RFL
Kigali

Table-Tennis: Ikipe y'u Rwanda yagiye mu mwiherero uzamara ukwezi mu Bushinwa

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:27/08/2024 14:50
0


Ikipe y'igigihugu mu mukino wa Table-Tennis, yerekeje mu Bushinwa, aho igiye kuvoma ubumenyi butandukanye muri uyu mukino.



Kuri uyu wa kabiri, Delegasiyo y'abantu 13 barimo abakinnyi n'abatoza ba Table-Tennis, bafashe rutemikirere berekeza mu Bushinwa, aho bagiye kongera ubumenyi muri uyu mukino no kuwitoza birushijeho. 

Aberekeje mu Bushinwa

Shimirwa Blaise

Mugisha Isaie

⁠Gisubizo Prince

⁠Dushime Otto Omega

⁠Asifiwe Patience

⁠Niyonkuru Germain

Masengesho Patrick

Tumukunde Hervine

Twizerane Regine

Hirwa Kellia

Uwase Diane

Hahirwabasenga Didier (Umukinnyi/Umutoza)

Ishimwe François-Regis (Umukinnyi/Umutoza)

Abakinnyi berekeje mu Bushinwa ni abahagarariye abandi bagiye bashakwa hirya no hino mu gihugu, aho bizeye ko aya mahirwe bahawe bazayabyaza umusaruro. 

Umuyobozi wa Tekinike muri Federasiyo y’umukino wa Table-Tennis, Ndizeye Yves, yatangaje ko aba bakinnyi bagiye mu Bushinwa bazabyaza umusaruro amahirwe babonye. 

Ndizeye Yves yagize ati “Twizeye ko bagiye kwiga, kwitoza, kuzamura ubumenyi mu kibuga no hanze yacyo ku buryo mu marushanwa tuzajya duhuriramo n’abanyamahanga bazajya baba bari ku rwego rwo kubatsinda no kubatwara imidali.

Ni byiza kubona amahirwe nk’aya ku bana b’Abanyarwanda. Turashimira ubuyobozi bwacu budahwema kudushakira ibyiza na Ambasade y’u Bushinwa ku mikoranire myiza bafitanye na Federasiyo yacu, bituma nibura buri mwaka tubona imyitozo yo ku rwego rwo hejuru hagamijwe kuzamura abana b’Abanyarwanda muri uyu mukino."

Guhera mu 2017 abatoza b'abanyarwanda batangiye kujya bajya guhugurirwa mu Bushinwa, mu mwaka wa 2018 n’abakinnyi b’intoranywa batangiye kwerekeza muri iki Gihugu, aho bajyana n'abatoza nk'uko bimeze kuri iyi nshuro. 

Kimwe mu bijyanye abanyarwanda mu Bushinwa, harimo kongera ubumenyi muri Table-Tennis 

Table-Tennis ni umukino wa Tennis ukinirwa ku meza 

Bagiye gutyaza ubumenyi muri uyu mukino 








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND