RFL
Kigali

Amatora ageze ahakomeye muri Miss Black Festival! Abakobwa 10 bahiga abandi- AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:25/07/2024 11:20
0


Umukobwa witwa Lisa Teta Cyuzuzo ufite Nimero 52 aracyayoboye bagenzi bahatanye mu matora yo kuri Internet (Online) azasiga hamenyekanye icumi bagomba kujya mu cyiciro cya nyuma mu irushanwa “Miss Black Festival” rigamije guteza imbere abakobwa bafite imishinga myiza.



Iri rushanwa riri kuba ku nshuro ya mbere, ndetse amatora ari kubera ku rubuga www.missblackfestival.org agaragaza ko buri mukobwa ari gukora uko ashoboye kugira ngo azabashe kuza mu myanya y’imbere bityo bizamufashe kwitwara neza.

Imibare yafashwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 25 Nyakanga 2024, igaragaza ko Lisa Teta Cyuzuzo ari we ikiri imbere y’abandi n’amajwi arenga ibihumbi bitandatu. Ni mu gihe habura iminsi itandatu agashyirwaho akadomo.

Kuva aya matora yatangira, uyu mukobwa ni we uri imbere y’abandi, aho afite amajwi 6616, akurikiwe na Evassy Cyomugisha [Nimero 57] uri ku mwanya wa Kabiri n'amajwi 6022.

Ange Rebecca [Nimero 21] ari ku mwanya wa Gatatu n'amajwi 4384, Mariam Uwase [Nimero 4] uri ku mwanya wa Kane n'amajwi 4165, Lorraine Mwiza [Nimero 17] uri ku mwanya wa Gatanu n'amajwi 3967, Ange Nicole Bayingana [Nimero 33] uri ku mwanya wa Gatandatu n'amajwi 3892;

Ornella Juru [Nimero 15] uri ku mwanya wa Karindwi n'amajwi 3705, Housna Lara Sapna [Nimero 46] uri ku mwanya wa Munani n'amajwi 3159, Ella Darlene Byano [Nimero 34] uri ku mwanya wa Cyenda n'amajwi 3132 ndetse na Sandra Ubuliza [Nimero 18] uri ku mwanya wa cumi n'amajwi 3024.

Imanzi Agency iri gutegura iri rushanwa, igaragaza ko muri iki gihe bari gushyira ku murongo buri kimwe kizasabwa kugira ngo iri rushanwa rizagende neza.

Ariko kandi bakangurira ababyeyi n'inshuti 'gukomeza gutora umukobwa bashyigikiye kuko biri mu bizafasha umukobwa kugera mu cyiciro kibanziriza icya nyuma'.

Akanama Nkemurampaka kazahitamo abakobwa 10 gashingiye ku mushinga wa buri umwe, uburyo abasha kuwusobanura, amajwi yagize mu itora ryo kuri internet n'ibindi.

Umuyobozi wungirije wa Imanzi Agency, Chear Sebudwege aherutse kuvuga ko bateguye Miss Black Festival bagamije kongerera agaciro no kuzamurira ishema umukobwa w’umwirabura, akabona urubuga rumufasha kugaragaza ko na we ashoboye aho yaba aherereye hose ku Isi akaba yabona amahirwe.

Yakomeje agira ati “Uru rubuga dushaka guha abakobwa b’abiraburakazi, ntabwo rugarukira ku bari mu Rwanda kuko ariho igikorwa kizabera, ahubwo rurareba umukobwa w’umwirabura uwo ari we wese aho aherereye ku rwego mpuzamahanga.”

Abakobwa 10 bazagera kuri ‘Final’ bijyanye n’uburyo bazagenda batoranywa, bazahatana hagati yabo n’ubundi bishingiye ku kugaragaza impano, imishinga itanga impinduka ndetse no kugaragaza uburyo Umuco w’igihugu bakomokamo ari mwiza kurusha uw’abandi.

Chear Sebudwege ati “Turifuza ko Miss Black Festival ibera imbaraga no kuzamura urwego rw’umukobwa by’umwihariko w’umwirabura, yumve ko aho ari hose ku Isi uruhu afite atari igisebo ahubwo ari ishema ndetse ko yifitemo ubushobozi bwo kugira impinduka no kumva ko ashoboye kuba yarushanwa n’abandi.”

Umukobwa wahize abandi akazahabwa igihembo kingana n’ibihumbi 15 by’Amadolari y’Amerika, naho ibisonga bye bibiri bikazahabwa agera ku bihumbi bitanu by’Amadolari y’Amerika.

 

Lisa Teta Cyuzuzo [Nimero 52] ni we uri imbere ufite amajwi 6,616


Evassy Cyomugisha [Nimero 57] uri ku mwanya wa mbere uri ku mwanya wa Kabiri n'amajwi 6,022


Ange Rebecca [Nimero 21] uri ku mwanya wa Gatatu n'amajwi 4,384


Mariam Uwase [Nimero 4] uri ku mwanya wa Kane n'amajwi 4,165


Lorraine Mwiza [Nimero 17] uri ku mwanya wa Gatanu n'amajwi 3,967


Ange Nicole Bayingana [Nimero 33] uri ku mwanya wa Gatandatu n'amajwi 3,892


Ornella Juru [Nimero 15] uri ku mwanya wa Karindwi n'amajwi 3,705


Housna Lara Sapna [Nimero 46] uri ku mwanya wa Munani n'amajwi 3,159


Ella Darlene Byano [Nimero 34] uri ku mwanya wa Cyenda n'amajwi 3,132


Sandra Ubuliza [Nimero 18] uri ku mwanya wa cumi n'amajwi 3,024






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND