RFL
Kigali

Nyuma yo gutsindwa amatora, umunyarwenya Samu yatangiye kubakira inzu umuturage-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:24/07/2024 17:53
0


Umunyarwenya Samu Muco wamamaye nka Samu mu itsinda rya Zuby Comedy, yatangaje ko nyuma yo gutsindwa amatora ku mwanya w’Umudepite aho yahataniraga kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko, yatangiye kubakira inzu usanzwe utuye mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali.



Ni igikorwa yatangiye kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Nyakanga 2024, kandi yiteze ko mu gihe cy’amezi abiri kubakira uyu muturage bizaba byageze ku musozo.

Uyu muturage asanzwe atuye mu Murenge wa Kanombe mu Mudugudu wa Gashyushya. Asanzwe ari umwe mu batishoboye, biri mu mpamvu zatumye Samu yiyemeza kumufasha kuva muri iriya nzu we n’umuryango we.

Uyu muryango ugizwe na Ntamukunzi Jean Bosco ari nawe Mukuru w’umuryango, Nyirasenga Imana Claudine (umugore we) ndetse n’abana babo batatu.

Uretse kububakira inzu, yanabahaye ibikoresho by’isuku ndetse na Telefone ngendanwa. Yemeye kandi kuzishyurira ishuri abana batatu b’uyu muryango bari baravuye mu ishuri.

Mu kiganiro na InyaRwanda, Samu yavuze ko yahisemo gufasha uriya muryango nyuma y'uko amenya ubuzima butari bwiza babamo nk'umuturanyi wabo.

Ati "Aho batuye narahaciye ndi muri 'Sports' mbona inzu yarasenyutse. Nta hantu abana baryama, kandi afite abana batatu, kubera ko no mu busanzwe nkora ibikorwa byo gufasha abantu, nahise mvuga nti kubera iki ntahera kuri uyu muryango mu rwego rwo kubunganira."

Uyu munyarwenya yavuze ko uretse kubafasha kubona aho kuba, yabahaye n'ibikoresho byibanze nkenerwa mu buzima bwa buri munsi, ndetse yanabahaye telefone yo gukoresha kuko ntayo bagiraga.

Yanavuze ko afatanyije n'abafatanyabikorwa basanzwe bakorana 'twemeye kwishyurira ishuri bariya bana, kubera ko bose nta n'umwe wigaga'.

Samu yari ku rutonde rw’akandida-Depite 31 biyamamazaga ku mwanya w’urubyiruko ahagarariye abandi mu Nteko, ariko yagize ijwi 1 ntiyabasha gukomeza. 


Umunyarwenya Samu yatangaje ko yihaye amezi abiri yo gusana no kubaka inzu y'uyu muryango 


Samu yavuze ko yumva neza Politiki ya Guverinoma, biri mu mpamvu yiyemeje gutanga umusanzu we 


Samu yavuze ko atacitse intege nyuma y'uko adahiriwe n'urugendo rwo kwinjira mu Nteko






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND