carpet’


Umuhangamideli Niyigena Maurice washinze 'Matheo', yatangaje ko ikanzu yambitse Sherrie Silver yahise ikurwa ku isoko kubera ubusabe bw’uyu mukobwa



Miss Nishimwe Naomie yakiriye Sherrie Silver kuri ‘Red Carpet’ bagirana ikiganiro cyagarutse kuri ibi birori


Sherrie Silver yaserutse muri ibi birori yambaye ikanzu yariho indabo zakozwe n’intoki n’indi mirimbo y’ubwiza 


Sherrie Silver ari kumwe n'abarimo Noopja washinze Country Records




KANDA HANO UBASHE KUREBA IBYARANZE IBIRORI 'THE SILVER GALA'



AMAFOTO: TNT






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND