RFL
Kigali

Inzozi zabaye impamo! Ariel Wayz yiyambaje Butera Knowless kuri Album ye

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:23/07/2024 10:15
0


Umuhanzikazi Uwayezu Ariel wamenyekanye mu muziki nka Ariel Wayz, yagaragaje ko ari mu myiteguro yo gushyira hanze indirimbo yakoranye na Butera Knowless iri mu zizaba zigize Album ye ya mbere iriho indirimbo zitsa ku rukundo n’izindi ngingo.



Ni ubwa mbere uyu mwari akoranye indirimbo na Knowless nyuma y’imyaka itatu ishize atangiye urugendo rw’umuziki. Mu bihe bitandukanye, Knowless ubarizwa muri Kina Music yakunze kugaragaza ko yishimira ko hari abakobwa bari gutera ikirenge mu cye mu rugendo rw’umuziki.

Ndetse, hari amakuru avuga ko amaze iminsi ari gutekereza gufasha umwe mu bahanzikazi bashya mu rwego rwo gushyira itafari rye ku muziki w’u Rwanda.

Ariel Wayz na Butera Knowless bari bamaze ibyumweru bitatu baririmba mu bikorwa byo kwamamaza Paul Kagame wongeye gutorerwa kuyobora u Rwanda byabereye mu Ntara zitandukanye z’u Rwanda.

Mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 21 Nyakanga 2024, Ariel yifashishije konti ye ya X [Yahoze ari Twitter] yanditse amagambo aca amarenga y’uko ari amwe muri menshi azaba agize indirimbo yakoranye ku nshuro ye ya mbere na Butera Knowless.

Hari aho baririmba bagira bati “Niba ntarakubonye nkiri hasi. Sinzakubone ngeze ibicu. Uwo tutasangiye akavumbi. Sinamuha nagahumbi.” Ushingiye kuri Hashtag, uyu mukobwa yifashishije bigaragara ko iyi ndirimbo izaba yitwa ‘Katira’.

Umujyanama wa Ariel Wayz, Eloi yabwiye InyaRwanda ko bamaze gufata amajwi (Audio) y’iyi ndirimbo ‘igisigaye ni uko dukora amashusho yayo (Video).”

Uyu musore yavuze ko iyi ndirimbo iri mu zizaba zigize Album ya mbere bamaze igihe bari gukoraho. Ati “Yego! Indirimbo yamaze gukorwa igisigaye ni uko dutangaza igihe izasohokera, ariko ibijyanye n’amashusho biri mu nzira. Ni imwe mu zizaba zigize Album ya Ariel.”

Ariel Wayz yigeze kuvuga ko impano ye y’umuziki atekereza ko ayikomora ku babyeyi be, ku mubyeyi we (Mama) na we wabaye umuririmbyi wa ’Orchestre Ingeri’.

Ubwo yari mu kiganiro Ally Soudy On Air yagize ati “Njyewe nkiri muto nakundaga kuririmba ariko ntabwo amakuru ye menshi nari nyafite, nkunda kuririmba aho naciriye akenge nagiye mbimubaza nsanga bifitanye isano kuko nawe yaririmbaga mbere, muri Orchestre Ingeri kera sinzi uko byagenze bagenda batandakana nziko yaririmbanye na ba Samputu.”

“Urumva byatangiye nkiri muto ndirimba kubera uruhare rw’umubyeyi wanjye, nkura nkunda kuririmba gutyo. Nibwo batangiye kubona ko mbikunda noneho mu rugo haba habaye ibirori bakambwira ngo ndirimbire abashyitsi.”

Yagaragaje ko yinjiye mu muziki afatira urugero kuri Bruno Mars, umwongerezakazi Ella Mai, Kamaliza ndetse na Butera Knowless. Mu 2020, uyu mukobwa yitabiriye irushanwa "The voice Afrique Francophone" muri Afurika y’Epfo.

Ku wa 14 Gashyantare 2024, Ariel yakoze igitaramo cyahariwe kwizihiza Umunsi w’abakundana ‘A Valentine's Night to Remember’. Icyo gihe mu ndirimbo yaririmbye, ku mwanya wa mbere yahashyize indirimbo ‘Nzabarampari’ ya Butera Knowless.

Yanaririmbye indirimbo 'Bood Up' ya Ella Mai, 'If I Ain't Got You' ya Alicia Keys, 'A Natural Woman' ya Aretha Franklin n’izindi. Icyo gihe yumvikanishije ko yahisemo kuririmba indirimbo z’aba bahanzikazi kubera ko anyurwa n’ingabo yabo. 

Muri Werurwe 2024, Knowless Butera yabwiye Isango Star ko Ariel Wayz ari inshuti ye, kandi ko indirimbo bakoranye yamaze kurangira. Ati "Indirimbo irahari. 'Audio' yararangiye'. Afite imbaraga ze, nanjye nkagira izanjye, tugahuza abakunzi noneho indirimbo ikagera kure."

   

Ariel Wayz yagaragaje ko ari mu myiteguro yo gushyira hanze indirimbo yakoranye na Butera Knowless

 

Butera Knowless yakunze kugaragaza ko anyurwa n’impano ya Ariel Wayz

 

Tom Close aherutse kwandika agaragaza ko yanyuzwe n’ubuhanga bwa Ariel Wayz

 

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO 'WOWE GUSA' YA ARIEL WAYZ

 ">

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO 'UZITABE' YA BUTERA KNOWLESS

">

ARIEL AHERUTSE KURIRIMBA ASUBIRAMO INDIRIMBO YA KNOWLESS

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND