Kigali

Kevin Kade na Alyn Sano biyongereye mu basusurutsa ibirori by'agatangaza bya 'The Silver Gala'

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:7/09/2024 19:02
0


Sherrie Silver agiye guhuriza abantu batandukanye mu birori byagemuwe kuri Met Gala, bigamije gukomeza gukusanya ubushobozi bwo gufasha Sherrie Silver Foundation.



Ku mugoroba w’uyu wa Gatandatu tariki ya 07 Nzeri 2024 muri Kigali Convention Center harahurira ibyamamare yaba ibyo mu Rwanda no hanze yarwo.

Mu bashyitsi bamaze kuhagera harimo Peter Obi umunyapolitike wo muri Nigeria wahabwaga amahirwe yo kuyobora iki gihugu mu matora aheruka.

Hari kandi Runtown icyamamare mu muziki nyafurika aho afite indirimbo zitandukanye yaba ize ku giti cye n'izo yakoranye n’abandi bahanzi nka Nasty C, Davido na Sarkodie.

Runtown akigera i Kigali yatangaje ko akunda u Rwanda kandi yishimira kurusura. Yanavuze afata Sherrie Silver nk’umuvandimwe we.

Byitezwe ko muri ibi birori haboneka ibindi byamamare mpuzamahanga Sherrie Silver yirinze gutangaza mu kiganiro aheruka kugirana n’itangazamakuru asobanura Silver Gala.

Ibi birori byatewe inkunga na Mr Eazi na Childish Gambino uza no gutanga ubutumwa bukwiye binyuze mu mashusho.

Willow Smith umuhanzikazi ukomoka mu muryango w’ibyamamare Will Smith na Jada Smith, na we yitezweho kuza gutanga ubutumwa mu buryo bw'amashusho.

Ibi birori biteganijwe ko biza gususurutswa n’abahanzi barimo Kevin Kade, Alyn Sano, Boukuru n’abana bahuriye muri Sherrie Silver.

Ni mu gihe The Ben, Fred Swaniker, Mr Peter Obi na Masai Ujiri baza gutanga ibiganiro. Hateganijwe kandi kuza guhemba abambaye neza.

Ku ruhande rwo kwifotoza ku itapi y’umutuku, iki gikorwa kirayoborwa na Miss Naomie mu gihe muri rusange abashyushyarugamba b’iki gikorwa ari Arthur Nkusi na Makeda.

Umuziki uraza kuvangwa na DJ Sonia waniyemeje kuzajya ajya gutanga amasomo yo kuvanga umuziki muri Sherrie Silver Foundation. Araba afatanije na DJ Toxxyk.

Kugeza ubu amatike yose yamaze gushira ku isoko.Amatike yamaze gushira ku isoko yo kwinjira mu birori byitezweho gutanga ibyishimo bisendereye mu myidagaduro nyarwanda Runtown nubwo atagaragara ku rutonde rw'abaza kuririmbira abitabira ibi birori, hari amakuru ko ashobora kuza gutunguranaKevin Kade uri mu bahanzi bafashe umwanya wo kujya gusura Sherrie Silver Foundation aratamira abitabira Silver GalaAlyn Sano uri mu bahanzikazi bari mu bihe byabo byiza mu Rwanda yiyongereye ku rutonde rw'abaza gutaramira abitabira Silver Gala






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND