Amarushanwa y’ubwiza ya Miss Uganda nyuma y’urugendo rurerure rwanyuze mu bice bitandukanye by’igihugu, yashyizweho akadomo abakobwa batatu aribo begekunye amakamba asumba ayandi barimo Nyonyozi, Sureya na Nabatanzi.
Niba ukurikiranira hafi amakuru y’imyidagaduro ishingiye
ku bwiza, umaze iminsi ubona inkuru zigaruka ku rugendo ruganisha ku ikamba
rya Miss Uganda 2024 aho abakobwa benshi bitabiriye.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa 03 Kanama 2024 muri Sheraton
Kampala Hotel hakaba haraye hamenyekanye abagiye guhuhira mu ngata itsinda
ryari riyobowe na Miss Hannah Karema Tumukunde Miss Uganda 2023.
Abo bakaba ari Natasha Nyonyozi wegukanye ikamba rya Miss
Uganda 2024 akaba ari umukobwa w’imyaka 23 w’intyoza mu icungamutungo n’imari
aho afite impamyabumenyi y’icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza yakuye mu
Bwongereza.
Si Nyonyozi wo muri Kabale gusa kandi kuko yagaragiwe n’Igisonga
cya Mbere, Umeimah Sureya Bashuaeb w’imyaka 25
ukomoka mu gace ka Jinja.
Uyu mukobwa ufatira icyitegererezo kuri Irene Mutungi
wabaye umugore wa mbere wabaye Captain wa mbere w’indege ya Boeing 787
Dreamliner na we arakataje mu masomo yo gutwara indege aho ari Cadet Pilot.
Joane Nabatanzi w’imyaka 25 wo muri Butambala ufatira
urugero ku Mwamikazi wa Buganda, Sylvia Nagginda ni we wegukanye ikamba ry’Igisonga
cya Kabiri cya Miss Uganda.
Nk'InyaRwanda twifuje kubereka aba bakobwa bose
twifashishije amafoto atandukanye yabo ari hanze.
TANGA IGITECYEREZO