Malaika Salatis uri mu bakobwa bamaze gukorana n’abahanzi bakomeye, wanagize uruhare mu gutuma Diamond Platnumz agira indirimbo bwa mbere yo ku giti cye yagejeje abayirebye Miliyoni 100 kuri YouTube, yarase amashimwe uyu muhanzi w'icyamamare mu Karere.
Tariki ya 25 Gashyantare 2020 ni bwo Diamond Platnumz
yashyize hanze indirimbo yise "Jeje" igaragaramo Malaika Salatis uba ukaraga
umubyimba mu buryo bwihariye.
Amashusho y’iyi ndirimbo yagize igikundiro cyo hejuru. Nk'uko bigaragara mu nyunganizi zayo, benshi bayirebye inshuro nyinshi bashaka barebe uko Salatis yahuje n’umurya wayo ndetse banagamije kureba Diamond
Platnumz.
Mu mpera za Nyakanga 2023 iyi ndirimbo yaciye
agahigo yuzuza Miliyoni 100 z'abayirebye kuri Youtube, agahigo kari gasanganwe Zuchu muri Africa y’Iburasirazuba ndetse na Meddy ku ndirimbo y’umuhanzi ku giti cye.
Malaika Salatis abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze
yarase amashimwe Diamond Platnumz amushimira ku mwanya yamuhaye ngo abashe
kwerekana icyo ashoboye.
Malaika yavuze ko ubwo Diamond yifuzaga ko bakorana, uyu mukobwa yakundaga indirimbo yitwa "Kanyaga" y’uyu
mugabo.
Mu busanzwe, Malaika Salatis yavukiye muri Reunion Island
kimwe mu birwa bibarizwa mu Nyanja y’Abahinde, kikaba kibarurwa nka kimwe mu
bigize igihugu cy’u Bufaransa.
Yakuze akunda ibintu bijyana n’ubuhanzi n’umuco kimwe mu biranga abatuye ku kirwa yavukiyeho. Kuva Malaika akiri muto yatangiye kuririmba no kubyina, atangira kwamamara.
Uyu mukobwa amaze kwitabazwa mu ndirimbo z’abahanzi
batandukanye nk’umubyinnyi wabigize umwuga. Twavuga nk'indirimbo za Wizkid, Diamond Platnumz
na Tiwa Savage.
Afite kandi indirimbo ze bwite yakoze nka ‘Give It All’
yumvikanisha neza ubuhanga, ubutumwa n’amarangamutima y’uyu mukobwa mu byo
akora.
Malaika yamaze kwinjira mu kumurika
imideli no gukina filime, ndetse ubu afite itsinda ry’ababyinnyi atoza kandi
umusanzu we mu ruganda rw’imyidagaduro ntushidikanywaho.
Imikoranire ya Malaika Salatis na Diamond Platnumz yatanze umusaruro watumye uyu mukobwa acyeza uyu muhanzi Uyu mukobwa amaze kwitabazwa n'abahanzi bakomeye nka Diamond, Wizkid na Tiwa Savage Malaika Salatis yakuze akunda ubuhanzi byanatumye yisanga ari umuririmbyi, umubyinnyi, umunyamideli n'umukinnyi wa filime wabigize umwuga Malaika akomeje kongera ibigwi ku bindi ariko ashima Imana yamuhuje na Diamond bakoranye muri "Jeje" bikarushaho kuzamura izina rye
TANGA IGITECYEREZO