RFL
Kigali

Imyambaro ya Lady Gaga yongeye kurikoroza--AMAFOTO

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:5/09/2024 15:28
0


Nyuma y'igihe umuhanzikazi w'icyamamare, Lady Gaga atigaragaza mu bantu benshi, ubu yagarutse mu myambaro idasanzwe mu birori bya Sinema yitabiriye mu Butaliyani.



Ku bakurikiranye imyidagaduro y'imahanga bazi cyane ko Lady Gaga ari mu bahanzikazi babiciye mu myaka yashize. Byumwihariko afite agahigo ko kuba ariwe wakunze gukora amashusho y'indirimbo  yiganjemo  urukozason kugeza ubwo Liliziya Gatolika yamwamaganye ubwo yasohoraga indirimbo yise 'Judas'.

Lady Gaga kandi yakunze kurangwa n'imyambarire idasanzwe dore ko yanigeze kwambara ikanzu ikoze mu nyama yitabiriye ibirori bya 'Grammy Awards'. Mu bihe bitandukanye kandi yakomeje kurangwa n'iyi myambarire kugeza ubwo yafashe ikiruhuko mu muziki akerekeza muri Sinema.

Kuri ubu Lady Gaga yongeye kugarukwaho nyuma y'uko aserutse mu ikanzu y'umukara idoze mu buryo budasanzwe ndetse n'ingofero isa n'iriho amahembe. Iyi myambaro yayambaye mu birori bya 'Vebice Fil Festival' byabereye mu Butaliyani.

Ibi birori kandi herekaniwemo integuza ya filime yitwa 'Poker 2: La Folie a Deux' yakinnyemo Lady Gaga na Joaquim Phoenix. Iyi izaza ikurikiye igice cya kabiri cyasohotse mu 2019. TMZ ivuga ko Lady Gaga yambaye iyi myenda nk'ikimenyetso cyo kwerekana ko 'agishoboye gutungurana' nyuma y'igihe yiturije.

Dore imyambaro ya Lady Gaga yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga:


Ikanzu ya Lady Gaga idoze mu buryo budasanzwe


Yari yajyanishije inkweto n'ikanzu yambaye byose mu ibara ry'umukara

Ni uku Lady Gaga yaserutse ku itapi itukura







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND