RFL
Kigali

Ubukwe bwa Mr Eazi n’umukobwa w’umuherwe bwahumuye-AMAFOTO

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:24/07/2024 15:41
0


Temi yagize icyo avuga ku buzima bwe bw’urukundo na Mr Eazi w'imyaka 33, avuga ko uyu muhanzi yamuhinduriye ubuzima kuva bahura ndetse akaba yiteguye kumubera umugore.



Abantu batangiye gutegura inkweto, amakositimu n’amakanzu meza bitewe n’uburyo Temi arimo kuvuga biruseho ku buzima bwe bw’urukundo na Mr Eazi kuruta uko byari biri kuva cyera.

Mu butumwa yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga, yagarutse byihariye ku buryo afite ishimwe rikomeye risumbye kuba yaraboneye urukundo rw’agatangaza muri Mr Eazi.

Mu myaka 8 aba bombi bamaze bahuye bagahuza, Temi wamamaye cyane mu mideli, ubushabitsi n’imbuga nkoranyambaga, ahamya ko yaboneye ibyiza kuri uyu muhanzi.

Uyu mugore yagize ati: ”Ubuzima bwanjye bwose bwarahindutse kuva twahura.” Yakomeje avuga ko yishimira imyaka amaze mu rukundo na Mr Eazi kandi ko ari umuntu umutera ibyishimo.

Urukundo rwa Mr Eazi na Temi rumaze igihe kitari gito rugarukwaho ndetse hagiye hasohoka amakuru y'uko baba barakoze ubukwe mu ibanga, gusa ikigaragara ni uko ataribyo.

Muri 2022 ni bwo Mr Eazi - inshuti y’u Rwanda yambitse impeta Temi Otedola bitegura kurushinga.Urukundo rwa Mr Eazi na Temi ruragenda rukura ndetse baritegura kwereka inshuti n'imiryango ibiroriTemi yavuze ko Mr Eazi yamuhinduriye ubuzima mu myaka igera 8 bamaranye Temi Otedola aha yari kumwe Mr Eazi wizihiza imyaka 33 amaze abonye izuba Mr Eazi ari mu banyamahanga bashoye amafaranga mu Rwanda 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND