RFL
Kigali

Guverineri Rubingisa yakozwe ku mutima n’indirimbo abana bafashwa na Sherrie Silver bakoreye Perezida Kagame

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:23/07/2024 14:50
0


Sherrie Silver uri mu bakomoka mu Rwanda bamaze gushinga imizi mu myidagaduro ku rwego mpuzamahanga, yashimwe na Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba ku musanzu akomeje gutanga mu kubaka ejo hazaza afasha abakiri bato.



Kuwa 22 Nyakanga 2024 ni bwo abana babarizwa muri Sherrie Silver Foundation bashyize hanze indirimbo nshya bise "Rudasumbwa" bavugamo ibigwi bya Perezida Kagame.

Aba bana bumvikana basaba abantu kwishimira ibyiza Perezida Kagame akomeje kugeza ku banyarwanda, bakanavuga uko yabohoye u Rwanda, akunga abarutuye, akaruteza imbere rukaba rufite ahazaza heza.

Mu butumwa buherekeje iyi ndirimbo, Sherrie Silver yasabye abantu kumufasha iyi ndirimbo ikagera ku mukuru w’igihugu kuko bayimukoreye.

Kuri uyu wa 23 Nyakanga 2024, Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Rubingisa Pudence yifashishije amashusho y’indirimbo "Rudasumbwa", ashimira Sherrie Silver.

Yagize ati: ”Ibi bintu ni agatangaza, murakoze Sherrie Silver gukomeza kubera icyitegererezo abana bacu. Reba umunezero bafite bagaragaza urukundo bafitiye Perezida Kagame.”

Muri iyi minsi Sherrie Silver akomeje imyiteguro y’ibirori bya mbere agiye gukorera mu Rwanda byitezweho kuzatigisa abakurikirana ibikorwa by’imyidagaduro no gushimangira inararibonye ye.

Ibi birori yise "Sherrie Silver Gala" bizaba kuwa 07 Nzeri 2024 muri Kigali Convention Center. Nta makuru menshi arabitangazwa cyangwa ngo amatike ajye hanze, gusa byitezweho kuzahuriramo ibyamamare bitandukanye byo mu Rwanda no hanze yarwo.

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO RUDASUMBWA


Abana bafashwa na Sherrie Silver Foundation bakoze mu nganzo bavuga ibigwi Perezida Kagame Sherrie Silver ubwo yari kumwe na Perezida Kagame na Madamu Jeannette KagameSherrie Silver ageze kure imyiteguro y'ibirori azakorera muri Kigali Convention Center  Guverineri Pudence Rubingisa yashimiye uburyo Sherrie Silver ari kugira uruhare mu kubaka ahazaza h'u Rwanda 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND