Umuhanzi uri mu bakomeye mu gihugu cya Kenya, Kevin Mbuvi Kioko wamamaye nka Bahati yatangaje ko yifashishije umuhanzi Itahiwacu Bruce [Bruce Melodie] mu biganiro bica ku rubuga rwabaye ikimenyabose mu kwerekana amashusho ruzwi nka ‘Netflix’ bivuga ku buzima bw’umuryango we yise “The Bahati’s Empire.”
Ibi biganiro bivuga ku buzima bwite bwabo bizwi nka 'Reality
TV Show'. Aba bahanzi bombi bafitanye ubushuti bwihariye, ndetse bafitanye
indirimbo zizasohoka mu gihe kiri imbere. Muri Gashyantare 2024, ni bwo Bruce
Melodie yagiriye uruzinduko muri kiriya gihugu, ahura na Bahati kandi agirana
ibiganiro n’abantu banyuranye barimo n’abanyeshuri ba Kaminuza.
Bahati yigeze kuvuga ko Bruce Melodie ari inshuti ye y’akadasohoka,
biri mu mpamvu amwakira iwe nk’umushyitsi w’imena. Amashusho n’amafoto byagiye
hanze muri kiriya gihe, byagaragaje umubano udasanzwe aba bombi bafitanye.
Ubwo yari muri Kenya, ni na bwo Bahati yifashishije ikipe ye
bakorana bafata amashusho agaragara mu ruhererekane rw’inkuru mbarankuru ku
muryango we yise ‘The Bahati’s Empire’ agaragaramo Bruce Melodie aho baganira
ku ngingo zinyuranye.
Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Nyakanga 2024,
Bahati yanditse kuri konti ye ya X agaragaza ko yifashishije ‘umuvandimwe we wo
mu Rwanda’ mu biganiro mbara nkuru bizajya bitambuka ku rubuga rwa Netflix yise
‘The Bahati’s Empire’.
Yavuze ko muri rusange bishingiye ku nkuru mpamo z’ubuzima bw’umuryango
we, kandi yizera ko bizanyura cyane abatuye mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba.
Ku wa 6 Kamena 2024, nibwo Bahati yakoze ibirori bikomeye
yamurikiyemo iyi filime ye mbarankuru. Ni ibirori byitabiriwe n’abantu bakomeye
barimo na Visi Perezida wa Kenya, Rigathi Gachagua.
Ibi byatumye Bahati aba umuntu wa mbere muri Kenya, ukoze amateka yo gukora ibiganiro cyangwa se filime mbarankuru. Yatangiye gutambuka kuri Netflix, ku wa 7 Kamena 2024.
Muri Kamena 2023, Bahati yasohoye indirimbo ‘Diana’ yatuye
umugore we Diana Marua yifashishijemo Bruce Melodie.
Bahati ni umuririmbyi w’umunya-Kenya wavukiye muri karitsiye
y’abakene ya Mathare mu Mujyi wa Nairobi. Yabuze umubyeyi we (Nyina) ubwo yari
afite imyaka itandatu y’amavuko.
Bahati aherutse kubwira BBC Africa ko Se yahise amuta we
n’abavandimwe be, batangira ubuzima bwo kwishakira icyo kurya. Ati “Byari
bigoye cyane.”
Izina rye rizwi cyane muri Kenya binyuze mu ndirimbo zihimbaza
Imana. Ndetse, yanatsindiye igihembo cy’umuhanzi wa Gospel mu bihembo Afrima
Awards.
Aherutse kuvuga ko ashaka gukora cyane, izina rye rikavugwa
cyane muri Afurika, kandi agafasha urubyiruko rutishoboye.
Bahati uzwi mu ndirimbo nka ‘Mama' asanzwe afite umugore
witwa Diana B nawe usanzwe ari umuririmbyi. Uretse abana be bwite, anafite undi
mwana arerera yakuye mu kigo nawe yakuriyemo.
Ati “Kuba tubanye imyaka umunani (n'umugore we) binyibutsa
aho navuye ariko cyane cyane bigatuma ndushaho gukomeza guca bugufi.”
Bahati yatangaje ko yifashishije Bruce Melodie muri ‘Family Reality
Tv’ itambuka kuri Netflix
Bruce Melodie yagaragaje ko yishimiye kuba yaratanze umusanzu
we muri ibi biganiro bigaruka ku muryango wa Bahati
Bahati n’umugore we bari mu bakinnyi b’imena muri ibi
biganiro ku buzima bwabo
KANDA HANO UREBE INTEGUZA Y’IBI BIGANIRO BAHATI YATANGIYE GUKORA
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO YA BAHATI NA BRUCE MELODIE
TANGA IGITECYEREZO