RFL
Kigali

Inzira yagejeje ku ikanzu y'asaga Miliyoni 2.5Frw Sandrine Mucyo yaserukanye muri ‘The Silver Gala’-VIDEO

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:8/09/2024 12:36
0


Sandrine Mucyo, umuhanga mu kumurika imideli ariko waninjiye mu birebana no gutegura ibirori byagutse byayo, yaserutse mu ikanzu y’akayabo mu birori by’amateka bya ‘The Silver Gala’.



Nk'uko bisanzwe Sandrine Mucyo iyo bigeze mu guseruka aba afite imyambarire yihariye. Kuri iyi nshuro muri ‘The Silver Gala’ yaserukanye ikanzu yihariye kandi yamutwaye umwanya.

Ibi yabitangaje mu kiganiro na InyaRwanda aho yagaragaje ko ibikorwa bya Sherrie Silver ari indashyikirwa, ati”Kuba yaravuze ngo reka ngaruke iwacu ngire icyo nkora nabyo ni igitangaza.”

Sandrine yahereye aha, agaragaza uburyo kuva yamenya ibi birori yumvise agomba kubizamo atandukanye.

Ati ”Iyi yadutwaye amezi agera kuri abiri kugira ngo tuyisoze.”

Abajijwe ku mafaranga iyo ikanzu ihagaze,  yagize ati”Mu kigereranyo irenze muri Miliyoni 2.5Frw.”

Yaboneyeho kandi no gutanga ubusobanuro ku birori ategura yise ‘The Stage’ biteganijwe kuba mu Kwakira 2024 muri Kigali Convention Center.

Agaragaza ko ibya mbere bakoze byajemo utuntu atakunze nubwo abantu babyishimiye gusa kuri iyi nshuro bizaba ari byiza kurushaho.

Atangaza ko kugeza ubu bamaze kubona abanyamideli 63 bazakoresha kandi bazishyura neza ariko muri abo abazahiga abandi umuhungu n’umukobwa bazahabwa agera mu bihumbi 800Frw.

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA SANDRINE MUCYO

">

Bwiza yahigitse Sandrine Mucyo amutwara igihembo cy'uwaserukanye umwambaro mwiza Amakanzu aba bombi bari bambaye yatunganijwe na Matheo Designer wanambitse Sherrie SilverYatangaje ko ibirori bya 'The Stage' bizaba birimo udushya dutandukanye ndetse abamurikamideli 63 aribo bazakoresha 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND