RFL
Kigali

Havuzwe umugore we Mimi: Ibisubizo ku byo wibaza ku muziki n’ihinduka rya Meddy-VIDEO

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:26/07/2024 6:24
2


Ngabo Medard Jobert [Meddy] benshi bakomeza kwibaza ibibazo byinshi ku kwiyegurira Imana kwe, ahazaza he h’umuziki we mbega bashingira ku kuba yarageze ku mafaranga n’izina buri umwe yakwifuza kugira.



Umwaka wa 2008 wasize Meddy yinjiye mu muziki nk’umwuga wamuhiriye ariko awumazemo imyaka 10 atangira gusanga nubwo abona amafaranga, ayo yifuje yose mu gitaramo akayahabwa ariko ubuzima bwe butari mu murongo bukwiye kuba burimo.

Mu 2022 ni bwo hatangiye kurushaho kuzamuka inkuru z’uko uyu muhanzi yamaze kuva mu byo kuririmba urukundo we avuga ko ari urwo kwikunda ahubwo agatangira  gukora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

Ni umwanzuro utoroshye bigoye kuba benshi bakiyumvisha ko yamaze kuwushyiraho akadomo ariko niko kuri kugeza ubu nubwo Meddy abivuga bamwe uba usanga bavuga ko yabahombeye.

Yari umugabo usarura agatubutse ku mbuga zicururizwaho umuzikiMutwemerere mbere yo kwinjira mu zindi ngingo tubanze turebe icyo imibare yerekana  mu mashusho y’indirimbo amaze gusangiza abamukurikira ku rubuga rwa YouTube yamuhesheje abamukurikira bagera kuri Miliyoni 1.38.

Kugeza ubu umusaruro rusange afite urarenga Miliyoni 273 mu gihe cy’imyaka 7 amaze atangiye gusangiza abamukurikira ibintu bitandukanye kuri YouTube kuko indirimbo ya mbere igaragara kuri uru rubuga rwe bwite yitwa Burinde Bucya, yayishyizeho kuwa 14 Nyakanga 2014.

Kuri uru rubuga indirimbo ye yarebwe cyane yitwa Slowly imaze kurebwa na Miliyoni 102 kuva kuwa 23 Kanama 2017 yageraho, ni agahigo gafite abantu mbarwa ku ndirimbo y’umuhanzi ku giti cye.

Uyu musaruro kandi wiyongeraho Miliyoni zigera muri 70 z’ibikorwa rusange yakoreye muri Press One Rwanda ubu ifite umusaruro rusange ungana na Miliyoni 102, naho abayikurikira umunsi kuwundi bangana n’ibihumbi 351.

Indirimbo iriho yarebwe cyane yitwa Holy Spirit yarebwe na Miliyoni 13 kuva ku wa 13 Mutarama 2013, ikurikirwa n'iyitwa Ntawamusimbura imaze kurebwa na Miliyoni 11 kuva yageraho ku wa 08 Mutarama 2017.

Uyu mugabo afite ubusobanuro bukomeye ku buhanzi bwa Otile Brown kugeza ubu indirimbo bakoranye kuri YouTube imaze kurebwa inshuro zirenga Miliyoni 41.

Niyo ndirimbo uyu mugabo afite yarebwe cyane kuri uru rubuga kandi yagiye akorana n’abandi bakomeye nka Juma Jux, Kidum, Reekado Banks, Harmonize ariko uyu ni we wamuhaye umusaruro wo hejuru.

Ku mbuga zindi nka Spotify, Audiomack, Apple Music, Tidal n’izindi naho abantu bagenda bumva indirimbo za Meddy aho hari n'izimaze kumvwa n’abarenga Miliyoni 8.

Indirimbo ubusanzwe uyu mugabo afite zo kuramya no guhimbaza ImanaUngirira Ubuntu iri muzo uyu mugabo yahereyeho

Holy Spirit iri mu zo yashyize hanze amaze imyaka itari myinshi ageze muri Amerika hari mu 2013

Ntacyo Nzaba yakoranye na Adrien Misigaro mu 2015

Grateful ishingiye ku nganzo yakomoye ku mubyeyi we mu 2023

Niyo Ndirimbo yakoranye na Adrien Misigaro mu 2024

Umwanzuro wo kuvuga ko yinjiye mu ivugabutumwa bisesuye

Impamvu yatumye ahagarika kuririmba indirimbo z’Isi nkuko benshi babivugaUbwo yaganiriza abitabiriye Arizona One Worship Concert yavuze ko ari uko yasanze icyo abantu bita kenshi urukundo uba usanga rushingiye ku kwikunda.

Icyo gihe kandi yanakomoje ku buryo yahoze arota kuva cyera kuzabana n’umugore w’umunya-Ethiopia, anakomoza ku buryo benshi bakunze kumubaza ngo ese wabuze umunyarwandakazi.

Sinkiri wa mugabo nahoze ndiwe narahindutse singishiturwa n'ibyakera.

