RFL
Kigali

SKOL Malt igiye gufasha Cyusa Ibrahim na Mariya Yohana mu gitaramo cyo kwizihiza Intsinzi

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:24/07/2024 21:28
0


Abahanzi mu njyana gakondo, Cyusa Ibrahim ndetse na Mariya Yohana bagiye guhurira mu gitaramo gikomeye kigamije kwizihiza Intsinzi ya Perezida Paul Kagame uherutse kongera gutorerwa kuyobora u Rwanda, aho yatsinze n'amajwi 99.18% ahigitse abo bari bahatanye.



Muri iki gitaramo cyiswe "Intsinzi Iganze" abantu bazasusuruka bananywa ibinyobwa SKOL Malt, aho kugura itike imwe uzanahabwa icyo kunywa cy’ubuntu.

Tuyishime Karimu, Umukozi ushinzwe Ubucuruzi muri SKOL Brewery Ltd, yabwiye InyaRwanda ko bishimiye kugira uruhare mu gutegura no gutera inkunga iki gitaramo. Avuga ko abazitabira iki gitaramo bazasusurutswa n’uburyohe bwa SKOL Malt.

Ati “Mu gutegura iki gitaramo twatekereje ku bakunda kunywa SKOL Malt, ari nayo mpamvu buri wese uzagura itike azahabwa icyo kunywa cy’ubuntu.”

Ni igitaramo kizaba ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 26 Nyakanga 2024 ahitwa Barafous Garden i Ndera mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali. Iki gitaramo kandi kizataramo Itorero Indangamirwa.

Cyusa Ibrahim yabwiye InyaRwanda ko bateguye iki gitaramo hagamijwe gukomeza kwishimira intsinzi ya Perezida Kagame. Ati "Ni igitaramo twateguye mu buryo bwo kwishimira intsinzi, kuko intsinzi iracyakomeza. Ni intsinzi y'Abanyarwanda'.

Uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo zinyuranye, yavuze ko mu bihangano ateganya kuririmbamo harimo n'indirimbo aherutse gushyira hanze yise 'Twatsinze' ivuga kuri Perezida Paul Kagame.

Ati "Na ya ndirimbo yanjye 'Twatsinze' nzayiririmbamo. Ni nayo mpamvu twashyizemo na Mariya Yohana. Tuzavuga ubutwari bw'inkotanyi, tuzavuga muri iyi myaka 30 ishize, ibyiza u Rwanda twagezeho ariko tubicishije mu buhanzi. Tuzaririmba indirimbo z'intsinzi n'iza kera abantu bagiye bakunda."

Yavuze ko nyuma y'iki gitaramo, hazaba ibirori by'umusangiro mu rwego rwo kwishimira intsinzi.

Mariya Yohana uzaririmba muri iki gitaramo afatwa nk’inararibonye mu ndirimbo z’umuco gakondo w’u Rwanda. Indirimbo ye yise ‘Intsinzi’ yasusurukije ibirori n’ibitaramo bikomeye mu bihe bitandukanye.

Yakunze kwifashishwa cyane mu ntsinzi y’amatora ya Perezida Kagame Paul muri Manda yagiye atsindira kuyobora igihugu. Yakorewe mu ngata n’indirimbo nka “Turatashye inkotanyi”, “Tufungi Yoyo” iri mu giswahili n’izindi.

Cyusa nawe uzaririmba muri iki gitaramo cyo kwizihiza intsinzi si izina rishya mu muziki nyarwanda; hari abageni yarijije mu bukwe biturutse ku bihozo yabaririmbiye.

Ni umutaramyi wa cyane wisanzuye mu Kinyarwanda akaba umuhanzi watwawe n’injyana Gakondo. Yabonye izuba ku wa 13 Nyakanga 1989.

Ni mwene Rutare Pierre, Se w’umuhanzi w’umubiligi “Stromae” usigaye ubifatanya no kumurika imideli. Stromae avuka kuri nyina w’Umubiligikazi Miranda Marie Van Haver mu gihe Cyusa avuka kuri nyina w’umunyarwandakazi. 

Cyusa yatangiye kubyina mu matorero afite imyaka itanu y’amavuko. Mu gihe amaze mu rugendo rw’umuziki yaririmbye mu bitaramo bikomeye agera no mu mahanga.

Amaze gushyira ahagaragara indirimbo eshatu ku rutonde rw’indirimbo 15 amaze guhimba. Yashyize hanze indirimbo yise ‘Rwanda nkunda’ [Ni nshya], ‘Mbwire nde’ na ‘Ndi umunyarwanda’. 

Yabyinnye mu Itorero Inganzo Ngari, Inyamibwa n’andi yakuyemo ubumenyi ashinga Itorero rye yise ‘Inkera’ mu 2015 riririmba mu birori, mu bukwe n’ahandi henshi rikunze kwifashishwa.

Afite indirimbo yahimbye “Migabo” yahimbiye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yitegura gushyira hanze. 

Avuga ko muri iyi ndirimbo yaririmbyemo ‘imigambi y’abagabo, avugamo ubutwari bwa Perezida Kagame, ibyiza yagejeje ku banyarwanda n’ibindi.


Cyusa Ibrahim yatangaje ko bateguye iki gitaramo mu rwego rwo gukomeza kwizihiza intsinzi ya Paul Kagame


Mariya Yohana yisunze indirimbo ze zirimo ‘Intsinzi’ ategerejwe mu gitaramo kizabera


Iki gitaramo kizaba ku wa Gatanu tariki 26 Nyakanga 2024, cyatewe inkunga na SKOL Malt 

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'TWATSINZE' YA CYUSA IBRAHIM

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND