RFL
Kigali

Kidum yageze i Kigali ahishura ibanga ryamufashije kurenza ibitaramo 100 mu Rwanda- AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:21/08/2024 11:27
0


Umunyamuziki Jean-Pierre Nimbona wamamaye nka Kidum, yatangaje ko kubasha gukorera ibitaramo birenga 100 mu Rwanda, byaturutse ku kuba yaramenye kandi akubaha akazi nk’umwuga yiyeguriye kuva akiri muto, kandi yarabigaragaje mu bihe bitandukanye.



Uyu mugabo wamamaye mu ndirimbo zirimo nka ‘Amasozi’ yageze ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe, ahagana Saa Tatu zo kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Kanama 2024.

Aragenzwa no gutamira abanya-Kigali mu gitaramo cyiswe “Soirée Dancente” aho azaba yizihiza ibitaramo birenga 100 ataramira mu Rwanda. Ni mu gitaramo avuga ko gikomeye kizabera muri Kigali Conference and Exhibition Villaga ahazwi nka Camp Kigali.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Kidum yavuze ko ashingiye ku mateka afite mu muziki wo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba, yarenze urwego rwo gukora indirimbo za ‘Hit’, ahubwo yubakiye ku bihangano birandaranda ibihe n’ibihe.

Ati “Njye ntabwo ngendera kuri ‘Hit’ ibyo narabirangije, abantu bankundira ‘Experience’ n’i Burundi narabyerekanye. No muri Kenya mazeyo imyaka 30 nta munsi barandambirwa.”

Uyu muhanzi ageze i Kigali mu gihe aherutse gushyira hanze indirimbo esheshatu ku rubuga rwa Spotify, ariko anafite indirimbo imwe yasohotse mu mezi ane ku rubuga rwa Youtube. Ati “Izo zose zizajya ku mbuga zitandukanye, hasigaye ‘Video’ gusa.”

Kidum yavuze ko kuba abashije gukorera i Kigali ibitaramo birenga 100, ahanini byaturutse mu kuba yubaha akazi ke. Ati “Ibanga ni ukumenya akazi kawe, gukora muri ‘restaurant’ ikabona abakiriya bakomeza baza, hanyuma ibanga rikuru rituma abantu bakunda iyo ‘restaurant’ icya mbere ni isuku, icya kabiri ni ibiryo watetse hanyuma na serivisi utanga. Rero serivisi iwanjye ntanga ni nziza cyane. Hanyuma akazi k’iwanjye gafite isuku nta mwanda urimo. Nta kwerekana abantu bambaye ubusa barimo.”

Yavuze ko amagambo anyura mu ndirimbo ze yageze ku bantu benshi kandi abakora ku mutima. Abajijwe abahanzi batanu bakomeye mu Burundi, uyu muhanzi yirinze kugira byinshi atangaza kuko ngo yagiye abivugaho kenshi ugasanga ashwanye na bamwe mu bo atabaga yashyize ku rutonde.

Ni ubwa mbere muri uyu mwaka agiye gutaramira i Kigali. Ariko amaze iminsi mu bitaramo yagejeje mu bihugu bitandukanye byo ku Isi.

Umwibuke mu ndirimbo zirimo nka 'Amosozi y'urukundo', 'Birakaze' yakoranye na Alpha Rwirangira, 'Kumushaha', 'Haturudi nyuma' yahuriyemo na Juliana, 'Mbwira' yakoranye na Marina, 'Nitafanya' na Lady Jaydee n'izindi.

Iki gitaramo agiye gukorera i Kigali yacyise ‘Soirée dansante’, agiye kugikora atewe inkunga n’Uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n'ibidasembuye, SKOL Brewery Ltd.

Azataramira abakunze be, ku wa 23 Kanama 2024 muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali, guhera Saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba kugeza Saa Tanu z’ijoro.

Amatike yashyizwe ku rubuga www.maafrica.rw . Ariko ushobora no kwifashisha uburyo bwa Mobile Money ukanze *182*8*1*932808#. Mur VVIP Table ni ukwishyura ibihumbi 200Frw iguhabwa n’icyo kunywa, VIP ni ukwishyura ibuhumbi 20 Frw, ariko uguze itike mbere y’umunsi w’igitaramo ni ukwishyura ibihumbi 15 Frw.

Uyu mugabo afite  ku isoko album ziriho indirimbo ziryoshye. Mu 2001 yasohoye Album yise ‘Yaramenje’, mu 2003 asohora Album ‘Shamba’, mu 2006 yasohoye Album ‘Ishano’, mu 2010 asohora Album ‘Haturudi Nyuma’ n’aho mu 2012 yasohoye Album ‘Hali Na Mali’.

Kidum ni umwe mu bahanzi bamaze ibinyacumi bakora umuziki ndetse badatakaza igikundiro mu Karere k'Ibiyaga Bigari, azwiho ubuhanga no kunoza indirimbo cyane cyane izivuga ku rukundo akora mu ndimi zitandukanye. 

Kidum w’imyaka 49 y’amavuko amaze igihe kinini abarizwa ku butaka bwa Kenya kurusha igihugu cy’amavuko. Ni umuhanzi w’umurundi washyize ku gasongero umuziki w’iki gihugu.

Kidum asanzwe ari umwe mu bafite ibihangano binyura benshi bakoresha ururimi rw’Ikirundi n’Ikinyarwanda bitewe n’uburyohe bw’imitoma iba yuzuyemo ikora ku nguni y’imitima ya benshi.

Ni umwe mu bisanga mu Rwanda ndetse ubaze inshuro amaze kuharirimbira ntiwazirangiza kandi uko aje yishimirwa mu buryo bukomeye n’abakunda umuziki.

Aheruka mu Rwnada  ku wa 24 Gashyantare 2023, ubwo yaririmbaga mu gitaramo 'Lovers Edition' cya Kigali Jazz Junction' cyabereye muri Camp Kigali.  Icyo gihe yari amaze imyaka ine adataramira i Kigali.

Mu 2019, nabwo yataramiye abanya- Kigali binyuze muri ‘Kigali Jazz Junction’ yasozaga ukwezi kwa Nzeri 2019. Ni igitaramo cyari cyatumiwemo umunya-Nigeria, John Drille na Sintex.


Kidum yageze i Kigali yitabiriye igitaramo “Soirée Dancente” cyo kwizihiza ibitaramo birenga 100 amaze akorera mu Rwanda

 

Kidum yavuze ko kwita ku bafana be no kumenya icyo bashaka ari cyo gitumye arambye mu muziki

 

Kidum yavuze ko ashobora kongera gukorana indirimbo na Marina nyuma y’abandi bahanzi bakoranye

 

Kidum yavuze ko yageze i Kigali ari kumwe n’abacuranzi be babarizwa muri ‘Boda Boda Band’ 

Kidum yagereranyije kwita ku bakiriya muri ‘restaurant’ na serivizi atanga mu muziki we 


Kidum yahawe indabo n'abakobwa bo muri Kigali Protocol 


Kidum yakiriwe n'inshuti ye y'igihe kirekire, Aimable Twahirwa bakoranye mu kumutegurira ibitaramo mu bihe bitandukanye

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘YOU’ YA KIDUM

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND