RFL
Kigali

Ikipe ya Sudani y’Epfo yaserutse mu mikino Olempike yambaye imyambaro 40 yahangiwe i Kigali-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:27/07/2024 11:09
0


Ikipe ya Basketball yo muri Sudani y’Epfo yaserukanye imyambaro 40 yahanzwe n’inzu y’imideli ya Moshions yashinzwe na Turahirwa Moses, ubwo yari mu birori byo gutangiza imikino Olempike 2024.



Iyi mikino yatangiye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Nyakanga 2024, ibera mu Mujyi wa Paris mu gihugu cy’u Bufaransa. Ni imikino yitabiriwe n’ibihugu bitandukanye byo ku Isi, baserutse mu myambaro inyuranye igaragaza umuco wa buri gihugu n’ibindi.

Turahirwa Moses washinze Moshions yanditse kuri konti ye ya X, agaragaza ko atewe ishema no kuba yarambitse ikipe Basketball yo muri Sudani y’Epfo. Yavuze ko yahanze imyambaro 40, mu gihe cy'iminsi 12.

Yagize ati “Twishimiye kuba twarahanze imyambaro yambawe n’ikipe ya Basketball ya Sudani y’Epfo mu mikino Olempike yabereye i Paris.” Bavuze ko imyenda yose iyi kipe yambaye yahanzwe na Moshions.

Ibirori byo gutangiza ku mugaragaro iyi mikino byabaye urukererezabagenzi, kuko byahuje ibihumbi by’abantu ku Isi, Miliyoni z’abantu zibikurikira imbona nkubone.

Byatangijwe n’akarasisi k’abakinnyi ibihumbi 100 mu ruzi rusanzwe ruca hagati mu mujyi wa Paris. Ibi birori byatangiye ahagana saa moya n’igice z’ijoro z’i Paris, ari nayo saa yo mu Rwanda, bimara hafi amasaha ane abantu bahanze ijisho.

Byitabiriwe n’abayobozi barenga 100, barimo ba Perezida 12 bo ku Mugabane wa Afurika n’abandi.

Aba Perezida bitabiriye barimo Paul Kagame w’u Rwanda, Paul Biya wa Cameroun, Mohamed Ghazouani wa Mauritania, unakuriye Ubumwe bwa Afurika, Bassirou Diomaye Faye wa Senegal, Ismaël Omar Guelleh wa Djibouti, Faure Gnassingbé wa Togo, Faustin-Archange Touadéra wa Centrafrique, Brice Oligui Nguema wa Gabon, Andry Rajoelina wa Madagascar…

Ibi birori byari bisanzwe bibera muri Sitade, ariko kuri iyi nshuro byabereye mu ruzi Seine, aho abiyerekanaga bari mato, barebwa n’abantu bagera ku 300,000.   

 

Ikipe ya Sudani y’Epfo ya Basketball yaserutse yambaye imyambaro yahanzwe na Moshions mu mikino Olempike


Inzu ihanga imideli ya Moshions yagaragaje ko yatewe ishema no kwambika ikipe yo muri Sudani y’Epfo

















TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND