RFL
Kigali

Ubwiyunge cyangwa kurenzaho? Imibanire ya The Ben na Bruce Melodie yaratokowe

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:24/07/2024 16:06
0


Umaze iminsi ubona uburyo umuhanzi Itahiwacu Bruce [Bruce Melodie] asubiza itangazamakuru iyo abajijwe ku bijyanye na mugenzi we Mugisha Benjamin [The Ben]? Biteye kwibaza no kuba nibura ufite ubumenyi mu kwitegerereza ibijyanye n’ibimenyetso by’umubiri akunze gukoresha.



Ni uburyo yahisemo bujyanye no guca amarenga mu rwego rwo kwirinda gukoma rutenderi, no gusigasira ibisa n’ibiganiro by’ubwumvikane byabayeho hagati yabo. Ni nako bigenda kuri The Ben, kuko nawe amaze amezi abiri arenga agaragaje ko ntacyo azongera kuvuga kuri Bruce Melodie.

Amakimbirane bagiranye, gushwana kwa hato na hato kugeza ubwo binumvikanye cyane mu itangazamakuru, byabaye ingingo ndende yatumye bamwe mu bashakira amaronko ku miyoboro ya Youtube binjiza amafaranga kubera ko bavuze kuri aba bombi.

Ibi byose ariko byaturutse ku ndirimbo ebyiri bagombaga gukorana zitigeze zisohoka. Byabaye imvano y’amakimbirane adashira, kugeza ubwo Bruce Melodie yumvikanye mu biganiro bitandukanye agaragaza ko yatengushywe no kuba The Ben batarigeze bakorana.

Amakimbirane ya The Ben na Bruce Melodie hari abagiye bayasobanura nko gushaka kwamamaza ibikorwa byabo. Ariko hari amakuru avuga ko habayemo ibikorwa byatumye buri ruhande rwitonda, kuko umwe muri bo yasanze ibyo yitaga 'Showbiz' byararenze biba urwango n’amakimbirane adashira.

Mu mezi ane ashize, hari ikiganiro The Ben yumvikanyemo avugana ikiniga yumvikanisha ko bizafata igihe kinini kugira ngo umuziki w’u Rwanda ugere ku rwego buri wese awushakaho mu gihe abawurimo badashyize hamwe, kandi badahinduye imyumvire mu bijyanye n’imikoranire n’imibanire ya buri munsi.

Ni ibintu avuga ko bireba abafite aho bahuriye n’uruganda rw’umuziki yaba abahanzi, abanyamakuru n’abandi. Kandi gushyira hamwe ntibivuze gusangira icyo kunywa no kurya, no kugiranira ibiganiro byihariye biganisha ku mubano.

Yumvikanisha ko buri wese akwiriye kugira intekerezo zagutse, aho yumva ko iterambere rya mugenzi we ari na ryo terambere rye. The Ben yashimangiye ko akunda cyane Bruce Melodie, kandi ko yabimubwiye imbonankubone mu bihe bitandukanye.

The Ben yavuze ko yahuye bwa mbere na Bruce Melodie mu mwaka wa 2017, ubwo yari akiri kumwe n’umujyanama we wa mbere ubu ubarizwa muri Uganda.

Icyo gihe bari bataragira n’igitekerezo cyo gukorana indirimbo. The Ben ati “Naramuhobeye, bimwe ajya avuga ngo naramukanze, naramuhobereye, ndamubwira muvandimwe ndagukunda, kandi ndatekereza ko uri umwe mu bafite amahirwe y’intangiriro nziza…”

Icyo gihe ahura na Bruce Melodie yari ataragera ku bihangano byinshi, kandi yamubwiye ko afite ‘inkoni izamufasha kugera aho ashaka’. Ati “Iryo jambo nararimubwiye, naramubwiye nti 'ufite inkoni, genda ukore ibintu bidasanzwe'…”


Imvano yabaye ‘Play Station’

Bombi bakomeje gukozanyaho mu magambo, kugeza ubwo muri Werurwe 2024, The Ben yateye intambwe asaba imbabazi Bruce Melodie kuba indirimbo batekerezaga gukora itarigeze ikorwa.

Yemeye ko Bruce Melodie yamusanze ari gukina umukino wa ‘Play Station’ kandi ko icyo gihe yari kumwe na Zizou. Ariko kandi yumvikanishije ko no mu 2021, bagerageje gukorana indirimbo ariko ntibyakunda.

Ati “Icya mbere biragoye kuba nahamagara umuntu ngo aze mujujubye. Nahuye na Bruce Melodie mu 2017 azanywe n’inshuti yanjye yitwa Omar. Omar yari amaze iminsi ambwira ngo Bruce Melodie arashaka kungisha inama.”

“Niba naramuhamagaye nkigira mu byanjye ambabarire [….] Njye siniyiziho gusuzugura. Ubundi umuhanzi iyo mugiye gukorana indirimbo habaho gufata igihe gihagije. Ashobora kuba atarihanganye no kuba gahunda twahanye yaratinze. Ntabwo nshobora gusuzugura umuntu.”

Mu gusaba imbabazi The Ben yagzie ati “Iyo abahanzi bakorana uba ushaka ko hari icyo muhuriraho. Mu gushaka guhuriza hagati habaho imbogamizi. Icyabaye si agasuzuguro. Bruce Melodie niba yarababaye musabye imbabazi.”

Mu ijoro ryo ku wa 15 Werurwe 2024, Bruce Melodie yerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yasize abwiye itangazamakuru ko The Ben ari we wamutumyeho ngo bakorane indirimbo ariko yatunguwe no gusanga ari kwikinira.

Uyu muhanzi uherutse gusohora indirimbo ‘Sowe’ yumvikanishije ko yagiye avuga iki kibazo ariko abantu bakamutera amabuye- Nyamara ukuri kwarigaragaje.

Ati “Rimwe na rimwe hari igihe mvuga ibintu byabaye abantu bakagira ngo ndabeshya, biriya bintu yavuze ntabwo yabeshye 70%, The Ben yantumyeho abantu be, rimwe na rimwe nawe aranyivugishiriza, buriya rero sinjya mbiha agaciro cyane cyane nk’umuntu mukuru, ntabwo muruta ariko sintekereza ko imikino burya iza mbere y’imirimo.”

Bruce Melodie yabwiye The Ben kwita ku kazi, kurusha guha umwanya imikino. Ati “Njye sinaterwa ishema no kuvuga ngo narakinnye hari kuba akazi […] abyumve neza burya akazi karabanza, iyo umuntu adakora burya ntanahembwa kandi burya gukena biva ku kuntu umuntu yitwaje umwanya afite n’ukuntu awukoresha, ndakwemera mukuru wanjye ndanakubaha ariko jya ukora uve mu mikino.”


Muyoboke Alex siko abibona!

Uyu mugabo wabaye umujyanama w’abahanzi bakomeye, yigeze kubwira ikinyamakuru Isimbi, ko bitumvikana ukuntu Bruce Melodie yitwaza buri gihe ko ikibazo yagiranye na The Ben gishingiye ku ndirimbo ebyiri bombi bagombaga gukorana.

Ati “Nabonye bavuga ngo barapfa ‘play station’, bose barazikina ntibazakubeshye ariko ibyo ni ibintu byabaye 2017, ako gasuzuguro ka 2017 abantu bagenda bakavuga ntabwo ari cyo kibazo kuko 2019 Melodie yagiye gukora indirimbo na Sheebah (Karungi) muri Uganda icyo gihe The Ben yari afiteyo igitaramo cya ‘Black & White’.”

“Bamaze gufata amashusho Melodie yaje ari kumwe n’umuntu witwa Omarion wari umujyanama we icyo gihe, bari bari muri Governor Night Club, Ben yari kumwe na ba Pallaso n’abandi benshi, yabonye Melodie aramuhamagara araza baricarana, bararyohewe ku rwego rwo hejuru.”

Muyoboke washinze Decent Entertainment, yumvikanishije ko ibiganiro byakomeje kugeza ubwo no mu 2021, Bruce Melodie yagiye kwa The Ben, bagirana ibiganiro byanaranzwe n’umusaruro wabaye urwibutso kuri bombi.

Ati “Reka mbivuge ku nshuro ya mbere ntabwo barimo gushaka kubivuga, nta kibazo gihari ahubwo abantu basesengure barebe neza. 2021 Melodie, Jado, Element na Kenny Sol bagiye kwa Ben ku i Rebero ni ho yabaga, bagiye bafite n’ibyo kunywa, bararyoherwa ku rwego rurenze urwo watekereza nk’abantu b’abahanzi.”

Aha niho Muyoboke Alex ahera avuga ko atumva ukuntu ikibazo cyatangiye kuvugwa mu 2023 gishingiye ku ndirimbo ya 2017 kandi nyuma kugeza mu 2021 baravuganaga bakanabonana.

Yumvikanishije ko Bruce Melodie ariwe wasabye The Ben ko bakorana indirimbo. Ati “Umuntu witwa Omar muramuzi, ni inshuti ya bo bombi mwabonye ko yanambariye Ben mu bukwe bwe, yabwiye Ben ngo Melodie ashaka ko mukorana ikiganiro, Ben aramubwira ngo nta kibazo njyewe ndamufana, The Ben yafashe inzira ajya Monster Record ahamara amasaha ategereje Melodie, Melodie yaje asanga The Ben arimo akina iyo ‘Play Station’.”


Bruce Melodie yashyize akadomo ku makimbirane

Ku wa 31 Gicurasi 2024, Bruce Melodie yaratunguranye atangaza ko atazongera gucyocyorana na The Ben mu rwego rwo kurangiza amakimbirane bavuzweho igihe kinini.

Yavuze ibi nyuma y’iminsi yari ishize agaragaza ko yaciye bugufi imbere ya The Ben; ndetse ibiganiro agirana n'abafana be akagaragaza ko yakozwe ku mutima n'ibikorwa bya mugenzi we. Kandi, amusobanura nka Mukuru we wagize uruhare mu guteza imbere umuziki- cyo kimwe na Meddy.

Mu kiganiro yagiriye ku rubuga rwa X [Yahoze ari Twitter] cyamaze amasaha 2, iminota 4 n’amasegonda 58’, Bruce Melodie yabajijwe niba hari icyizere cy'uko amakimbirane ye na The Ben yarangiye, ku buryo bashobora no kuba bakorana indirimbo, asubiza ko mu biganiro nk’ibi kenshi aba atateguye ingingo aza kwitsaho.

Ati "Iyo ndi kuvuga gutya rero ngirana ibiganiro n'abantu ntabwo mba mfite ahantu nanditse utuntu ndi bugende nsubiza. Ibyo ng'ibyo nagombaga kuvuga icyo gihe [Yasubizaga impamvu yagiye yumvikana mu itangazamakuru avuga ko yiteguye 'Battle' na The Ben, kandi ko yamukubita agakoni/inkoni ku nda]"

Akomeza ati "Kugira ngo rero nirinde ibyo bintu kubera ko murabikabiriza, mukabikururiza mukabikoraho ibitekerezo (Yakoresheje ijambo 'Comments') abiha uburemere bidafite.” 

Yumvikanishije ko kuba Mushiki wa The Ben yaragiye agaragara mu biganiro bitandukanye asuka amarira yumvikanisha uburyo aya makimbirane yafashe indi ntera, bitavuze ko Mushiki we [wa Bruce Melodie] we atababajwe n'iyi ngingo.

Ati "Wenda n'uwanjye yararize n'uko atifotoje […] Nonese kurira se urumva ari ibintu bya 'danger' (birenze) muri uwo muryango (wa The Ben)."

Bruce Melodie witegura gushyira hanze Album ye nshya, yavuze ko yafashe umwanzuro wa nyuma wo kutazongera kuvuga kuri The Ben. Ati "Ahubwo reka nkwereke ikintu cyiza, ntabwo nzongera kuvuga kuri uwo muhanzi uri kuvuga [Yirinze kumuvuga mu izina]. Sinzongera kumuvugaho (abisubiramo)."

Abajijwe niba ibi bivuze ko amakimbirane ye na The Ben yarangiye, yasubije ko 'kwicecekera byatanga amahoro kurusha gutanga ibitekerezo byanjye niba hari abantu bibangamira."


Nta cyo narenzaho!

Akimara kuvuga ariya magambo ku rubuga rwa X, The Ben yabwiye InyaRwanda ko nta cyo yakongera ku byavuzwe na mugenzi we. Ni igisubizo yatanze, agaragaza ko yumva kandi yubaha umwanzuro wafashwe na mugenzi we mu rwego rwo kurangiza ibibazo bafitanye. Ati “No Comment (Nta cyo narenzaho).”

Akimara kuvuga iri jambo, Bruce Melodie yakomeje kugaragara mu bitangazamakuru, abazwa kuri The Ben agaca amarenga cyangwa se akavuga ko yifashe, ntacyo ashaka kuvuga kuri mugenzi we.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Nyakanga 2024, The Ben yasohoye amashusho amugaragaza yamamaza telefoni ya TECNO yifashishije indirimbo ya ‘Sowe’ ya Bruce Melodie. Yanditse agira ati “Ni indirimbo nziza.”

Ni ibintu byazamuye amarangamutima ya benshi mu bakurikirana umuziki bagaragaje ko igihe kigeze kugira ngo bombi basubukure imishinga bari bafitanye.

Mu butumwa yanyujije kuri ‘story’ ya Instagram, The Ben yagaragaje ko icyubahiro gikwiye kubanza mbere y’ubwamamare, umuntu agahitamo ubumuntu kurusha ubwibone, guhora ushima, kubaha buri wese n’ubwo nta nyungu byazakuzanira mu ntego zawe kandi ko ubunyangamugayo ari ingenzi mu buzima.

Ku wa 9 Gicurasi 2024, ubwo The Ben yagiranaga amasezerano yo kwamamaza telefoni nshya za Tecno, itangazamakuru ryamubajije icyo avuga ku makimbirane ye na Bruce Melodie, ntiyagira icyo asubiza [Yarifashe]. Ndetse, inyuma y'ibyuma bifata amajwi, yavuze ko atazongera kuvuga ukundi ku mubano we na Bruce Melodie.

Ibi bije byiyongera ku makuru avuga ko Coach Gael yavuganye na The Ben ko ikibazo cy'amafaranga amwishyuza arenga Miliyoni 158 Frw batazongera kukivugaho mu itangazamakuru.

Amakimbirane ya The Ben na Bruce Melodie yatumye bimwe mu bigo n’imiryango byifuje kubakoresha, ariko bagahitamo umwe bitewe n’uko bagiye bagaragaza ko batumvikana. Ndetse, hari indirimbo bombi bari guhuriramo, abatanze icyo kiraka, bahitamo ko buri umwe ajya mu ndirimbo ye.


Kurenzaho cyangwa kwiyunga?

Ubwo yari mu kiganiro na Isibo Tv, ku wa 22 Nyakanga 2024, Bruce Melodie yabajijwe ikibazo kigira kiti “Hari urwego watekerezaga ko Meddy na The Ben bazageraho bakaba baragutengushye?

Yagombaga gusubiza Yego cyangwa Oya, ariko igisubizo yatanze kiratangaje. Yaravuze ati “Icyo ngicyo ntabwo gisaba Yego cyangwa Oya gusa. Arenzaho ati ‘Oya’!

Umunyamakuru Phil Peter yaramubajije ati "Ese ko abandi bahanzi bamamaza ibinyobwa cyane cyane abo muhanganye (Yavugaga The Ben) wowe wamamaza ikihe?” Mu gusubiza, Bruce Melodie yagize ati “Ni njye wabarangiye uko babigenza (Yarasetse arihirika).”

Abonye ko akomeje kubazwa kuri iyi ngingo, Bruce Melodie yasabye ko kuvuga ku bantu byahagarara. Ati “Reka mbabwize ukuri tuve mu bintu byo kuganira ku bantu. Ntariteranya rero, ibyo bintu muri kuganira rwose mbaye ntandukanye nabo.”

Abajijwe niba asigaye agira ubwoba bwo kuvuga kuri The Ben, yasubije ati “Ntabwo ngira ubwoba, ahubwo hari ukuntu nsiga ibintu nkabona biri inyuma cyane (Yarasetse arihirika).”

Umunyamakuru wa Isibo FM, DC Clement uzwi cyane mu biganiro byo kuri Youtube yabwiye InyaRwanda ko imibanire ya Bruce Melodie na The Ben itarimo ukurenzaho, ahubwo ‘ni imibanire y’ihangana ryatangiye ari ‘showbiz’ ahubwo hazamo ibindi bintu bidasobanutse nyuma’. Ati “Ni nk’ihangana rya Cristiano na Messi usanga riri mu bafana ariko hagati yabo nta kibazo na kimwe bafitanye.”  

DC Clement yavuze ko inshuro zirenze imwe yabonye The Ben na Bruce Melodie baganira by’igihe kirekire. Ariko kandi asanga amakimbirane yabo yaravuzwe cyane mu itangazamakuru, ahanini bitewe ‘n’ibibazo Coach Gael yari afitanye na The Ben’.

Ati “Ibibazo The Ben yari afitanye na Coach Gael byagize ingaruka ku mubano wa The Ben na Bruce Melodie. Rero, Melodie we yaje kubikomeza kugeza ubwo nta kiganiro na kimwe ashobora kujyamo ngo abure kubazwa kuri The Ben.”

Akomeza ati “The Ben rero nk’umuntu utamenyereye ihangana, hari amakuru nabonye ko bamwe mu nshuti ze za hafi bamusabye ko atazongera kuvuga ikintu icyo ari cyo cyose kuri Melodie. Melodie nawe yahise afata uwo murongo, ariko mu gufata uwo murongo, ni uko The Ben nawe yari yaramuretse.”

Clement yavuze ko kuba The Ben yagaragaye yishimiye indirimbo na Bruce Melodie ari nk’umutego yamuteze, kuko nawe agiye gusohora indirimbo. 

Avuga ko Bruce Melodie naramuka atagaragaje ko yanyuzwe n’indirimbo ya Ben, abafana bazahita babona ufite ikibazo hagati yabo.

Ati “Abafana bazahita bamenya ngo umunyeshyari ni uyu! Buriya ni nk’umutego aba yamuteze. Ni nko kuvuga ngo wa muntu wanyu mushyize ku karubanda, ni uwo!

Kuri we asanga, nta bwiyunge buzigeraho bubaho hagati y’aba bagabo. Ati “Rero nta bwiyunge, ntabuzigeraho bubaho."

Umuraperi akaba n'umusesenguzi, Sky2 ukunze kugaragara cyane mu biganiro byo kuri Youtube, yabwiye InyaRwanda ko ashingiye ku byo azi kandi yaganiriye na buri umwe, yasanze imibanire yabo muri iki gihe atari iy'ubwiyunge ahubwo ni 'umurenzaho wera ibijambo'.

Ati "Ku ruhande rwanjye iyo ndebye aba bagabo bose mpita mbona y'uko bari muri 'showbiz' itari iy'ubwiyunge ahubwo ni ukurenzaho. Kuko hagati yabo ubona ko nta mutima mwiza bafitanye hagati yabo bombi."

Yavuze ko The Ben na Bruce Melodie bakabayeho ubuzima bumeze nk’amakipe ahanganye. Ati "Kubera ko niba dusanzwe tubona APR FC tukabona na Rayon Sports ari ikipe zifite abafana bagiye batandukanye, kandi ubona y'uko bose bari mu ihangana rimwe, bakaba bagira umukino wa gishuti, tukaba tutarabona ubushuti hagati ya Bruce na The Ben, ubona ko ari ukurenzaho. Ntabwo nabyita ubwiyunge.”

Sky2 yavuze ko ashingiye ku mibanire yabo bombi, The Ben afite amacenga menshi kurusha ayo Bruce Melodie agaragaza. Ati "Ku ruhande rwanjye, njyewe uko mbibona, mba mbona The Ben afite amacenga menshi, uriya mugabo ni 'umuhatali' arenzaho cyane, undi nawe agakomeza kwihagararaho. Ubona ko bombi nyine bararyaryana. Bose, baramutse bafitanye urukundo, baduha n'indirimbo, ubuse ko Rayon Sports na APR FC bakina umukino wa gishuti?"

 

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘SOWE’ YA BRUCE MELODIE IMAZE IMINSI ITANU


REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "NI FOREVER" YA THE BEN IMAZE AMEZI 7 - NIYO AHERUKA GUSHYIRA HANZE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND