RFL
Kigali

Abanyarwenya Teacher Mpamire na Okello bageze i Kigali- AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:24/07/2024 15:01
0


Abanyarwenya bakomeye mu gihugu cya Uganda, Teacher Mpamire na Dr Hillary Okello, bageze i Kigali bitabiriye igitaramo cy’urwenya “Gen-Z Comedy” cyahujwe no kwizihiza no kwishimira intsinzi ya Perezida Paul Kagame wongeye gutorerwa kuyobora u Rwanda, kizaba ku wa 25 Nyakanga 2024.



Bageze ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe  ahagana saa sita zo kuri uyu wa Kane tariki 23 Nyakanga 2024, bakirwa n’abarimo umunyarwenya Fally Merci usanzwe utegura ibi bitaramo biba kabiri buri kwezi.

Iki gitaramo cyateguwe mu rwego kwizihiza intsinzi ya Paul Kagame

Fally Merci aherutse kubwria InyaRwanda ko bateguye iki gitaramo batumira Teacher Mpamire mu rwego rwo kwizihiza Intsinzi ya Paul Kagame muri manda y’imyaka itanu iri imbere.

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) iherutse gushimangira ko Paul Kagame yatsinze amatora n’amajwi 99.18%.

Ati “Ni igitaramo cya ‘Gen-z comedy’ mu rwego rwo kwizihiza intsinzi, ko tumeze neza nk’urubyiruko. Twizihiza intsinzi ya Paul Kagame.”

Yavuze ko gutumira Teacher Mpamire muri iki gitaramo cyihariye, byaturutse ku kuba ari umunyarwenya umaze igihe kinini wanyuze imitima ya benshi.

Ati “Ni umwe mu banyarwenya bakomeye, twakuze dukunda kandi tureba. Kandi intego y’ibi bitaramo ni ukuzamura impano z’abandi no kubahuza n’abantu bafata nk’icyitegererezo bikabatera imbaraga zo gukomeza gukora umunsi ku munsi.”

Akomeza ati “Kumutumira rero ni uko amaze igihe kinini kandi ni mu rwego rwo kwifatanya nawe mu kwishimira intsinzi ya Perezida  Paul Kagame.”

Fally Merci avuga ko gutumira Dr Okello ‘twashingiye ku kuba ari umwe mu banyarwenya dukoranye igihe kinini  ku buryo yisanga cyane muri Gen-Z Comedy’.

Teacher Mpamire yanditse kuri konti ye ya Instagram, agaragaza ko yiteguye gutanga ibyishimo ku Banyakigali. Ati “Rwanda, ese mwiteguye ishuri? Mwagiye mubaza ngo n’ibiki bitagenze neza. Noneho, Mwalimu Mpamire azagira ishuri i Kigali ku itariki ya 25 Nyakanga 2024. Muzaze twige maze tubyine intsinzi.”

Dr Okello yagiye yigaragaza cyane muri ibi bitaramo akishimirwa cyane, ni mu gihe Teacher Empire ari ku nshuro ya mbere agiye gutarama muri Gen-z Comedy, ariko yaherukaga i Kigali mu gitaramo cya Seka Live, cyabaye muri Kamena 2023.

Herbet Mendo Ssengujja [Teacher Mpamire] watumiwe muri iki gitaramo, ni umunyarwenya ufite impano yihariye mu gusetsa abantu. Yatangiye yigana Perezida Museveni wa Uganda, abonye abandi batangiye kumwigana, nyuma aza gufata umwihariko we ari na bwo yaje gukundwa cyane. Kuri ubu urwenya rwinshi arutera yigize umwalimu.

Mu 2017, nabwo yataramiye i Kigali binyuze mu gitaramo cya Seka Live cyabereye muri Kigali Serena Hotel. Icyo gihe yari ku nshuro ya kabiri ibi bitaramo by’urwenya bitangiye gutegurwa.

Uyu mugabo w’imyaka 39 y’amavuko, afite impamyabumenyi y’icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu Burezi yakuye muri Kaminuza ya Makerere.

Perezida Museveni yamuteye inkunga abasha gukurikirana amasomo ajyanye n’urwenya no kwandika muri American Comedy Institute i New York. Teacher amaze gutaramira muri Uganda, Zambia, Malawi, Kenya, Tanzania n’ahandi.

Okello we yaherukaga gutaramira i Kigali, ku mugoroba wa tariki 9 Werurwe 2023 ndetse no mu gitaramo cya Gen-Z Comedy cyabereye ahitwa Art Rwanda Ubuhanzi incubation Center (Murugando).

Uyu munyarwenya yahanzwe ijisho nyuma y’uko azanye na Anne Kansiime i Kigali mu gitaramo cya Seka Live cyabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali, cyabaye tariki 22 Nzeri 2022.

Ibi bitaramo bya Gen-Z Comedy byamaze kuba ikimenyabose! Impano z’abarimo Muhinde, Kadudu, Isekere Nawe n’abandi zatangiye gutangarirwa n’abantu benshi mu gihe hadashize imyaka ibiri batangiye kugaragaza ko bashoboye mu bijyanye no gutera urwenya. 


Abanyarwenya Teacher Mpamire na Okello bamaze kugera i Kigali bitabiriye igitaramo cya 'Gen- Z Comedy' 


Uhereye ibumoso: Teacher Mpamire, Fally Merci ndetse na Dr Okello  


Dr Hillary Okello agiye gutaramira ku nshuro ye ya kabiri muri Gen-z Comedy








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND