Sandrine Mucyo, umuhanga mu kumurika imideli ariko waninjiye mu birebana no gutegura ibirori byagutse byayo, yaserutse mu ikanzu y’akayabo mu birori by’amateka bya ‘The Silver Gala’.
Nk'uko bisanzwe Sandrine Mucyo iyo bigeze mu guseruka aba
afite imyambarire yihariye. Kuri iyi nshuro muri ‘The Silver Gala’ yaserukanye
ikanzu yihariye kandi yamutwaye umwanya.
Ibi yabitangaje mu kiganiro na InyaRwanda aho yagaragaje
ko ibikorwa bya Sherrie Silver ari indashyikirwa, ati”Kuba yaravuze ngo reka ngaruke
iwacu ngire icyo nkora nabyo ni igitangaza.”
Sandrine yahereye aha, agaragaza uburyo kuva yamenya ibi birori yumvise agomba kubizamo atandukanye.
Ati ”Iyi yadutwaye amezi agera kuri abiri
kugira ngo tuyisoze.”
Abajijwe ku mafaranga iyo ikanzu ihagaze, yagize ati”Mu
kigereranyo irenze muri Miliyoni 2.5Frw.”
Yaboneyeho kandi no gutanga ubusobanuro ku birori ategura
yise ‘The Stage’ biteganijwe kuba mu Kwakira 2024 muri Kigali Convention
Center.
Agaragaza ko ibya mbere bakoze byajemo utuntu atakunze nubwo
abantu babyishimiye gusa kuri iyi nshuro bizaba ari byiza kurushaho.
Atangaza ko kugeza ubu bamaze kubona abanyamideli 63 bazakoresha kandi bazishyura neza ariko muri abo abazahiga abandi umuhungu n’umukobwa bazahabwa agera mu bihumbi 800Frw.
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA SANDRINE MUCYO
TANGA IGITECYEREZO