RFL
Kigali

Luka Modric yageneye ubutumwa Kylian Mbappe anamwibutsa uko yamurijije mu 2018

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:23/07/2024 13:05
0


Kapiteni wa Real Madrid, Luka Modric, yabwiye Mbappe ko azagera kuri byinshi anamwibutsa ko muri 2018 yamutsinze ku mukino wa nyuma mu gikombe cy'Isi.



Kapiteni w'ikipe ya Real Madrid, Luka Modric, yiyemeje gukora iyo bwabaga kugira ngo Kylian Mbappe azisange mu muryango mugari wa Real Madrid. 

Luka Modric ukomoka muri Croatia, aherutse kongera amasezerano muri Real Madrid azarangira muri 2025, gusa atungurwa nuko Toni Kross bari bamenyereye gukina mu kibuga hagati yasezeye umupira w'amaguru by'ikubagahu. 

Kongera amasezerano muri Real Madrid, byakurikiwe no kugirwa Kapiteni wa Real Madrid. Nyuma y'uko uwari Kapiteni Nacho Fernandez yatandukanye nayo akajya muri Saudi Arabia. 

Amashusho agaragara ku rubuga rwa Real Madrid, Luka Modric yagize ati "Ni inshingano zikomeye kuba Kapiteni w'ikipe nka Real Madrid, gusa ni byiza cyane ndetse ubu nishimiye kwitwa Kapiteni wa Real Madrid. 

Abakinnyi ba Real Madrid turakundana, mbese turi umuryango. Ibi ni byo byatumye nshaka kuguma muri Real Madrid kandi nkina ku rwego rwo hejuru ndetse nkanatwara ibikombe. 

Nyuma yo kugaragaza uko yiyumva nyuma yo kongera amasezerano akanagirwa Kapiteni wa Real Madrid, Luka Modric yumvikanye akundisha Mbappe ikipe ya Real Madrid, ndetse amwizeza kumufasha kwisanga mu muryango mugari wa Real Madrid. 

Luka Modric na Kylian Mbappe bafitanye amateka yihariye, cyane ko muri 2018 bombi bahuriye ku mukino wa nyuma mu gikombe cy'Isi cyabereye mu Burusiya.

Ni umukino wari wahuje u Bufaransa na Croatia, ukaba waraangiye Mbappe agaritse Luka, kuko u Bufaransa bwatsinze ibitego bine kuri bibiri bya Croatia. 

Luka Modric agaruka kuri Mbappe yagize ati "Mbappe ni umukinnyi mwiza cyane. Ndetse byaranshimishije kuko amaherezo yaje muri Real Madrid. Ni umwe mu bakinnyi beza isi ifite, nkuko amaze iminsi abigaragaza. 

Ni umukinnyi watwaye igikombe cy'Isi atsinze ikipe yanjye muri 2018. Gusa biranshimishije kuba ngiye gukinana nawe. Nzamufasha kwisanga mu muryango mugari wa Real Madrid, kandi ndamwizeza ko aha azagera kuri byinshi byiza bitandukanye.


Luka Modric yasezeranyije Mbappe ko azamufasha kwisanga mu muryango mugari wa Real Madrid 


Luka Modric yatangaje ko yishimiye kuba Kapiteni wa Real Madrid 


Mbappe ni umukinnyi uhanzwe amaso muri Real Madrid 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND