RFL
Kigali

Bafite isi ituwe n'abarenga Miliyoni 2.9! Top 5 y'abahanzi Nyarwanda bakurikirwa cyane kuri Youtube

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:27/07/2024 13:29
3


Bishobora kugutungura uramutse unyujije amaso ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane Youtube, kuko usanga urutonde rw'abahanzi batanu bakurikirwa cyane, harimo babiri batamaze nibura imyaka ine mu rugendo rw'umuziki. Ariko kandi ushingiye ku isi y'ikoranabuhanga, aho amahitamo ari mu biganza bya buri wese ntiwatungurwa!



Bamwe mu bahanzi bumvikanisha ko umubare w'abantu babakurikira bawufata nk'Isi yabo, kuko bashobora kuganira umunsi ku munsi, kandi ibihangano bashyiraho bakaba aba mbere babanza kubireba mbere y'abandi. Ku zindi mbuga bizwi nko gukora 'Subscribe' cyangwa se 'Follow' ku buryo amakuru y'umuntu wikundira uyabona mbere y'abandi.

Iyo unyujije amaso mu bahanzi batanu ba mbere bakurikirwa cyane ku rubuga rwa Youtube, ubona ko babiri muri ari abahanzi batamaze igihe kinini. Ariko kandi ni urutonde ruriho abahanzi babiri bamaze imyaka irenga 15 mu muziki, n'undi umwe umaze imyaka 10 mu muziki.

By'umwihariko kugira umubare munini w'abakurikira ibikorwa byabo ku rubuga rwa Youtube cyangwa se 'Subscribers' bisaba imibare myinshi irimo no kuba watanga amafaranga umubare w'abagukurikira ukazamuka. Ni nako bigenda kuri 'Views' kuko hari abantu bishyura umubare w'abarebye ibikorwa byabo ukazamuka umunsi ku munsi.

Ariko hari abavuga ko bitaramba, kuko imibare myinshi iba itari iy'ukuri. InyaRwanda yakoze urutonde rw'abahanzi batanu bafite aba 'Subscribers' benshi ku rubuga rwa Youtube mu rwego rwo kugaragaza uburyo buri wese agenda ashyira imbaraga mu bikorwa bye hagamijwe iterambere rye.

Ushingiye ku mibare buri umwe afite, ubona ko uko ari batanu bafite isi ituwe n’abantu barenga Miliyoni 2,923,000.

Umuhanzi w'umunyarwanda ukorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Ngabo Medard Jorbert wamamaye nka Meddy niwe uri ku mwanya wa mbere, aho afite aba 'Subscribers' barenga Miliyoni 1.3 bakurikira ibikorwa bye.

Bigaragara ko shene ye yayifunguye ku wa 17 Gicurasi 2013, aho amaze gushyiraho ibihangano 63, bimaze kurebwa n'abantu barenga Miliyoni 273. Youtube ye yanditse muri Amerika, kandi yayihuje n'izindi mbuga zirimo nka Spotify, Instagram. Twitter, Facebook, Apple n'izindi.

Akurikiwe na Itahiwacu Bruce wamamaye nka Bruce Melodie uri ku mwanya wa Kabiri. Uyu mugabo w'i Kanombe akurikirwa n'abantu barenga ibihumbi 610 ku rubuga rwa Youtube. Bivuze ko Meddy amurusha aba-Subscribers ibihumbi 690,000.

Shene ye yafunguwe ku wa 19 Werurwe 2015, yandikwa mu Rwanda. Kandi imaze kujyaho ibihangano 137, bimaze kurebwa n'abantu barenga Miliyoni 85.

Unyujije amaso kuri Youtube ye ubona ko yayihujeho n'izindi mbuga ze zirimo na Instagram, X, Facebook, Snapchat n'izindi.

Rukundo Christian Nsengimana wamamaye nka Chriss Eazy niwe uri ku mwanya wa Gatatu mu bahanzi bakurikirwa cyane ku rubuga rwa Youtube. Uyu musore wo muri Giti Business Group, afite aba 'Subscribers' ibihumbi 359.

Yafunguye iyi shene, ku wa 26 Nyakanga 2017 ayandikisha muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Amaze gushyiraho ibihango 19, bimaze kurebwa n'abantu barenga Miliyoni 32, 981,798.

Uyu musore akora umuziki wubakiye ku njyana ya Afrobeat, RnB, Pop, AfroPop n'ibindi. Bigaragara ko shene ye yayihuje n'izindi mbuga zirimo Audiomack, Tik Tok, X, n'izindi.

Ku mwanya wa Kane harimo umuhanzi Juno Kizigenza uherutse gushyira ku isoko Album ye ya mbere yise 'Yaraje'. Uyu musore ku rubuga rwa Youtube afite aba-Subscribers ibihumbi 337.

Ni shene bigaragara ko yafunguye ku wa 16 Ukwakira 2019, ikaba iriho ibihango 90 bimaze kurebwa n'abantu Miliyoni 29,625,619.

Youtube ye yayandikije muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kandi yayihuje n'izindi mbuga zirimo nka Tik Tok, Facebook, X, Instagram n'izindi zinyuranye.

Ku mwanya wa Gatanu mu bahanzi bakurikirwa cyane harimo Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben. Uyu muhanzi akorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ariko muri iki gihe ari i Kigali. 

Bigaragara ko yafunguye Youtube ye ku wa 26 Nzeri 2015, ayandikisha muri Amerika. Afite aba-Subscribers ibihumbi 317. Ni mu gihe hariho ibihangano 15 bimaze kurebwa n'abantu barenga Miliyoni 41,552,818. Urubuga rwe yanaruhuje n'izindi mbuga nka Facebook, Instagram, X n'izindi.

Meddy ari ku mwanya wa mbere aho Youtube ye ikurikirwa n'abantu barenga Miliyoni 1.3
Bruce Melodie ari ku mwanya wa Kabiri aho Youtube ye ikurikirwa n'abantu ibihumbi 610  

Chriss Eazy ufashwa na Junior Giti ari ku mwanya wa Gatatu aho afite 'Subscribers' ibihumbi 359

Juno Kizigenza ari ku mwanya wa Kane aho afite aba-Subscribers ibihumbi 337
The Ben ari ku mwanya wa Gatanu aho akurikirwa n'abantu ibihumbi 317

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'NIYO NDIRIMBO'

">

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'SOWE'

">

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'SEKOMA'

">

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'IGITANGAZA'

"> 

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'NI FOREVER' YA THE BEN

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • rx1 month ago
    Ntamakuru ufite isreal Mbonyi aniwe wakabiri kuko akurikirwa na 1.25 M.
  • Robert 1 month ago
    Israel Mbonyi has 1.25M and you did not put him on the list
  • Ishimwe Robert1 month ago
    Israel Mbonyi has 1.25M and you did not put him on the list





Inyarwanda BACKGROUND