RFL
Kigali

Uburanga bwa Dani Grace urusha hafi ikinyacumi Kylian Mbappe bavugwa mu rukundo-AMAFOTO

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:25/07/2024 16:32
0


Kylian Mbappe hakomeje gukwirakwira amakuru ko ari mu rukundo n’umunyamideli n’umukinnyi, Dani Grace Almeida baheruka kugaragara bari mu byishimo i Miami ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika



Umukunzi wa Kylian Mbappe akomeje kugarukwaho mu bitangazamakuru bitandukanye ahanini bishingiye ku kuba uyu rurangiranwa mu mupira w’amaguru ku myaka 25 yaragiye akomeza guhisha uwo bakundana.

Nyuma y’iminsi mike uyu musore yinjiye muri Real Madrid hamaze kuzamuka amakuru y'uko ari mu rukundo na Dani Grace Almeida.

Tukaba twifuje kugaruka ku bintu wamenya kuri uyu mukunzi we,Dani Grace Almeida:Uyu mukobwa akorera umwuga wo kumurika imideli muri Miami aho byinshi mu binyamakuru bigenda bimugarukaho cyane ugasanga yiharira urupapuro rw’imbere.

Yagiye kandi agira uruhare mu biganiro bitandukanye bya televiziyo na filime nk'uko bigaragara ku rubuga rwe rwa Instagram ko ari we watangije Aniki CollectionNk'uko bitangazwa akaba yarabonye izuba ku wa 21 Gicurasi 1990 muri California ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nubwo ariko afata agace ka Tahoe ho muri Nevada nkaho ariho mu rugo.

Ikinyamakuru cya Page Six ni cyo cya mbere cyatangaje inkuru y'uko Dani Grace Almeida ari mu rukundo na Kylian Mbappe, hakaba ari nyuma gato y'uko uyu mukinnyi yakiriwe n’ibihumbi 80 i Sentiago Bernabeu.Bikaba byaratangajwe ko Kylian na Dani Grace bari bamaze iminsi bagirira ibihe byiza muri Miami mu tubyiniro dutandukanye two muri uyu mujyi w’abanyabirori.

Dani Grace abajijwe ku mubano we na Kylian, yatangaje ko adafite icyo kubivugaho, ku ruhande rw’uyu mukinnyi n’abareberera inyungu ze nabo ntabwo bifuje kugira icyo babivugaho.

Hagendewe ku myaka byaba bivuze ko kuko Dani Grace afite imyaka 34, arusha Kylian igera ku 9 kuko uyu mukinnyi we afite 25.

Igihe kitari gito Dani Grace akaba yarakimaze mu Butaliyani, ubu bikaba byizerwa ko atuye muri Los Angeles aho afite ikinyamakuru gikorera kuri murandasi withstyleandgrace.com gusa akanaba ariho ari gukurikiranira ibikorwa bye bijyana n’imideli no gukina filime.Dani Grace kandi yakundanyeho na Blake Griffin wahoze akinira Los Angeles Clippers iri mu zikomeye muri NBA.

Uyu mukobwa uvugwa mu rukundo na Kylian akurikirwa kugeza ubu n’abarenga ibihumbi 250 kuri Instagram aho agenda asangiza abamukurikira ibigenda n'ibyo akora n’amakuru y’ubuzima bwe bwa buri munsi.Impande zombi ntabwo ziremeza amakuru Ku ruhande rwa Kylian Mbappe aravugwaho kuba mu rukundo n'umukobwa umurusha hafi imyaka 10






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND