Kigali

Yacurangiye Meddy na Knowless: Iradukunda Albert yatangiye gufasha ababyifuza kumenya umuziki ku buntu

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:13/08/2024 18:04
0


Iradukunda Albert [Albert Mutsinzi] wagiye agaragara mu bikorwa bitandukanye bikomeye nka Rwanda Day n’ibitaramo byagutse by’abahanzi barimo Meddy, Bruce Melodie na The Ben acuranga piano, yatangiye urugendo rwo gufasha abifuza kumenya umuziki ku buntu.



Albert agaruka ku gitekerezo afite cyo gufasha ababyifuza kumenya umuziki ku buntu, yagize ati: ”Byatangiye nigisha abanyeshuri umuziki mbasanga mu rugo, mbona bifasha benshi mpitamo kubyagura.”

Yitsa ku ntego nyamukuru yihaye agira ati: ”Gufasha abanyarwanda babyifuza kugira ibyishimo bivuye mu muziki bakunda ndetse kandi bashobora no kugira ubushobozi bwo kuwikorera.”

Mu busanzwe Albert akunda umuziki wose umeze neza, ni ukuvuga ucuranze neza kandi ufite n’amagambo meza, akishimira biruseho uwo kuramya no guhimbaza Imana.

Yagize uruhare rukomeye mu bitaramo byagutse binyuze mu buhanga n’ubumenyi afite agashimwa na benshi.

Abo agiye gufasha kumenya umuziki binyuze muri gahunda yise ‘Let It Shine’, bakomeje kwiyandikisha. Avuga ko azafasha abagera kuri 40. Amajonjora azaba hagati ya 26 Kanama 2024 na 30 Kanama 2024.

Incamake y’ibikorwa bikomeye yagiye yitabazwamoMuri 2016, Albert Mutsinzi yacurangiye Meddy na Alpha Rwirangira i California muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Yacuranze kandi mu Nama ya Afurika Yunze Ubumwe muri 2016 ndetse yari mu bayoboye abahanzi bo ku Nyundo baririmbyemo bose.

Yakoranye na The Ben muri 2018 ubwo uyu muhanzi yaririmbaga muri Mo Ibrahim Foundation. Yacurangiye abahanzi mpuzamahanga nka Skyler Jet na Joey Black.

Amaze gushinga imizi mu kwigisha ababyifuza umuziki abasanga mu rugo, ibintu yatangiye mu mwaka wa 2018.

Mu bihe bitandukanye yagiye akorana n’insengero mu bijyanye n’umuziki ndetse ni we watangije itsinda ryitwa ‘The 4 Brothers’ ry’abavandimwe bavukana yitoreje.

Binyuze muri Ingoma Art, asanzwe yigisha umuziki ndetse ibikorwa bye byashimwe na NESA yigeze gukorana na we mu kurebera hamwe icyateza imbere ubuhanzi, akaba ari ibikorwa byabereye i Musanze hagati ya 2022 na 2023.Iradukunda Albert ari mu bahanga mu gucuranga piano mu Rwanda Abibuka ibitaramo byinshi The Ben yakoreye mu Rwanda hagati ya 2017 na 2018, Albert Mutsinzi ni we wabaga ucuranga 'piano'Itangazo rya gahunda ya Iradukunda Albert yo kwigisha abantu umuziki ku buntu 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND