RFL
Kigali

Kayonza: Senderi n’Itorero Urukerereza basusurukije abitabiriye ibirori by‘Umuganura - AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:2/08/2024 14:00
0


Umuhanzi umenyereye mu ndirimbo zigaruka ku burere mboneragihugu, Senderi Hit ndetse n’Itorero ndangamuco ry’igihugu ‘Urukerereza’ bataramiye i Mukarange mu Karere ka Kayonza mu Burasirazuba ahizihirijwe ibirori by’Umuganura ku rwego rw'Igihugu.



Byabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 3 Kanama 2024. Ni ibirori byitabiriwe n’abayobozi mu nzego Nkuru z’Igihugu, barimo Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Ishingano Mboneragihugu wari umushyitsi Mukuru.

Umuganura wabaye inkingi ikomeye mu mibereho y’Abanyarwanda kuva mu myaka ya kera cyane kugeza ubu. Akamaro n’agaciro byawo byatumye abasokuruza bagenda bawuhererekanya, u Rwanda rukaba rukiwubahiriza na n'ubu.

Ibirori byo kuwizihiza ku rwego rw'Igihugu byabereye muri Kayonza, ariko wanizihijwe ku rwego rwa buri Karere, umudugudu no mu miryango.

Inteko y’Umuco ivuga ko ‘Umuganura w’Abanyarwanda si ugusangira umutsima gusa, ni umwanya wo kuzirikana umutima w’Abanyarwanda urangwa no gukunda Igihugu, guharanira ubumwe no kwigira.’

Kwizihiza Umuganura, bishimangira urugendo Abanyarwanda barimo rwo kwigira hifashishwa umuco, hashakwa ibisubizo bihamye by’ibibazo bahura na byo, mu bushobozi bafite, bashingiye ku muco w'Abanyarwanda urangwa n’ubuntu, ubufatanye, gutabarana no gusangira.

Kuri iyi umunsi w’umuganura wizihijwe ku nsanganyamatsiko igira iti “Umuganura, isoko y’ubumwe n’ishingiro ryo kwigira. Tuganure dushyigikira gahunda yo kugaburira abana ku ishuri”.

Ibirori byo kwizihiza Umuganu byasusurukijwe n’umuhanzi Senderi Hit ndetse n’Itorero Urukerereza. Senderi yataramiye abitabiriye ibi birori mu gihe cy’isaha irenga, aho yaririmbye kuva saa tatu n’iminota 30’ kugeza saa yine n’iminota 10’.

Yaririmbye indirimbo zubakiye ku burere-mboneragihugu nka ‘Twaribohoye’, ‘Nzabivuga’, ‘Iyo Twicaranye’, ‘Tuzarinda Igihugu’, ‘Murihe’ yasubiyemo ‘Convention’ n’izindi zinyuranye.

Mu kiganiro na InyaRwanda, Senderi Hit yavuze ko yashimishijwe no kuba yatoranyijwe mu bahanzi baririmbye mu kwizihiza ibirori by’umuganura. 

Ati “Ni ibyishimo bidasanzwe kuba nagiriwe amahirwe nkaririmba mu birori by’umuganura byabereye i Kayonza. Nishimiye uburyo abaturage ba Kayonza banyakiriye, Imana ibahe imigisha ndabakunda cyane. Ndashimira kandi Minisiteri ibifite mu nshingano kuba yampaye aya mahirwe yo gutaramira abitabiriye umuganura.”

Urukerereza basusurukije abitabiriye ibi birori bisunze indirimbo zamamaye cyane nka 'Hinga amasaka' mu rwego rwo kwishimira umusaruro w'ibihingwa wabonetse, banaririmbye kandi' babyina indirimbo yamamaye cyane yitwa 'Benimana' n’izindi.

Mu ijambo rye, Minisitiri Dr Jean Damascène Bizimana yasabye Abanyarwanda gukorana umurava no gushyira hamwe mu rugendo rwo kubaka u Rwanda. Ati "Leta yifuza ko Abanyarwanda bashyira hamwe ngo bashakire ibisubizo by'ibibazo duhura na byo mu Gihugu cyacu."

Avuga ko kuganuzanya bidakwiriye kugarukira ku munsi w’umuganura gusa. Ati "Ntituganure ngo dusabane ngo twibagirwe n’abandi bafite bike, ngo twibagirwe abana bacu. Nidusubira mu ngo zacu tubikomeze, bizaturange igihe cyose.''

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco yagaragaje ko aka karere kizihije umunsi w’umuganura, bihagije mu biribwa kuko bashobora no kuganuza abandi.

Yavuze ati “Abanya-Kayonza ntitwategereje ak'imuhana ahubwo twashyize hamwe turakora, duhuza amaboko, ubwenge n'umutima ku buryo ubu umusaruro dufite utwemerera kuganura nk'Abanyakayonza, kuganuza igihugu cyose no gusagurira amahanga."

Meya Nyemazi Jean Bosco yagaragaje ko ibyavuye muri Pariki y’igihugu y’Akagera byaganujwe abaturiye Pariki ndetse n’igihugu cyose muri rusange. Ati "Uyu mwaka baganuje abaturiye pariki miliyoni 800 Frw. Zirimo 560 zagiye mu bikorwa n'imishinga biteza imbere abaturage.''

Mukakamari Marie Therese watanze ubuhamya bw’urugendo rwe rwo kwiteza imbere no kwiyubaka yashimye “Leta yacu nziza yamfashije kubona ubumenyi, nanjye ndaza mbusangiza abandi twese twiteza imbere, turahinga tureza ndetse Koperative yacu Indatwa yaganuza abanya-kayonza bose ndetse n'igihugu muri rusange kuko dufite Umusaruro w'umuceli uhagije.”

Minisitiri Bizimana yayoboye umuhango wo guha abana amata, nk'ikimenyetso cyo kurerera u Rwanda neza abazarukorera no mu gihe kizaza- Yaganuje abanyakayonza, abaha imbuto ndetse aboroza inka



Mu kwishimira Umuganura, abatuye Kayonza bamuritse bimwe mu byo bejeje muri uyu mwaka



Senderi yataramiye abitabiriye ibirori by'Umuganura2024 byizihirijwe mu Karere ka Kayonza ku rwego rw'Igihugu

Senderi yaririmbye ibihangano bye bikunzwe cyane, byiganjemo ibikomoza ku kwiyubaka k'u Rwanda


Itorero Imitavu ryataramiye abitabiriye ibi birori binyuze mu mukino ndetse n’umuvugo 


Umuyobozi w'Akarere ka Kayonza, Bosco Nyemazi 









Senderi yavuze ko yakozwe ku mutima no kuba yahawe umwanya wo kuririmba mu birori by'umuganura


KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'TWARIBOHOYE' YA SENDERI HIT

">

KANDA HANO UREBE IBYARANZE IBIRORI BYO KWIZIHIZA UMUGANURA

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND