RFL
Kigali

Kera kabaye, Bushali agiye gusohora Album yahurijeho Khaligraph Jones na B-Threy

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:27/08/2024 14:15
0


Umuraperi Hagenimana Jean Paul wamamaye nka Bushali, yagaragaje ko igihe kigeze kugirango ashyire hanze Album ya Gatatu yise “Full Moon” izaba iriho indirimbo 17.



Yifashishije konti ye ya Instagram, kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Kanama 2024, uyu muraperi wamamaye mu ndirimbo zirimo ‘Nituebue’, yavuze ko iyi Album ye izajya hanze ku wa 18 Nzeri 2024.

Hari hashize igihe abafana be n’abakunzi b’umuziki we bategereje iyi Album. Ariko yakunze kumvikanisha ko habayemo impinduka zatumye atabasha kuyishyira hanze ku gihe yari atangaje.

InyaRwanda yabonye amakuru yizewe, avuga ko hari ikigo cyo mu gihugu cya Kenya cyaguze Album ya Bushali bamutegeka igihe cyo kuyisohora, kuko bari bihaye igihe cyo kubanza kuyicuruza.

Ibi byatumye Bushali atinda gusohora iyi Album, ariko kandi byanamuhaye umwanya wo kuyitegura mu bijyanye no kuzayimenyekanisha ku mbuga zitandukanye zicururizwaho umuziki, mu itangazamakuru n’ahandi.

Bushali asobanura ko kuri iyi Album hariho indirimbo ‘ziryoshye’, kandi yifashishijeho abaraperi bagenzi be barimo nka B-Threy, Kivumbi, Slum Drip, ndetse na Khaligraph Jones uri mu bakomeye mu gihugu cya Kenya.

Ni ubwa mbere Bushali ahuriye mu ndirimbo na Khaligraph Jones. Ariko benshi bamenye uyu muraperi mu Rwanda nyuma y’uko ahuriye mu irushanwa rya Coke Stuido na Bruce Melodie, ibintu byamufashije kugenderera urwagasabo mu bihe bitandukanye.

Unyujije amaso mu ndirimbo zigize iyi Album, Bushali yongeye kumvikanisha umwimerere wa Kinyatrap, ariko kandi anakorana n’abantu bagize uruhare mu gutuma uyu munsi izina rye ryaracengeye cyane.     

Ni Album kandi izumvikanaho amajwi y’abagize umuryango we nk’umwana we n’umugore we. Atangaje isohoka rya Album ye, mu gihe ari no kwitegura kuririmba mu bitaramo bya MTN Iwacu Muzika bizagera mu Ntara zitandukanye z’u Rwanda.

Bushali afite gahunda yo gusohora indirimbo imwe imwe kuri Album kugeza ubwo yose azayishyira hanze. Uyu muraperi aherutse kuririmba mu gitaramo cyo kumurika Album ‘Icyumba cy’amategeko’ ya Riderman na Bull Dogg, cyabereye muri Camp Kigali, ku wa 24 Kanama 2024.

Uyu muraperi asanzwe afite ku isoko Album ebyiri zirimo ‘Ku Gasima’ iriho indirimbo 12 zirimo iyitwa ‘Kinyatrap’, ‘Sindi Mubi’, ‘Zunguzayi’, ‘Ipafu’, ‘Kinyarock’, ‘Mamayiwe’, ‘Kugasima’, ‘Inganjyi’, ‘Ayura’, ‘Bitinze’, ‘Impanda’ na ‘Niyibizi’. Yatunganyijwe na ba Producer barimo Danny Beats, Dr. Nganji, Victoria, Bushali na Maxime. Anafite Album yise yise ‘Nyiramubande’ yasohoye muri Gashyantare 2018.


 

Bushali yatangaje ko tariki 18 Nzeri 2024 azashyira hanze Album ‘Full Moon’

 

Umuraperi Khaligraph Jones yakoranye na Bushali imwe mu ndirimbo kuri Album ye


B-Threy, inshuti y’igihe kirekire ya Bushali yanamufashije kuri Album ye nshya

 

Umuraperi Kivumbi yateye inkunga Bushali kuri Album ye ishushanya ukwezi kuzuye


Slum Drip, umuraperi wafatanyije igihe kinini na Bushali yakoze kuri Album ye

 

Album ya Bushali yagombaga kujya hanze mu Ukuboza 2023 


KANDA HANO UBASHE KUMVA ALBUM YA KABIRI 'KU GASIMA' YA BUSHALI

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND