Mugisha Benjamin [The Ben] yagarutse ku biganiro agirana na Shawn Peter Raul Mendes [Shawn Mendez] abitangiramo isomo rikomeye mu buzima.
Mu Kwakira 2023 ni bwo The Ben yagaragaye ari kumwe na Shawn Mendez, umusore w’imyaka 26 ariko wamaze kugwiza ibigwi.Kuko ubutunzi bwe bubarirwa muri Miliyari zisaga 53 akagira kandi igikundiro ku mbuga nkoranyambaga n’izicurizwaho umuziki muri rusange.
Urugero ku rubuga rwa Instagram akurikirwa n’abarenga
Miliyoni 71 ‘Followers’ mu gihe kuri Youtube afite aba ‘Subscribers’ Miliyoni
30 naho inshuro ibikorwa bye byarebwe kuri uru rubuga ‘views’ ni Miliyari 13
zisaga.
Mu kiganiro cyihariye InyaRwanda yagiranye na The Ben
twifuje kumenya uko umubano wabo uhagaze, ati”Iyo ugize Imana ugahura n’abantu
bakomeye nk'abariya bafite ahantu bageze natwe twifuza kugera.”
Agaragaza ko iyo uganira n’umuntu nka Shawn Mendez
ibiganiro biba bishingiye ku kuba inshuti bwa mbere ati”Muri make nicyo
kintu nashatse kwitaho ni nako mu by’ukuri mbona aribwo buryo bwiza bwo kugira
ngo uhuze n’abantu.”
Yongeraho ati”Ikintu gitangaje ni uko tutigeze tuvugana ku
ndirimbo, nta kintu twigeze tuvuganaho cyo kuba twajyana muri Studio, twavuganye
ubucuti, ni umuntu tuvugana kuri WhatsApp mu buryo bwa buri munsi.”
Guhura kw'aba bombi bwa mbere bikaba byarabaye bivuye ku
ndirimbo ‘I can’t get enough’ ya The Ben, Shawn Mendez yumvise akayikunda ubwo
yari mu biruhuko mu Rwanda.
Bikarangira Shawn Mendez yifuje ko bahura ibintu byaje no gukunda gusa benshi bibwiraga ko ibyabo byubakiye ahanini ku kuba bakorana indirimbo nyamara kugeza n’ubu nta kintu kiganisha kuri iyo ngingo baraganira nubwo bavugana kenshi.
TANGA IGITECYEREZO