RFL
Kigali

Umugabo wa Jennifer Lopez arashaka gatanya

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:14/08/2024 12:02
0


Mu gihe umuhanzikazi Jennifer Lopez ari gukora iyo bwabaga ngo yiyunge n’umugabo we Ben Affleck, byamaze gutangazwa ko ku giti cye adashaka ko basubirana ahubwo yifuza gatanya.



Kuva mu 2023 ni kenshi hagiye havugwa ko mu rugo rw’ibyamamare bibiri Jennifer Lopez na Ben Affleck ko batabanye neza. Nk’uko ntawatwika inzu ngo ahishe umwotsi, aba nabo byarangiye bemeye ko bafitanye ibibazo ndetse baranatandukana. Kugeza ubu ntabwo bakibana mu nzu imwe nk’umugore n’umugabo dore ko n’inzu babagamo bamaze kuyishyira ku isoko.

Muri Kamena nibwo Jennifer Lopez yatangaje ko nubwo atakibana mu nzu imwe n’umugabo we, ko ari gukora ibishoboka byose ngo biyunge mu maguru mashya, aho yabwiye Vogue Magazine ko bombi bari kwitabira ibiganiro bifasha abashakanye bafitanye ibibazo, ibi bizwi nka ‘Marriage Therapy’. Ibi ariko ngo ntibyarambye dore ko Ben Affleck yahise abitera umugongo avuga ko ibi biganiro ari uguta umwanya ko ntagihari cyo kuganirwaho nk’uko TMZ yabigarutseho mu kwezi gushize.

Iyi ‘Couple’ imaze iminsi igarukwaho mu myidagaduro ubu yongeye kuvugwa nyuma yaho bitangajwe ko Ben Affleck yifuza gatanya mu gihe cya vuba. Aya makuru yatangajwe n’umuvandimwe we witwa Casey Affleck wari  mu biganiro byo kwamamaza filime ye nshya ‘The Instigators’ yasohotse kuri Netflix. Ubwo yabazwaga icyo atekereza ku rugo rwa mukuru we na Lopez, yasubije ati: ‘Ibi ni ibihe bigoye umuvandimwe wanjye ari gucamo. Si we gusa bikomereye kuko nk’umuryango wacu turamuhangayikiye”.

Casey Affleck usanzwe akunzwe muri Sinema ya Amerika, yongeyeho ati: “Ben arashaka gatanya vuba kuko yagerageje ubundi buryo bwo kubaka na Lopez ntibyakunda. Ntekereza ko nyuma ya gatanya azongera akagira ibyishimo”.

PageSix yo yahise itangaza ko ibyo umuvandimwe wa Ben Affleck yatangaje atari bishya ahubwo ko bimaze iminsi bivugwa hirya no hino ko urugo rwa Jennifer Lopez ruri kugana muri gatanya nyuma yaho umugabo we yanze ko biyunga.

Ibi kandi bitangajwe hashize igihe gito uyu muhanzikazi avuze ko ibyo umugabo we yamukoreye ari ukumusuzuguza nyuma yaho asohoye ibikoresho bye mu nzu babanagamo akabikora ku karubanda imbere y’abapaparazzi.

Byatangajwe ko umugabo wa Jennifer Lopez ashaka gatanya mu giye uyu muhanzikazi yifuzaga ko basubirana 

Lopez na Ben batandukanye bari bamaze imyaka 2 gusa barushinze 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND