RFL
Kigali

Uburanga bw’abahize abandi muri Miss Uganda 2024-AMAFOTO

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:4/08/2024 11:05
0


Amarushanwa y’ubwiza ya Miss Uganda nyuma y’urugendo rurerure rwanyuze mu bice bitandukanye by’igihugu, yashyizweho akadomo abakobwa batatu aribo begekunye amakamba asumba ayandi barimo Nyonyozi, Sureya na Nabatanzi.



Niba ukurikiranira hafi amakuru y’imyidagaduro ishingiye ku bwiza, umaze iminsi ubona inkuru zigaruka  ku rugendo ruganisha ku ikamba rya Miss Uganda 2024 aho abakobwa benshi bitabiriye.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa 03 Kanama 2024 muri Sheraton Kampala Hotel hakaba haraye hamenyekanye abagiye guhuhira mu ngata itsinda ryari riyobowe na Miss Hannah Karema Tumukunde Miss Uganda 2023.

Abo bakaba ari Natasha Nyonyozi wegukanye ikamba rya Miss Uganda 2024 akaba ari umukobwa w’imyaka 23 w’intyoza mu icungamutungo n’imari aho afite impamyabumenyi y’icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza yakuye mu Bwongereza.

Si Nyonyozi wo muri Kabale gusa kandi kuko yagaragiwe n’Igisonga cya Mbere, Umeimah Sureya Bashuaeb w’imyaka 25  ukomoka mu gace ka Jinja.

Uyu mukobwa ufatira icyitegererezo kuri Irene Mutungi wabaye umugore wa mbere wabaye Captain wa mbere w’indege ya Boeing 787 Dreamliner na we arakataje mu masomo yo gutwara indege aho ari Cadet Pilot.

Joane Nabatanzi w’imyaka 25 wo muri Butambala ufatira urugero ku Mwamikazi wa Buganda, Sylvia Nagginda ni we wegukanye ikamba ry’Igisonga cya Kabiri cya Miss Uganda.

Nk'InyaRwanda twifuje kubereka aba bakobwa bose twifashishije amafoto atandukanye yabo ari hanze.Nyonyozi ukubutse kwiga mu Bwongereza akanaba rwiyemezamirimo mu birebana n'ubwiza n'imidel ni we Miss Uganda 2024Sureya uri gusoza amasomo amwerekeza kugutangira gutwara indege ni we wegukanye ikamba ry'Igisonga cya Mbere Nabatanzi uri gukurikirana amasomo ya Kaminuza mu icungamutongo yegukanye ikamba ry'Igisonga cya KabiriIbirori aba bakobwa begukaniyemo amakamba atandukanye byitabiriwe n'inshuti, imiryango n'abafana b'amarushanwa y'ubwiza batandukanye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND