RFL
Kigali

Myugariro Leny Yoro yatangaje ko yiteguye gupfira Manchester United, ubwoba butaha benshi

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:23/07/2024 8:20
0


Umufaransa w'imyaka 18 y'amavuko Leny Yoro uherutse gusinyira Manchester United, yatangaje ko yiteguye gupfira Manchester United, ibintu byahise bititiza andi makipe.



Mu minsi ishize ni bwo Manchester United yasinyishije myugariro Leny Yoro wakiniraga Lille, imukura mu biganza bya Real Madrid na Liverpool. Leny Yoro mu mwaka w'imikino 2023-24 yatanze ubutumwa ko azavamo umukinnyi ukomeye, ukurikije uko yitwaye muri Lille.

Ntabwo byaherukaga kubona umukinnyi witangira ikipe ya Manchester United, bikagera ubwo atangaza ko ikipe yanayitakarizamo ubuzima, ariko akayiha ibyo ashoboye byose.

Ubwitange bwa Leny Yoro, bukomeje kubabaza Real Madrid yabuze uyu mukinnyi, kugeza ubwo umubano wayo na Agent George Mendes uhagaze nabi.

Ubwo yakinaga umukino we wa mbere, Leny Yoro muri Manchester United, umukino warangiye nta gitego cyinjije mu izamu. Icyo gihe we na Jonny Evans ni bo bari babanje mu mutima w'ubwugarizi.

Leny Yoro yagize ati "Manchester United ni ikipe ikomeye ku isi. Kuri njye byari inzozi kubona nayikinira, kandi igira abafana bafite urukundo.

Naganiriye na Eric Ten Hag ambwira ko yifuza abakinnyi bakunda intsinzi. Nanjye namusezeranyije ko najya anshira mu kibuga, nzaza mba niteguye gupfira ikipe.

Mu mwaka w'imikino ushize, Leny Yoro yakinnye imikino 30 muri Lille, ndetse yanayitsindiye ibitego bibiri. Kwitwara neza kwe, byatumye Lille iba iya kane muri shampiyona yo mu Bufaransa.

Yoro yakomeje ati: "Kuri njye English Premier League ni shampiyona ikomeye ku isi. Ni igicumbi cy'umupira w'amaguru. Ni ahantu usanga abafana ari wowe bahanze amaso, yewe nta mukino muto uba muri Premier League.


Myugariro Leny Yoro yatangaje ko yiteguye gupfira Manchester United 


Umukino wa mbere wa Leny Yoro, Manchester United yatsinze Rangers ibitego bibiri ku busa 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND