Itsinda ry’abanyamideri rya RiFi Models Management ryatagaje ko ryafunguye ishami rishya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika rizafasha abanyempano batuye mu bihugu by’amahanga.
Nyuma y’amashami
ya Kigali, Rubavu, Ruhango na Kayonza, RiFi Models Managemeny yafunguye
ishami rishya mu mahanga rigamije gufasha abanyempano kuzibyaza umusaruro no
kugera ku nzozi zabo.
Ni ishami
rifite ikicaro giherereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri South Carolina
ahitwa Colombia kikaba gifite inshingano zo kwakira no gufasha abafite impano
yo kumurika imideri.
N’ubwo iki
kicaro giherereye muri South Coralina, ntabwo abazaba abanyamuryango b’iki
kicaro cya RiFi Modeling Management ari abaturuka muri USA gusa ahubwo
kizafasha abantu batuye mu bihugu by’amahanga hirya no hino.
Kubera kandi
ko Amerika ari nini kandi bakaba bazakora imyitozo no guteza impano zabo
imbere, ibikorwa byo kwerekana imideri byinshi bazajya babikora mu buryo bw’imbona
nkubone kuri murandasi hanyuma bahure mu gihe hateganyijwe igikorwa runaka.
Ubwo
yaganiraga na Inyarwanda, Umuyobozi wa RiFi Models Management, Ri Kon yavuze
ko bashyizeho iki kicaro kugira ngo bakomeze bagure intego zabo zo gufasha
abanyempano mu kumurika imideri bagura izo mpano zabo.
Yagize ati “Nk’uko
icyerekezo n’intego zacu ari ugufasha abanyempano, niyo mpamvu twatekereje no
kubatuye mu mahanga byumwihariko abanyarwanda bariyo. Nabo bafite uburenganzira
nk’ubwa abandi bose. Ni abanyarwanda kandi bakeneye iterambere.”
Ri Kon
yavuze kandi ko n’ubwo batangiranye abamurikamideri bacye muri ibi bihugu,
yiteze ko bazakomeza kwiyongera cyane ko amarembo afunguye ku bashaka kwagura
impano zabo.
RiFi
Models Management ishami ryo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’Uburayi,
ryatangiranye abamurikamideri 5. Harimo babiri baturuka muri Leta Zunze Ubumwe,
2 baturuka muri Canada ndetse n’undi 1 ukomoka mu Bufaransa.
RiFi
Models Management irateganya gukora igitaramo mu mezi minsi iri imbere cyane
ko ubwo bakoraga igitaramo mu mwaka ushize bari bavuze ko uyu mwaka wo ugomba
kurangira bakoze ibitaramo 2.
TANGA IGITECYEREZO