RFL
Kigali

Yishyurwa angahe? Nyuma ya Bwiza, Producer Phantom yakoreye Kenny Sol na Afrique

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:23/07/2024 17:31
0


Ayobami Olaleye wamamaye nka Producer Phantom, yatangaje ko nyuma yo gukorera indirimbo umuhanzikazi Bwiza wo muri Kikac Music Label, akomeje imikoranire ye n’abahanzi Nyarwanda barimo na Kenny Sol ndetse na Afrique Joe.



Ni ubwa mbere uyu musore wo muri Nigeria yakoreye uruzindiko rw’akazi mu Rwanda. Ariko yaje i Kigali, izina rye risanzwe rizwi ku buryo yisanze.

Ni we wakoze indirimbo ‘Ye’ y’umunya-Nigeria, Burna Boy wamamaye ku Isi. Yagiye hanze ku wa 6 Nzeri 2018, imaze kurebwa n’abantu barenga Miliyoni 268.

Mu kiganiro cyihariye na InyaRwanda, Phantom yavuze ko gukorera indirimbo Burna Boy biri mu bintu btashimangiye ubuhangange bwe mu gukora indirimbo.

Yavuze ko iriya ndirimbo yakomeje izina rye, yinjira mu biranga umwuga we. Uyu musore yumvikanishije ko gukorera Burna Boy biri mu byiza yagezeho mu byo ubu buzima butanga.

Ati “Gukora na Burna Boy ni kimwe mu bintu byanshimishije cyane. Ni umuhanga w’umunyamwuga ku rwego buri wese atabasha kwiyumvisha.”

Iyi ndirimbo ‘Ye’ iri kuri Album Burna Boy yise ‘Outside’. Yatangiye gukorwa ari igitekerezo cy’injyana muri Nyakanga 2017, ariko Burna Boy atararirimbamo.

Phantom avuga ko muri uriya mwaka akora iriya njyana yuyimvagamo ko izavamo indirimbo idasanzwe, ku buryo yabitse ‘Beat’ igihe kinini yifitemo kwizera.

Yavuze ko Burna Boy yamusuye muri Studio amusaba kumwumvisha imwe muri ‘Beat’ afite ahera kuri iriya. Ati “Nacuranze iriya, ako kanya ahita ayikunda. Ibindi ni amateka.”

Yakuruwe n’impano z’abahanzi b’i Kigali

Phantom ari i Kigali kuva mu cyumweru gishize ndetse amaze kugirana ibiganiro n’abahanzi banyuranye, harimo abamusaba ko yabakorera indirimbo n’ibindi.

Yumvikanishije ko ashingiye ku mpano z’abahanzi nyarwanda ntakabuza, bidatinze bazisanga ku isoko ry’umuziki. Avuga ko ibi ‘nibyo byatumye nza i Kigali’.

Ati “U Rwanda rufite umugisha wo kugira abahanzi bafite impano. Mu gihe cya nyacyo no guhibibikana, ndabona u Rwanda nk’igihugu gifite imbaraga mu gukomeza kwigaragaza ku isoko mpuzamahanga.”

Ni muri uwo murongo avuga ko nyuma ya Bwiza, yatangiye gukorera indirimbo abarimo Kenny Sol na Afrique Joe. Ati “Ni byiza kuba ndi muri uyu Mujyi mwiza wa Kigali. Nyuma ya Bwiza, natangiye gukorana na Kenny Sol ndetse na Afrique Joe. Ubu navuga ko ndi gukorana n’abantu benshi.”

Phantom avuga ko bari mu cyiciro cyo guhanga izi ndirimbo, ariko hari icyizere cy’uko zasohoka muri uyu mwaka. Ati “Turi mu cyiciro cyo kuzirema. Ariko iyo mishinga twayitega muri uyu mwaka ntagihindutse.”


Niwe watangije ibiganiro by’imikoranire na Bwiza

Umuyobozi wa Kikac Music Label, Uhujimfura Claude yabwiye InyaRwanda ko Phantom yamaze kurangiza imwe mu ndirimbo zizaba zigize Extended Play (EP) ya Bwiza izasohoka muri uyu mwaka hatagize igihinduka.

Yavuze ko bagombaga kuzakorana na Phantom indirimbo ebyiri. Uyu musore yumvikanishije Phantom ariwe wahisemo gukorana na Bwiza, nyuma y’ibiganiro bagiranye.

Ati “Phantom yaje i Kigali afite gahunda nyinshi, nitwe twamwakiriye. Niwe wahisemo gukorana na Bwiza, dutangira imishinga y’indirimbo ebyiri. Ariko, icyo nakubwira ni uko imwe muri zo yamaze kurangira. Buriya, igihe nikigera izajya hanze.”

Yavuze ko atatangaza amafaranga bishyuye Phantom kuko ibiciro biterwa n’ibyo mwavuganye mu gukora iyo ndirimbo birimo no kugabana inyungu izavamo.

Ati “Ni ukuvuga ngo ubundi indirimbo ayikorera hagati y’amadorali 5000 [Arenga Miliyoni 6 Frw] n’amadorali 10,000 [Arenga Miliyoni 13 Frw] kuko wowe agendana n’umwanditsi w’indirimbo, baguha indirimbo irangiye. Ni uko bakora. Cyangwa mukagirana amasezerano yo gusangira ikivuye mu mushinga w’indirimbo mwakoranye.”  

Ntabwo ari ukuvuga ngo uba ugiye kumuha amafaranga mu ntoki, ahubwo muganira mu buryo butandukanye. Kuko uko twakoranye, bitandukanye n’uko yakorana na Afrique, Bruce Melodie, bitandukanye n’uko ejo yakorana na Kenny Sol, biba bitandukanye.”

Yishyurwa angahe ku ndirimbo?

Phantom yabwiye InyaRwanda, ko atajya avuga amafaranga asaba umuhanzi kugirango amukorera indirimbo, kuko biva mu biganiro impande zombi zigirana.

Kandi binaturuka ku mbaraga asabwa muri uwo mushinga. Ati “Ntabwo nkunda kuvuga igiciro. Kuko nshingira ku mbaraga nsabwa mu gukora icyo kintu. Ikirenze kuri ibyo, kuba umuntu yanyishyura nkagenda sibyo by'ibanze kuri njye, kuko icyo nitaho cyane ni ukureba ibizava mu gihangano bijyanye no kugicuruza.”

Phantom yakunze kuvuga ko yiyumvisemo umuziki akiri muto, kugeza ubwo mu 2007 inshuti ye yamuhuzaga na Fruity Loops wamuciriye inzira mu muziki. Ariko muri rusange, yatangiye gukorana injyana (Beats) z’indirimbo mu mwaka wa 2010.

Amaze gukora indirimbo zirimo nka "Diana" ya Fireboy DML na Chris Brown, "Skeletun" ya Tekno, "The Benz" ya Spotless, "Bolanle" ya IVD & Zlatan, "Sugarcane" ya Camidoh n’izindi. 

Phantom yatangaje ko afite gahunda yo gukora indirimbo zizaba zigize EP ya Bwiza


Kenny Sol yatangiye gukorana na Phantoma ku ndirimbo ye nshya ishobora gusohoka muri uyu mwaka

 

Afrique Joe usanzwe ufashwa na Niz Beats ari gukorana na Phantom muri iki gihe 

Bwiza yifashishije Phantom mu ndirimbo ebyiri zizaba zigize EP ye nshya

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘YE’ PHANTOM YAKOREYE BURNA BOY

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND