RFL
Kigali

Amezi arindwi nta ndirimbo asohora, kwa The Ben habaye iki?

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:23/07/2024 13:06
1


Ubwo yiteguraga gukora ubukwe n'umukunzi we Uwicyeza Pamella, umuhanzi Mugisha Benjamin [The Ben], yumvikanishije ko nyuma yo kurushinga azashyira hanze ibihangano binyuranye mu rwego rwo kumara irungu abafana be n'abakunzi be bakunze kumwishyuza kudahozaho mu gukora umuziki- Ariko siko byagenze!



Ni umwe mu bahanzi bamaze igihe kinini mu muziki wagiye ugaragaza ko gushyira hanze indirimbo bisaba ibintu byinshi birenze ibyo abantu batekereza. Mbere y’ubukwe yasohoye ‘Ni Forever’ yagiye hanze tariki 16 Ukuboza 2023, mu gihe haburaga iminsi micye ngo ahamye isezerano rye na Uwicyeza Pamella, mu birori by'ubukwe byabaye tariki 23 Ukuboza 2023 muri Kigali Convention Center.

Ariko kandi yasohotse hashize umunsi umwe, akoze umuhango wo gusaba no gukwa wabereye, mu busitani bwa Jalia Garden hafi ya Intare Conference Arena.

Muri iyi ndirimbo yumvikanisha uburyo yarahiriye kuzabana by'iteka n'umukunzi we. Kandi agashimangira ko urukundo rwabo ruzakomeza kurandaranda mu bibi n'ibyiza. Mu mashusho y'iyi ndirimbo, hagaragaramo umukunzi we, ari na we wakinnye ubutumwa bushushanya ibyo yaririmbaga.

Bwari ubwa mbere Pamella agaragaye mu ndirimbo- Yashimangiraga urwo yamukunze nyuma y'imyaka irenga itatu bombi bahuriye mu gihugu cya Tanzania, ahabaye intangiriro y'urukundo rwabo.


Si bishya kwa The Ben

'Ni Forever' yagiye gusohoka abantu bamaze igihe bamushyiraho igitutu gikomeye. Kuko yaherukaga gusohora indirimbo 'Suko' yakozwe mu buryo bw'amajwi na Krizbeatz. Igaragaramo abakinnyi barimo Sherrie Silver ari na we wayoboye imbyino z'abantu banyuranye bifashishijwe muri iyi ndirimbo.

Ibi byatumaga abafana bahora bamwishyuza indirimbo kugeza ubwo mugenzi we Bruce Melodie amugaragaje nk'umuntu w'umunebwe.


Imyaka 15 ishize ari mu muziki yagize abafana bameze nk'ab'amaraso!

Uyu muhanzi yatangiye umuziki mu 2008 ari gusoza amashuri yisumbuye. Nyuma y'umwaka umwe, ubwo ni ukuvuga mu 2009 atangira guhatanira ibihembo bya Salax Awards byari bigezweho kiriya gihe. 

Asobanura ko imyaka irenze 15 ari mu muziki kubera ko yashyigikiwe. Ati "Nta nzira itagira inzitane. Ugereranyije muri rusange, iyo ntangira Abanyarwanda ndetse n'abafana bagiye baguka impande z'isi ntabwo byari kuba byoroshye.”

“N'ubwo bwose muri urwo rugendo, hari ibyo uhangana nabyo ku giti cyawe. Hari ibyo uhura na byo udakenera kugira abo ubibwira, hari ibiguhungabanya byawe bwite ariko mu ishusho ngari bagiye batuba hafi, ndetse baradukomeza. Ntabwo byari byoroshye ariko byari bikwiriye.”

The Ben yumvikanisha ko n'ubwo azi neza ko adahozaho mu gukora imiziki, ariko yishimira ko afite abafana bameze nk'abavandimwe, ku buryo babasha kumwihanganira kugeza igihe yemereje isohoka ry'indirimbo ze.

Ati "Dufite abafana bameze nk'aho harimo isano y'amaraso. Ni abafana bafite umusingi ukomeye cyane. Ndamutse ncitse intege, naba mbahemukiye cyane. Nanone hari igihugu kidushyigikiye, mbese ni abafana bakomeza kutubwira ngo ntuhagarike, komereza aho."

N'ubwo bamuhozaho igitutu, ariko azirikana ko hari ibyo abagomba

Ubwo yari mu kiganiro na Radio Rwanda mu mezi icyenda ashize, The Ben yavuze ko urukundo yeretswe mu gitaramo gikomeye yakoreye mu Burundi mu mpera za 2023, yabonye ko afite abafana benshi agomba byinshi.

Ati "Uba wumva ucishijwe bugufi n'uko udafite byinshi wabaha kugira ngo bihwane n'umutima wabo. Nacishijwe bugufi n'urukundo rwabo."

Yavuze ko ubwitabire yabonye mu Burundi, ari rwo bwatumye yiyemeza gusohora indirimbo, kuko yazirikanaga ko yari amaze igihe kinini nta gihangano agenera abakunzi be. Ati "Numvise ngomba guha abantu ibintu byabo. Byampaye umukoro w'uko ngomba kugira ikintu kinini mbaha."

The Ben yavugaga ko nyuma y'ubukwe bwe azashyira hanze izindi ndirimbo, mbere y'uko ataramira muri Uganda mu rwego rwo kwizihiza Umunsi wa Saint Valentin muri Gashyantare 2024, ariko siko byagenze. Ati "Ndashaka kuba nagira ibyo nkora mbere y'uko njya muri Uganda."

Aba afite icyizere cy'uko imiziki yatanze igifasha abantu

The Ben yavuze ko kimwe mu byo abakunzi be birengagiza, harimo kuba adakora umuziki gusa, kuko afite n'ibindi bikorwa by'ubucuruzi ahugiramo, bituma adahozaho mu muziki we.

Ati "Kimwe mu byo abakunzi bacu birengagiza ni uko nyuma y'umuziki, n'iy'isi tubamo y'umuziki harimo n'ubundi buzima bwite. Mfite 'Business' nkora muri Amerika aho mba. Rero, hari igihe biguhuza."

Uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo zirimo na 'Habibi', avuga ko gutinda gusohora indirimbo binaterwa n'uko aba afite icyizere cy'uko indirimbo yasohoye mbere zigifasha abantu.

Ariko kandi abantu bakomeza kumwibutsa ko bidahagije. Ati "Noneho hari no kuba wumva ufite icyizere cy'uko imiziki wahaye abantu mbere iracyabafasha. Ngira ngo twagiye tubibona, nagiye mbyibutswa. Kiriya gitaramo cy'i Burundi cyanyibukije ko indirimbo twakoze imyaka myinshi ishize zikora ku bugingo ku buryo zidashobora gusaza."

Kuri we, ashingiye ku bihangano yashyize hanze mu bihe bitandukanye, bimwereka ko bidasaza ku buryo yashyira imbaraga mu bikorwa by'ubucuruzi, mu gihe runaka agasohora indirimbo nyuma y'ibyo bikorwa.


The Ben na Kevin Kade bari kwitegura gusohora indirimbo

Mu minsi ishize, The Ben ari kumwe na Kevin Kade berekeje mu gihugu cya Tanzania kuhafatira amashusho y'indirimbo bakoranye. Ni ubwa mbere bombi bahuriye mu mushinga nk'uyu.

Ni indirimbo idasanzwe kuri Kevin Kade nk'uko aherutse kubibwira InyaRwanda. Ariko kandi ishimangira ko The Ben akomeje intego ye yo gushyigikira abahanzi bakiri bashya mu muziki.

The Ben afatwa nk'umwe mu bahanzi bakuru bakunze gushyigikira abahanzi bakiri bato, mu rwego rwo kubatera imbaraga bitandukanye n'abandi bahanzi.

Ubwo yaririmbaga mu mikino ya BAL, The Ben yabwiye InyaRwanda ko yiteguye gushyira hanze indirimbo nshya, zirimo imishinga yakoranye n'abandi bahanzi barimo Diamond, Israel Mbonyi n'abandi.  


Nta gitutu kwa The Ben

Umwe mu bari kugira uruhare mu ikorwa ry’indirimbo za The Ben, yabwiye InyaRwanda ko uyu muhanzi yarenze urwego rwo gusohora indirimbo buri kwezi. Yavuze ko ibikorwa yakoze mu myaka itambutse bituma agira amakenga mbere y’uko asohora indirimbo. 

Ati “Umuhanzi nk’uriya aba ageze ku rwego rw’aho asohora indirimbo yabanje kuyitondera. Nk’ubu hari indirimbo ze tuba tuzi ko zarangiye, ariko ashobora kugaruka muri studio akavuga ati 'iri jambo reka turihindure, buriya mwe murabona rikwiye'? Cyangwa se akavuga ati 'buriya twiyambaje ‘Producer’ runaka agashyiramo akandi kantu byaba byiza kurushaho' ”.

Arakomeza ati “Ikindi umuhanzi nka The Ben aba atekereza ku mafaranga azagenda mu kwamamaza iyo ndirimbo, akibaza niba akwiriye."

"Bibaho ko ashobora kwemeza isohoka ry’indirimbo, ariko bwacya akavuga ati 'wasanga isohotse ntikundwe'? Bigatuma yongera gutekereza bundi bushya. Twe icyo dukora ni ugukora indirimbo zikarangira, gusohoka kwazo biba biri mu maboko ye.”

The Ben yamaze gufatira amajwi indirimbo ebyiri ze zitsa ku rukundo, hari indirimbo kandi ebyiri yatangaje ko ari gukoraho na Israel Mbonyi ndetse n’izindi.

Bite bya Album ye?

The Ben aherutse kubwira InyaRwanda ko yamaze kwanzura gushyira hanze iyi Album, ariko ko mu gihe itarajya hanze azakomeza gushyira hanze indirimbo imwe imwe mu rwego rwo kuticisha irungu abakunzi be. 

Ati "Album yanjye izasohokera igihe, izasohoka muri uyu mwaka uko byagenda kose! Ariko ndakomeza gushyira hanze indirimbo imwe imwe kugira ngo abantu bishime. Ni muri uyu mwaka, bishobora kuba byahinduka, ariko ndizera ko ari muri uyu mwaka."

Iyi Album yakabaye iri ku isoko kuva ku wa 02 Mutarama 2020. The Ben yigeze kubwira Radio Rwanda binyuze mu ‘Samedi de Tente’ ko urubuga rwa ‘iTunes’ rwatinze kwemeza ubusabe bwe bwo gushyiraho izi ndirimbo ari nayo mpamvu igihe yari yatangaje cy’uko iyi Album izaba yasohotse cyarenze.

Yagize ati “Ndabyibuka navuze ko Album izagera ku mbuga zitandukanye ku itariki 02 Mutarama ntagihindutse. Iyo mvuze gutyo biba bishoboka kuba byahinduka. Ikintu kimwe cyatumye wenda binaba gutyo gushyira indirimbo kuri ‘iTunes’ bisa nka ‘application’. Ni ikintu wowe wohereza bakacyemeza kigashyirwaho mu gihe runaka.”

The Ben aherutse gutangaza ko muri uyu mwaka azashyira hanze indirimbo ye nshya ndetse na Album nshya 

The Ben afite muri studio imishinga irimo indirimbo ebyiri yakoranye na Israel Mbonyi, ndetse n’indirimbo ze bwite ebyiri

 

The Ben yakunze kugaragaza ko ibihangano yakoze bituma yitondera gusohora indirimbo

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘NI FOREVER’ YA THEBEN

 

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO THE BEN AHERUTSE KUVUGIRAIBIJYANYE N’ISOHOKA RY’INDIRIMBO ZE

 ">

ISRAEL MBONYI AHERUTSE KUVUGA KU NDIRIMBO YAKORANYE NA THEBEN

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Habumugisha Gilbrt1 month ago
    We are waiting for that new song with mbonye





Inyarwanda BACKGROUND