RFL
Kigali

Bien-Aimé yageze i Kigali avuga ibigwi Bruce Melodie bafitanye indirimbo zirenze imwe-VIDEO

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:27/08/2024 16:23
0


Bien-Aimé Baraza umwe mu banyamuziki bari bagize itsinda rya Sauti Sol ryagwije ibigwi mu Isi, yageze mu Rwanda aho aje mu ifatwa ry’amashusho y’indirimbo na Itahiwacu Bruce [Bruce Melodie].



Kuri uyu wa 27 Kanama 2024, Bien-Aime yakiriwe ku kibuga cy’indege na Bruce Melodie aho aje mu bikorwa byo gufata amashusho y’indirimbo aba bombi bafitanye.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Bien-Aime yavuze ko bombi bafitanye indirimbo irenze imwe. Ati: ”Njyewe na Bruce Melodie ntabwo dufitanye indirimbo imwe, dufitanye indirimbo nyinshi ahubwo n’ejo dushobora gufata umwanzuro wo gufatira indi amashusho.”

Yongeraho ati: ”Dufitanye indirimbo nyinshi njyewe na Bruce Melodie tumaze igihe duhanga kandi twembi turi abahanzi bafite umuhate wo gukora.”

Agaruka ku ndirimbo bitegura gushyira hanze yagize ati: ”Ntabwo wari umwanzuro ugoye kuba twafata kugira ngo dukorane indirimbo. Iyi ndirimbo ni nziza kandi ndumva mfitiye amashyushyu kuyisangiza abanyakenya n’abanyarwanda ngo ibaryohere.”

Yahishuye ko mu bihe bitandukanye yifuje gukorana n’umunyarwanda, akomoza ku mbogamizi yagiye agira. 

Ati: ”Bivuze buri kimwe ntabwo nigeze ngira amahirwe yo gukorana n’umuhanzi w’umunyarwanda mbere kubera impamvu zinyuranye rimwe kubera ko nari ndi mu itsinda [Sauti Sol], ubundi bikagorana.”

Aha niho yahereye avuga ibigwi Bruce Melodie kandi ko yishimiye kuba barakoranye. Ati”Ariko noneho nagize amahirwe yo gukorana n'umwe [Bruce Melodie] w’igitangaza ufite impano idasanzwe uyu mugabo yamaze kuba mpuzamahanga kandi nzi neza ko bizagenda neza."

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA BRUCE MELODIE NA BIEN AIME

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND