Umuhanzikazi Celine Dion wari umaze imyaka igera kuri ine atagaragara ku rubyiniro, yongeye gutungurana aririmba mu muhango wabereye i Paris wo gutangiza imikino Olempike ya 2024.
Celine Dion, umuhanzi
w’icyamamare ukomoka muri Canada, yongeye kuzamura amarangamutima ya benshi
ubwo yagarukaga ku rubyiniro nyuma y’imyaka ine ataririmba mu bitaramo kubera
ibibazo by’uburwayi.
Muri ibi birori
byitabiriwe n’abarimo Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, uyu
muhanzikazi yaririmbye indirimbo yitwa ‘Hymne à l’amour’ mu minota ya nyuma yo
gusoza iki kirori cyabereye ahitwa kuri Eiffel Tower.
Celine w'imyaka 56
y'amavuko, yishyuwe miliyoni 2 z'amadolari kugira ngo aririmbe muri ibi
birori.
Iyi yari inshuro ya
kabiri Celine Dion aririmbye mu mikino Olempike, nyuma yo mu 1996 ubwo
yaririmbaga indirimbo yise 'The Power of the Dream' mu birori byabereye muri
Atlanta.
Iyi mikino yatangiye mu
ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Nyakanga 2024, ibera mu Mujyi wa Paris
mu gihugu cy’u Bufaransa. Ni imikino yitabiriwe n’ibihugu bitandukanye byo
ku Isi, baserutse mu myambaro inyuranye igaragaza umuco wa buri gihugu
n’ibindi.
Ibirori byo gutangiza ku
mugaragaro iyi mikino byabaye urukererezabagenzi, kuko byahuje ibihumbi
by’abantu ku Isi, Miliyoni z’abantu zibikurikira imbona nkubone.
Mu mpera za 2022, nibwo Céline
Marie Claudette Dion [Celine Dion] yatangaje ko arwaye indwara ifata mu bwonko,
ituma ataririmba nk’uko byahoze. Iyi
ndwara Stiff Person Syndrome ifata
mu bice by’ubwonko bw’umutu ndetse no mu rutirigongo, bigatuma atabasha kuvuga
cyangwa kugenda.
Ni itangazo ryaje
ritunguranye nyuma y’uko uyu muhanzikazi yari ari kwitegura igitaramo cyo
kuzenguruka u Burayi ataramira abakunzi be.
Mu butumwa bw’amashusho
uyu muhanzikazi yanyujije ku mbuga nkoranyamabaga, yavuze ko yari amaze iminsi
atameze neza, ubwo rimwe na rimwe yananirwaga kuvuga neza no kugenda,
bamusuzuma bagasanga ari iyi ndwara ifata ubwonko afite.
Abashakashatsi
ntibaremeza neza igitera iyi ndwara gusa bavuga ko ifitanye isano n’izindi
ndwara zituma ubwirinzi bw’umubiri budatandukanya utunyangingo tw’umubiri
n’utuvuye hanze bigatuma ubwirinzi bwawo bwibeshya bukibasira utunyangingo
dusanzwe.
Yongeye kugaragara bwa
mbere mu ruhame mu mwaka ushize, yuma y’igihe gikabakaba imyaka ine, nta muntu
umuca iryera. Icyo gihe, yagaragaye yitabiriye umukino wa National Hockey
League.
Mu ndirimbo z’uyu muhanzi
zakunzwe harimo iyitwa "My heart will go on", "It’s all coming
to me now", "I am alive", "The power of love"
n’izindi.
TANGA IGITECYEREZO