RFL
Kigali

Byose ku gikomangomakazi Mahra wifashishije umugenzo waciwe mu guha gatanya umugabo we

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:23/07/2024 12:31
0


Ibinyamakuru byinshi biri kugaruka kuri gatanya ya Sheikha Mahra na Sheikh Mana kubera ko Mahra yayitanze yifashishije imbuga nkoranyambaga ndetse n’umuhango wa Isilamu waciwe henshi ku Isi.



Abakoresha imbuga nkoranyambaga batunguwe no kubona ubutumwa bw’Igikomangomakazi cyo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Sheikha Mahra, busa n’ubwandagaza umugabo bunamumenyesha gatanya mu ruhame.

Mu buryo butari bwitezwe, Sheikha Mahra bint Mohammed bin Rashid Al Maktoum, umukobwa w’Umuyobozi wa Dubai Sheikh Mohammed bin Rashid Al Maktoum, yahereye gatanya umugabo we ku mbuga nkoranyambaga, bitangaza benshi.

Umugabo w’uyu mugore yitwa Sheikh Mana bin Mohammed bin Rashid bin Mana Al Maktoum, akaba ashinjwa guca inyuma uyu mugore nk'uko bigaragara mu butumwa uyu mugore yashyize hanze.

Igikomangakazi Mahra w'imyaka 30, yatunguranye cyane kuko ari abagore bacye batanga gatanya nk'uko we yayitanze, by’umwihariko abasilamukazi bazwiho kubaha cyane abagabo.

Yagize ati: ”Ku mugabo wanjye, mu gihe uhugiye mu kunca inyuma, ndi hano ntangaje ko dutandukanye, turatandukanye, turatandukanye, turatandukanye, wiyiteho.” Yongeraho ati "Ni ubutumwa buvuye ku wari umugore wawe".

Aba bombi ntabwo bari bamaranye igihe kuko byamenyekanye ko bagiye kubana muri Werurwe 2023. Baje gusezerana kubana muri Kamena 2023 bakorera i Dubai ibirori byo kwakira abashyitsi.

Kuwa 18 Ukwakira 2023 ni bwo batangaje ko bitegura kwibaruka nyuma y’amezi muri Gicurasi 2024 bibaruka imfura yabo y’umukobwa.

Byitezwe ko Sheikh Mohammede bin Rashid Al Maktoum w’imyaka 75 Umuyobozi wa Dubai akaba na Visi Perezida na Minisitiri w’Intebe wa Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu aza kugira icyo atangaza ku byatangajwe n’umukobwa we.

Uyu mugore wakoresheje umugenzo w’abemeramana wa ‘Triple Talaq’. Muri uyu mugenzo, iyo umugore avuze ko atandukanye Gatatu n’umugabo, biba ari ihame ko bahita batandukana.

Uyu mugore ari mu bana 26 ba Sheikh Mohammed bin Rashi Al Maktoum, nyina umubyara akaba ari umugekikazi witwa Zoe Grigorakos. Yasoreje amasomo mu birebana n’Ububanyi n’Amahanga muri Kaminuza ya London.

Ibinyamakuru binyuranye bikunda kumugarukaho ku bw’inshingano afite mu Bwami zirimo kwita ku burezi bw’abana bato ariko na none n’uburanga bwe bukunze kugarukwaho.

Akunda gutwara ifarasi, mu byo asangiza abamukurikira hakaba harimo n’ibihe byihariye agirana n’ibyamamare nka Novak Djokovic na Ronaldinho bagaragaye basangira.

Umugabo wahawe gatanya na Mahra, asanzwe ari umucuruzi ukomeye mu birebana n’ubwubatsi, ikoranabuhanga n’ibindi byambukiranya imipaka.

Ukwezi kwa buki aba bombi bakuririye ku kirwa cya Mykonos cyo mu Bugereki. Byizerwa ko yaba uyu mugabo n’umugore we bose bafite ubutunzi bwa za Miliyari z’amadorali.Ubutumwa bwa Sheikha Mahra yifashishijemo Triple Talaq umugenzo w'Abayisilamu utemewe mu bihugu byinshi wo gusenda uwo mwashakanye 

Byinshi mu binyamakuru bikomeje kugaruka kuri gatanya ya Sheikha Mahra na Sheikh Mana, gusa nta kintu Sheikh Mohammed aratangaza ku byakozwe n'umukobwa we [Aha yari kumwe na nyina wa Sheikha Mahra bombi bakaba baratandukanye]Umwaka wa 2023 wasoje Sheikha Mahra ari mu munyenga w'urukundo anitegura kwibarukaSheikha Mahra ari mu bana 26 ba Se, akaba akunda cyane inyamaswa cyane ifarasi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND