Alarm Ministries iri mu matsinda akomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana ndetse yabereye itara benshi yaba mu yandi matsinda no mu bahanzi bikorera ku giti gusa urugendo rwabo ntabwo rwari rworoshye nubwo guhozaho bitumye bagihagaze neza bemye mu ivugabutumwa mu Karere k’Ibiyaga Bigari.
Mu mwaka wa 1997 hashize imyaka 3 Inkotanyi ziboye u
Rwanda zikanahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, abantu benshi bari bakeneye
ubutumwa bw’ihumure.
Aho niho hahereye umuhamagaro wazamukiye mu rubyiruko
rwari rutuye muri Kimisagara bumva bafite gutanga umusanzu mu mu komora imitima
ya benshi yarishegeshwe.
Bahise biha umukoro wo kwinjira mu buryo bwagutse mu
gutanga ubutumwa bwiza binyuza mu bihangano byo kuramya no guhimbaza Imana.
Binyuze mu bihangano byabo amagana bagiye bajya kuvuga
ubutumwa mu bihugu bitandukanye nka Kenya, Burundi, Uganda na Repubulika
Iharanira Demokarasi ya Congo, banagiye begukana ibihembo bitandukanye.
Iri tsinda rikaba ryaratangijwe n’abasore n’inkumi bagera
kuri 15 bari hagati y’imyaka 18 na 25, iri tsinda uruhare rwaryo rukaba rwarabaye
urufatiro rwa Korali n’amatsinda avuguruye yo kuramya no guhimbaza Imana.
Bitewe n’uburyo uru rubyiruko rwitwaraga bamwe mu
ntangiriro hari ubwo batabakiraga nk’abaramyi mbega bakababona mu yindi shusho gusa ntibacitse intege.
Ndetse imikorere yabo yo gushaka kubaho nk’abaririmbyi
ariko bigenga yatumye batarebana neza na Restoration Church benshi
basengeragamo nk'uko Charles Mazeze wayoboye iyi Minisiteri yigeze kubitangaza.
Ariko bitewe no kuba bari bafite icyerekezo cyagutse cyo
guhuza amatorero, barakomeje hagati ya 1997 na 1998 bari babayeho nk’abaririmbyi
ba Restoration Church gusa baje gutangira nka Alarm Ministries mu 1999.
Umwanzuro wabo watumye benshi babafata nk'abigometse ariko
mu 2000 ubwo bari basoje gutaramira abari bitabiriye inama yabereye muri Stade Amahoro, Gitwaza byamukoze ku mutima abategera imodoka ibasubiza Kimisagara.
Ibintu byatumye babona ko bishoboka nubwo ariko uregendo
rwo kuba bafatwa nabi rutari rurangiye, ibi kandi byajyanaga no kuba bari bafite
ubunararibonye butari hejuru.
Mu 2006 bongeye kwakirwa muri Restoration Church maze mu 2009 biyandikisha nk’umuryango udaharanira inyungu. Indirimbo yabo ‘Hari
Impamvu’ yagiye hanze mu 2015 yagize igikundiro cyo hejuru.
Ibintu kandi byagiye bihinduka kugera ubwo bari basigaye
batumirwa ahantu henshi ku buryo byabagoraga no kubona uko bitabira, bakomeza gukora
ibihangano byiza na Album.
Begukanye ibihembo bikomeye nka Groove Awards, Salax Award n’ibindi.
Ibihangano bya Alarm Minisitries byakomeje kugenda byifashishwa
mu bihe bitandukanye mu nsengero zitandukanye mu Rwanda, mu Burundi, Tanzania n’ahandi
bakoresha i Kinyarwanda.
Bafite kandi imishinga yagutse ihagaze za Miliyari bateganya nko
kubaka icyicaro gikuru, amashuri kimwe no gukomeza guteza imbere impano z’abakiri
bato.
TANGA IGITECYEREZO