Agaruka kandi ku buryo ubwo yinjiraga mu muziki usanzwe hari umupasiteri wamurebye aramubwira ngo uko ugiye niko uzagaruka.

Avuga ko Ubukristo bwe bwabaye nk’umuco gusa ku myaka 18 bitewe no gushaka kwishakisha no kumenya icyo yashobora yisanze ataramira muri Stade ibintu byahinduye uwo yariwe.

'Mumpaye amafaranga nshaka naza' ariko yabaga abizi ko icyo ashaka ari uko binanirwa ntabe akibigiyemo ariko buri gihe amafaranga yasabaga barayamuhaga.

Kuri ubu akunze gusoma ibyo abantu baba bamuvugaho ngo Meddy waduhombeye, agaseka agaruka ku buryo yari yarabaswe n’ubusinzi nyamara buri gihe  akumva ijwi rimubwira ngo nabikomeza azapfa.

Burya umugore we yari umusilamukazi ubwo bahuraga.

Iyerekwa ryatumye avuga ko agiye kubireka byari igihe yabwiraga Imana mu gisa nk’iyerekwa ko ahisemo kuba inshuti yayo.

Meddy uko yakiriwe mu ivugabutumwa n’umuziki wo kuramya no guhimbaza ImanaNi umugabo ufite igikundiro cyo hejuru nk'uko abivuga abantu ku mbuga nkoranyambaga birumvikana bakunda cyangwa bakunze ibihangano bye, bamwe bamufata nk'uwabahombeye.

Gusa abandi batangiye gufashwa kubera we, usanga bahera ku kuvuga ngo niba umuntu nk'uyu yafata umwanzuro umeze gutya, gute njye ntahinduka.

Hari insengero zimwe zifashisha indirimbo ze mu bikorwa by’agikristo, ni umugisha kandi na we ubona ko byamuteye imbaraga.

Urugero ni itorero rya Women Ministries Foundation, Apôtre Mignone Kabera ubwo uyu muhanzi muri Mutarama 2024 yashyiraga hanze ‘Niyo Ndirimbo’ yakoranye na Adrien Misigaro.

Ababyinnyi ba Kinyarwanda babarizwa muri iri torero bagaragaye babyina iyi ndirimbo ibintu byakoze ku mutima uyu muhanzi, ashimira umuyobozi w’iri torero ndetse aya mashusho ayasangiza abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ze zose.

Niyo unyujije amaso mu nyunganizi ahabwa, usanga abantu baramaze kwakira neza urugendo arimo bati ‘Man of God’ nk'uko asigaye yiyita.

Ku rundi ruhande ariko hari inshuti ze avuga ko zitarumva neza ko yaretse inzoga ahandi atakibaho ubuzima bw’ubwamamare ariko akomeza kubasobanurira ko ibyo atari byo akibamo ahubwo agahera ahi abasobanurira ukuri ko kubaho ku Mana.

Meddy ibyo abantu bakwitega mu gihe cy'ahazaza ariko hatari kure cyaneNi umugabo uvuga ko mu kuririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bitagira umuntu umukritso kandi we icyo ashyize imbere ari ukuba we wa nyawe.

Ibi bivuze ko ashyize imbere kuba umugabo udatundakanye n’uwo yahoze mbere kandi nk'uko abikomozaho azi ubuzima benshi bari kunyuramo budahesheje Imana icyubahiro.

Ibyo byumvikanisha ko ari no guharanira ko abantu bagaruka ku rufatiro rwa Yesu Kristo nk'uko bikunze kugarukwaho.

Gusa ariko abantu bitege no kubona iyaguka ry’umuziki w’uyu mugabo ufite abamukunda batigeze bamureka ahubwo umuntu yavuga ko yahumuye ku maso.

Mu bihe bitari ibya kure abantu bashobora kubona Meddy mu ivugabutumwa i Kigali ariko na none no mu bitaramo byagutse byakorwa mu buryo ashobora guhurira ku rubyiniro n’abandi baramyi.

Umwaka wa 2025 ushobora gusiga uyu muhanzi ashyize hanze  umuzingo nubwo atari ibintu yari asanzwe amenyereweho mu buryo akoramo umuziki ariko kuri iyi nshuro ni ikintu umuntu yavuga waha amahirwe menshi bitewe n'uko agomba kugira ibihangano bifite igisobanuro cy'uwo ariwe none utandukanye n'uwo yahoze ariwe kandi byinshi.

IKIGANIRO CYOSE KIGARUKA KU MUZIKI N'IVUGABUTUMWA BYA MEDDY

">

KANDA HANO WUMVE UNAREBE 'NIYO NDIRIMBO' YA MEDDY AHERUKA YAHURIYEMO NA ADRIEN MISIGARO

">


 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Emmanuel 1 month ago
    Meddy we dushyireho akitso pe kuko meddy nange kiriya cyemezo yafashe sinemeranyaga nawe ariko nibyiza Ari mumurongo mwiza
  • Hirwa ntwari1 month ago
    Ndakeka mwaribeshye k itariki





Inyarwanda BACKGROUND