Umunya-Nigeria Imohiosen Patrick wamamaye nka DJ Neptune ari mu myiteguro yo gushyira hanze Album izaba iriho indirimbo zitandukanye zirimo n’iyo yahurijemo Itahiwacu Bruce [Bruce Melodie] ndetse na Bayanni wamamaye mu ndirimbo Ta Ta Ta ‘’ yakoranye na Jason Derulo.
Neptune w’imyaka 33 y’amavuko yagendereye u Rwanda inshuro
ebyiri mu 2022. Bwa mbere hari ku wa 26 Kamena 2022, ubwo yari yitabiriye
igitaramo ‘Kigali Choplife’ yahuriyemo n’abarimo Tekno, Nasty C, Fave, Khaligraph
Jones n’abandi.
Yongeye kugaruka i Kigali, ku wa 25 Nzeri 2022, ubwo yari yitabiriye
ibirori byo gusoza irushanwa DJ’s Battle Competition. Akigera ku kibuga cy’indege,
yabwiye itangazamakuru ko ubwo muri Kamena 2022 yataramiraga abantu muri ‘Kigali
Choplife’ yanagiranye ibiganiro na Bruce Melodie byavuyemo gukorana indirimbo.
Ati “Ubwo mperuka mu Rwanda nahuye na Bruce Melodie, hari
ibyo twakoranye. Hari umushinga dufitanye ndetse hari n’abandi tukiri kuvugana, gusa bafite umuziki mwiza…”
Neptune yavuze ko anyurwa n’uburyo umuziki w’u Rwanda umeze
kuko ucurangitse neza kandi ni mwiza. Yavuze ko ibi biri mu mpamvu zatumye
sosiyete ya Empawa Africa igera mu Rwanda igamije gukorana n’abahanzi
nyarwanda. Ati “Abahanzi ba Afurika dukeneye gukorana cyane tukazamura uyu
mugabane.”
Mu kiganiro yagiranye n’abamukurikira ku rubuga rwa
Instagram, Bruce Melodie yavuze ko imwe mu mishinga izajya hanze mu minsi iri
imbere, harimo n’indirimbo yakoranye na Neptune ndetse na Bayanni izasohoka
kuri Album.
Uyu muhanzi yavuze ko abantu bose bagiye bakorana indirimbo
'zimwe zizasohokera iwabo izindi zizasohokera iwanjye'.
Neptune asanzwe ari Dj uri mu bakomeye mu gihugu cya Nigeria. Yabonye izuba ku wa 26 Nzeri 1990. Muri iki gihe yashyize imbere kwandika indirimbo no kuzitunganya. Avuka mu muryango w’abana bane, abakobwa batatu n’umuhungu umwe.
Azwi cyane mu ndirimbo zirimo nka “1,2,3" yakoranye na M.I,
Naeto C na Da Grin, "Skoobi Doo" yakoranye na General Pype, Lynxxx
ndetse na Jesse Jagz, "So Nice" yakoranye na Davido ndetse na Del B;
Hari kandi "Baddest" yakoranye na Olamide, BOJ
ndetse na Stonebwoy, "Marry" yakoranye na Mr Eazi, "Wait"
yakoranye na Kizz Daniel yakozwe na Jay Pizzle, "Demo" yakoranye na Davido,
"Nobody" yakoranye na Joeboy ndetse na Mr Eazi.
Abimbola Oladokun [Bayanni] waririmbye muri iyi ndirimbo
yahuriyemo na Bruce Melodie, ni umunya-Nigeria uri mu bakomeye muri iki gihe,
wavutse ku wa 25 Kamena 1997. Ari mu babarizwa mu inzu ifasha abahanzi mu bya
muzika ya Mavin Records.
Uyu musore yagerageje kwinjira mu muziki igihe kinini, kugeza
ubwo mu 2017 yihaga intego yo gutangira gusubiramo indirimbo z’abandi no
kuririmba ibizwi nka ‘Freestyle’.
Izina rye ryahanzwe amaso nyuma y’uko asubiyemo indirimbo ‘Jowo’ ya Davido, impano ye ishimwa na Mavin Records asinya amasezerano y’imikoranire. Azwi muri iki gihe binyuze mu ndirimbo zirimo nka Body, Ta Ta Ta, Family ndetse na Kala.
Dj Neptune ari kwitegura gusohora Album ye iriho indirimbo yahurijeho Bruce Melodie na BayanniBayanni wakoranye indirimbo na Neptune ari mu bagezweho muri Nigeria
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO NEPTUNE YAHURIJEMO ABAHANZI BAKOMEYE
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO BAYANNI YAKORANYE NA JASON DERULO
">
TANGA IGITECYEREZO