RFL
Kigali

Ya Levis n’inkumi zo muri Uganda basize umugani mu gitaramo cyayobowe na Zuba Mutesi

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:26/08/2024 11:46
0


Prince Nemiala [Ya Levis] yasize inkuru mu mashusho yihariye abyinisha inkumi muri Uganda aho yakoreye igitaramo cyayobowe n’umunyarwandakazi Zuba Mutesi.



Mu mpera z’icyumweru gishize ni bwo Ya Levis yataramiye abakunzi b’umuziki we mu gihugu cya Uganda mu gitaramo cyayobowe n’umunyarwandakazi Zuba Mutesi.

Uyu munyamuziki wo muri DR Congo wibera ku mugabane w’uburayi, yazamuye amarangamutima ya benshi mu bihangano bye bifite injyana icengera mu mitsi.

Yifashishije indirimbo zitandukanye zirimo Nakati, Katchua na Mbanyu te zikoze mu njyana zirimo Afrobeat, Rumba na Pop.

Kugeza ubu ikintu gikomeje kugarukwaho akaba ari uburyo uyu muhanzi yabyinishijwe n’inkumi zo muri Uganda.

Amashusho akomeje gucicikana ku mbuga zitandukanye, abantu bashyiraho ibitekerezo bitandukanye aho bamwe bibaza icyari cyasajije abakobwa bo muri Uganda kugera ku rwego buri umwe yashakaga gusanga uyu mugabo ku rubyiniro.Imibyinire ya Ya Levis n'inkumi zo muri Uganda ikomeje gutigisa imbuga nkoranyambaga Abakobwa barwaniraga kuzamuka ku rubyiniro bajya kubyinisha uyu munyamiziki

Ya Levis akomeje kwibazwaho icyo yari yahaye aba bakobwa cyangwa yabahaye cyatumye bazamukira ku rubyiniro ku bwinshi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND