RFL
Kigali

Abanyamideli 10 bayoboye abandi mu majwi muri 'Rwanda Global Top Model'- AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:24/07/2024 14:10
0


Umukobwa witwa Hope Niyonjyanshima ufite Nimero 24 ari ku mwanya wa mbere mu matora yo kuri Internet mu irushanwa Rwanda Global Top Model riri kuba ku nshuro ya Gatatu mu rwego rwo gufasha abiyumvamo impano yo kumurika imideli kuzitabira amarushanwa Mpuzamahanga.



Aya matora yatangiye ku wa 17 Nyakanga 2024, azarangira ku wa 10 Kanama 2024 ari nabwo hazamenyekana batatu bazagera kuri 'Final' bazavamo umwe uzegukana iri rushanwa ryafashije benshi mu banyamideli gukabya inzozi.

Hope Niyonjyanshima uri ku mwanya wa Mbere afite amajwi 905, akurikiwe na Sincere Gihozo [Nimero 29] uri ku mwanya wa Kabiri n'amajwi 558, Prechia Kamikazi [Nimero 34] ku mwanya wa Gatatu n'amajwi 364.

Umukobwa witwa Gloria Bobette Gahigana [Nimero 1] ari ku mwanya wa Kane n'amajwi 341, Deborah Irakoze [Nimero 53] afite amajwi 327 aho ari ku mwanya wa Gatanu.

Isaro Rosine Utezeneza [Nimero 36] ari ku mwanya wa Gatandatu aho afite amajwi 327, Uwase Divine Axcella [Nimero 16] afite amajwi 163 aho ari ku mwanya wa Karindwi, Solange Abayisenga [Nimero 41] ku mwanya wa Munani aho fite amajwi 100.

Zulfat Nakiemba [Nimero 27] ari ku mwanya wa Cyenda n'amajwi 77, ni mu gihe Kevine Iradukunda [Nimero 70] ari ku mwanya wa 10 n'amajwi 69.

Amatora ari ku rubera ku rubuga wwww.events.noneho.com aho wifashisha uburyo burimo Mobile Money, Airtel Money ukabasha gutora umukobwa ushyigikiye.

Aya matora ni kimwe mu bizashingirwaho mu kugaragaza uzaba wahize abandi. Ni na ko byagenze ubwo habaga icyiciro cyo guhitamo 30 binjiye mu cyiciro kibanziriza icya nyuma (Semi-Finals).

Ndekwe Paulette uhagarariye Embrace Africa iri gutegura iri rushanwa, yabwiye InyaRwanda ko aya matora azasiga hamenyekanye batatu ba mbere ari nabo bazahabwa ibihembo.

Yavuze ko uzahiga abandi mu majwi yo kuri Internet, azahita akomeza mu cyiciro cya nyuma. Ati “Aya matora azadufasha guhitamo batatu bazagera mu cyiciro cya nyuma ariko kandi uzagira amajwi menshi kuri internet azahita yinjira muri iki cyiciro.”

Ni ibihe bihembo bizatangwa?

Umunyamideli uzegukana umwanya wa Mbere azafashwa kwitabira irushanwa ‘International Contest’ kandi azishyurirwa itike y’indege y’aho irushanwa rizabera.

Azanatangirwa amafaranga azamufasha kwitabira irushanwa. Bati “Azanahabwa amafaranga yo kumutunga aho azaba agiye mu irushanwa.”

Uyu munyamideli kandi azahembwa ibihumbi 500 Frw azifashisha mu kwitegura no gushyira mu bikorwa ibyo yiyemeje gukora.

Ndekwe Paulette ati “Amarushanwa azajyamo arahemba kandi neza cyane. Hari ayo dukorana cyane cyane utsinze bamwohereza mu yandi marushanwa bakamufasha kumuteza imbere, akaba umuntu wabo.”

Akomeza ati “Ni ho dushaka gushyira imbaraga cyane kuko gutsinda ukicara nta yandi marushanwa ugiyemo byatuma utagera kure ngo uvemo umuntu ukomeye.”

Uzegukana umwanya wa Kabiri azahembwa ibihumbi 500 Frw, naho uzegukana umwanya wa Gatatu azahembwa ibihumbi 300 rw.

Ni mu gihe umunyamideli uzahiga abandi mu majwi yo kuri Internet azahembwa ibihumbi 300 Frw, kandi ashyirwe muri batatu bazavamo abazahabwa ibihembo.

Ibihembo byongerewe

Mu nshuro zabanje, ntabwo habaho gutanga amafaranga cyangwa ngo umunyamideli watsinze yishyurirwe buri cyose akeneye kugira ngo yitabire irushanwa. Kuri iyi nshuro azahabwa byose.

Ndekwe Paulette avuga ko basabaga umunyamideli guhitamo hagati yo guhabwa amafaranga cyangwa se gufashwa kwitabira irushanwa.

Ati “Kuko amafaranga dukoresha hanze ni menshi cyane. Ariko kuri iyi nshuro uwatsinze, azahabwa amafaranga ndetse anashyigikirwe kugira ngo yitabire amaruhanwa mpuzamahanga.”

Akomeza ati “Mbere yahitamo guhabwa Miliyoni 1 Frw cyangwa kujya mu irushanwa.”

Ibi ni byo byatumye Alliance Muziranenge atazaserukira u Rwanda, kuko yahisemo guhabwa Miliyoni 1 Frw, kandi yarayahawe.

Bivuze ko kuri iyi nshuro umunyamideli ashobora guhiga abandi akegukana umwanya wa mbere, agahembwa ibihumbi 500 Frw, yaba yanahize abandi mu majwi agahabwa ibihumbi 300 Frw, bivuze ko azacyura ibihumbi 800 Frw.

Kugeza ubu umukobwa witwa Niyonjyanshimka Hope ayoboye bagenzi be aho afite amajwi 642, akurikiwe na Sincere Gihozo ufite amajwi 499, Deborah Irakoze afite amajwi 324, Prechia Kamikazi ari ku mwanya wa Kane n'amajwi 120. 

KANDA HANO UBASHE GUTORA UMUSORE CYANGWA UMUKOBWA W'UMUNYAMIDELI USHYIGIKIYE

Hope Niyonjyanshima [Nimero 24] amajwi 905

Sincere Gihozo [Nimero 29] afite amajwi 558 

Prechia Kamikazi [Nimero 34] afite amajwi 364 

Gloria Bobette Gahigana [Nimero 1] afite amajwi 341 

Deborah Irakoze [Nimero 53] afite amajwi 327 

Isaro Rosine Utezeneza [Nimero 36] afite amajwi 327 

Uwase Divine Axcella [Nimero 16] afite amajwi 163 

Solange Abayisenga [Nimero 41] afite amajwi 100

 

Zulfat Nakiemba [Nimero 27] afite amajwi 77 

Kevine Iradukunda [Nimero 70] afite amajwi 69


Abakobwa batanu ba mbere mu majwi yo kuri Internet muri Rwanda Global Top Model






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND