RFL
Kigali

Papa Cyangwe yikomye Rocky nyuma y’uko indirimbo ze zisibwe kuri Youtube

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:24/07/2024 14:48
0


Umuraperi Papa Cyangwe yongeye kumvikana agaragaza ko agikomeje guhangana n'umubano utari mwiza wavutse nyuma y'uko atandukanye n'inzu ifasha abahanzi mu bya muzika ya Rocky Entertainment, batandukanye mu buryo butari bwiza, kuko byarikuriye kwigomanga ku gatuza buri umwe.



Uyu musore wamenyekanye nk'umuraperi utaripfana, yinjiye mu muziki ahereye mu biganza bya Rocky. Bari kumwe, yabashije kwigaragaza ku isoko ry'umuziki, ndetse ibihangano bye byarijyanaga ubutitsa.

Ariko kandi ntiyavugaga cyane mu itangazamakuru nk'uko bimeze muri iki gihe. Mu 2021, nibwo yatangaje ko yasezeye, nyuma yo kubona ko batazamufasha kugera ku nzozi ze, kuko byari 'agatwiko katinjiza'.

Icyo gihe indirimbo yakoraga zajyaga kuri shene ya Rocky yitwa Rocky Entertainment, ariko kuva mu minsi ishize, izi ndirimbo zasibwe kuri iyi shene.

Ariko kandi bakimara gutandukana, Papa Cyangwe yashinze shene ye ya Youtube atangira gushyiraho indirimbo ariko mu kwezi gushize yaje kuyiburira irengero.

Ibi byatumye Papa Cyangwe afungura indi Youtube ari naho azashyiraho indirimbo nshya agiye gutangira gushyira hanze.

Mu butumwa yanyujije kuri konti ye ya Instagram, Papa Cyangwe yashinje 'agakundi' ka Rocky gusiba indirimbo zari kuri Rocky Entertainment.

Yavuze ko atumva ukuntu basibye izi ndirimbo mu gihe bazi neza imvune byafashe, umwanya n’ishoramari ryakozwe. Ariko kandi yizeye neza ko zitazasibama mu mitwe y’abakunzi be.

Hari aho yavuze ati "Abantu b’abagabo koko mwirirwa mukoresha imbaraga zanyu mu gusenya ibyo muvuga ko mwubatse? Ibaze gutinyuka ukansibira indirimbo uzi neza ko zantwaye imbaraga n’amafaranga kuri Cano nayo nakubakiye. Wazisiba kuri Cano yawe ariko ntuzazisiba mu mitwe y’abantu.”

Uyu musore yavuze ko Rocky yakabaye amushimira kuko ibihangano bye byari kuri iriya shene ya Rocky Entertainment, byatumye ikurikirwa cyane.

Yakoresheje amagambo arimo kubashinja ubusinzi no kumwandagaza. Ati “[…] Mu kajya mu biganiro by’amafuti kumvuga nabi ngo harya ngo mwaranshyinguye? Nako mwanteye umwaku. Niko njya numva mwigamba.”

Yumvikanishije ko nubwo bamutega iminsi ashikamye, ariko kandi yibaza impamvu abahangayikishije mu gihe ari umuntu umwe, bo ari benshi.

Ngo ni umunyamugisha. Ati "Twe turasenga ntabwo Yehova yatuma turaburiza. Ibaze ko mbahangayikisha ndi umwe. Nta Label, Nta ‘Manager’, Nta muterankunga, nta ‘Sugar Mumy’, nta Diaspora ndabwira ngo imeneremo.”

Akomeza ati “Ahubwo mujye munashimira ko nasize mbubakiye cano ubu ikaba ariyo ibatunze.”

Ni ukunzamukiraho!

Hari zimwe mu ndirimbo, Papa Cyangwe yagiye ashyira hanze yibasira abarimo Rocky. Nubwo abatashaga kwerura neza icyo yavugaga, ariko abafataga igihe gito cyo kongera kumva bumvaga neza ko avuga mu buryo bweruye Rocky.

Mu kiganiro yigeze kugirana na MIE Empire, Rocky yavuze ko kuba Papa Cyangwe ajya muri studio akamugira igitaramo mu ndirimbo ze ari ugukora ubusa 'kuko ari ugukomeza kunzamura'.

Kandi avuga ko kuba azwi byanafashije Papa Cyangwe kuzamuka. Ati "Gufata amafaranga yawe ukajya muri studio kuvuga Rocky gusa. Njyewe uri kumpa 'Hit' nsanganywe, wansanganye, binagoye ko yapfa gushira, iyo 'Hit' wanazamukiyeho. Ariko kuvuga ngo ugiye gukora indirimbo uba uri gukomeza kwibutsa abantu izina ryanjye.”

Rocky yavuze ko nubwo imyaka itatu ishize adakorana na Papa Cyangwe 'ariko amwifuriza ibyiza'. Abajijwe niba yakwemera kongera gufasha Papa Cyangwe, atarasubiza hasubije Kadafi agira ati "Oya! Twamufasha n'abajya i Rusororo turabafasha, tukabashyingura. Twabura kugufasha gute koko?"

  

Papa Cyangwe yagaragaje umujinya w’umuranduranzuzi nyuma y’uko indirimbo ze zari kuri Youtube ya Rocky Entertainment zisibwe

 

Papa Cyangwe yavuze ko Rocky yakabaye amushimira kuko yazamuye ‘shene’ ye


Indirimbo nyinshi za Papa Cyangwe zari kuri shene ya Youtube ya Rocky

 

Ukuboza 2021, nibwo Papa Cyangwe yatandukanye na Label ya Rocky








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND