RFL
Kigali

Kanye West yanditse amateka mu Bushinwa

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:5/09/2024 17:59
0


Umuraperi kabuhariwe, Kanye West YE, yanditse amateka mashya yo kuba umuhanzi wa mbere ubashije kugurisha amatike y’igitaramo cye mu Bushinwa, nyuma yaho amatike 30,000 yose yashize ku isoko mu minota 3.



Hashize igihe gito umuraperi Kanye West atangaje ko agiye  gukorera igitaramo mu Bushinwa gikamije kumenyekanisha album aherutse gusohora yise ‘Vultures 2’.

Iki gitaramo cye kizaba ku itariki 12 Nzeri 2024 aho kizabera ahitwa Haikou. Iki azagikora nyuma yaho mu kwezi gushize yakoreye ikindi kidasanzwe muri Koreya y’Epfo.

Ku wa Gatatu w’iki cyumweru nibwo amatike y’iki gitaramo yashyizwe ku isoko maze haba agashya kuko yahise agurwa vuba vuba ku buryo mu minota 3 gusa yari ashize ku isoko. Ibi ngo ntamuhanzi n'umwe urabikora mu Bushinwa yaba mu bahanzi baho cyangwa abandi bo mu bindi bihugu bahakoreye ibitaramo.

Daniel McCartney umuyobozi w’inzu ikomeye y’umuziki mu Bushinwa yitwa ‘Outcast Records’, watumiye Kanye West muri iki gitaramo, yatangarije The South China Morning Post’ ko batatunguwe no kubona amatike aguzwe vuba cyane kuko Kanye ari umuhanzi wifuzwaga mu Bushinwa.

Igitangaje ni uko iki gitaramo ntamuhanzi numwe wo mu Bushinwa uzakiririmbamo. Kanye West niwe rukumbi uzaririmba.

Uyu muraperi akaba yaraherukaga gukora igitaramo mu Bushinwa mu 2008.

Amatike y’igitaramo cya Kanye West mu Bushinwa, yashize ku isoko mu minota 3 gusa






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND