RFL
Kigali

Aissa Cyiza yagaragaje imvano yo kuba abaraperi binubira ko ibihangano bidakinwa kuri Radio-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:27/08/2024 13:06
0


Mu bihe bitandukanye bamwe mu baraperi bamaze igihe kinini mu muziki n’abandi bagiye bumvikana mu itangazamakuru bavuga ko ibihangano byabo bidahabwa umwanya ushimishije kuri Radio zikorera ndetse no kuri Radio za Leta.



Hejuru y'ibi, bakunze no kuvuga ko iyi njyana idahabwa agaciro, banashingiye ku kuba mu bihembo bitangirwa mu Rwanda, bigoye kubona icyiciro cyagenewe iyi njyana.

Riderman yigeze gutanga agatoki itangazamakuru, ashinja bamwe mu banyamakuru kudaha umwanya uhagije iyi njyana. 

Ariko kandi yagaragaje ko n’ubwo bimeze gutya, abaraperi bakomeje kwirwanira ishyaka kugira ngo bagere ku nzozi zabo.

Umuraperi Bull Dogg aherutse kubwira InyaRwanda ko hari ruswa mu itangazamakuru, kandi ipyinagaza izamuka rya Hip Hop n’izindi njyana muri rusange.

Ati “Abanyamakuru mugomba kubashyigikira, mutagiye gushaka akantu, kuko iyo umuntu akizamuka ukajya gushaka kumukama uba umuciye intege. 

Kandi uwo muziki w'u Rwanda ntutazamuka, n'iryo tangazamakuru sintekereza ko ryazamuka, ubundi umuziki, itangazamakuru rya 'showbiz' ni ibintu ntekereza ko byagakwiye gukorera hamwe."

Mu kiganiro na InyaRwanda, Aissa Cyiza usanzwe ari umunyamakuru wa Royal Fm, yagaragaje ko atemeranya n'ibyagiye bivugwa n'abaraperi mu bihe bitandukanye, kuko ntawigeze asubiza inyuma ibihangano byabo kuri Radio cyangwa se mu bindi bitangazamakuru.

Ahubwo abaraperi bari barahejeje inguni bumva ko itangazamakuru ritabakunda. Ati "Oya! Ntabwo ariko mbitekereza, ahubwo abantu bari muri Hip Hop bari barafashe inguni yo kumva ko abanyamakuru batabakunda, yo kumva ko abanyarwanda batakunda, bakundwa n'itsinda runaka. Kandi naje gusanga ibyo umuntu yiyaturiyeho ni nabyo abona. Ibyo byatumaga Abanyarwanda koko nta rukundo babereka."

Yavuze ko ubwo abaraperi batangiraga gushyira hamwe no gukorana, bakareka kujya mu matsinda no guhangana, aho bamwe bavugaga ko ari abo muri Tuff Gang, abandi abo mu Ibusumizi byatumye 'Abanyarwanda noneho bakunda Hip Hop'.

Ati "Ntekereza ko nk'ubu hari nka Radio idakina Hip Hop ntabwo yaba ifite umuziki tuvugishije ukuri. Ntekereza ko rero ibyo bintu byagiye bisa n'ibivaho bihereye ku bahanzi ubwabo."

Aissa Cyiza yavuze ko hahozeho imyimvure y'uko abaraperi bagira imyitwarire mibi ariko byarahindutse. Ariko kandi avuga ko abavugaga ibi bashingira ku kuba, hari abaraperi bagiye binjira mu muziki, bakumva ko bagomba kurangwa no kunywa ibiyobyabwenge, agenda ipantalo imanuka, yumva ko agomba kuvuga ubuzima, ndetse akarangwa n'umujinya.

Uyu munyamakuru avuga ko "abaraperi bariho ubu bagenda berekana ko ushobora kuba umuraperi ariko ukagira n'ikinyabupfura ndetse ugakora n'ibintu byiza'.

Aissa Cyiza agaragaza ko kuba Riderman na Bull Dogg barabashije gukora umuziki kugeza ubwo bahuriye mu kumurika Album 'Icyumba cy'amategeko' byaturutse ku kuba bombi barashikamye mu muziki, kandi bagira ikinyabupfura.

Yavuze ko Riderman atigeze atezuka mu gukora ibihangano umunsi ku munsi, bitandukanye n'uko hari igihe Bull Dogg yamara amezi macye adasohora indirimbo. Ati "Bagumye mu bintu byabo, kandi bagira n'ikinyabupfura."


Aissa Cyiza yatangaje ko abaraperi bari barishyizemo ko itangazamakuru ritabakunda, bigira n’ingaruka ku rukuno rw’abafana


Aissa yavuze ko imyumvire y’abaraperi yahindutse bituma injyana ya Hip Hop igira umubare munini w’abantu bayikunda


Aissa yagaragaje ko Riderman na Bull Dogg bahojejeho mu rugendo rw’abo rw’umuziki, bituma bakundwa cyane

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA AISSA CYIZA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND