RFL
Kigali

Ibintu 55 wamenya kuri Kamala Harris, umugore ushobora kuyobora Amerika

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:23/07/2024 9:25
0


Kamala Harris w’imyaka 59 ahabwa amahirwe yo kuba yayobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu matora abura amezi 4 akaba mu gihe byaba bibaye bikaba byaba ari amateka avuguruye ku bari n’abategarugori ariko na none no kubirabura b’abanyamerika.



Ubu ingingo igezweho mu binyamakuru byose ku Isi kandi mu bisata bitandukanye ni igaruka ku kwikura mu kwiyamamariza kuzongera kuyobora Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kwa Joe Biden.

Ibintu byashimishije benshi cyane ko uyu mugabo ari mu myaka y'izabukuru kandi akaba yarakomeje kugaragaza ko ubuzima bwe butari mu mwanya wo kuba ikirango cy’Isi ahagararira igihugu cy’igihangange nka Amerika.

Kugeza ubu amahirwe yerekeje kuri Kamala Harris ko ari we uzahagararira ishyaka ry’ingazamarumbo ry’aba Demokarate.

Uyu mugore bishobora kurangira ayoboye Leta Zunze Ubumwe z’Amerika  tugiye kugaruka mu bintu 55  abantu bakwiye kumumenyaho.

1. Kamala Devi Harris yavukiye mu gace ka Oakland muri Leta ya California ku wa 20 Ukwakira 1964, ni we mfura mu muryango w’abana 2, nyina w’umuhindekazi yitwa Shyamala Gopalan akaba  inzobere mu buvuzi bwa Kanseri naho se ukomoka muri Jamaica akitwa Donald Harris.

2. Ababyeyi be bahuriye muri Kaminuza ya California aho bose barimo basoza amasomo, bisanga banahuje umugambi wo guharanira uburenganzira, inkundura yari ikomeye rimwe na rimwe bajyaga banajyana Kamala Harris mu bikorwa byo kwiragambiriza ibitanyuze mu mucyo.

3. Izina rya Kamala yarihitiwemo na Mama we, rikaba ari iry’Imana imwe mu z’Abahinde basenga aho abizerera muri yo bavuga ko ariyo itanga abagore b’abanyembaraga.

4. Ababyeyi ba Harris batandukanye afite imyaka 7, byatumye we na murumuna we Maya barerwa na Nyina wenyine mu gace ka Berkeley

5. Guhera  mu mashuri yo hasi yagiye ahura n’ibibazo by’ivangura byatumye atangira kugenda ahindura ibigo yigagaho.

6. Akiri muto yasengeraga muri  Baptist ariko akanajya mu rusengero rw’Abahindu. Harris agaruka ku buryo yakuzemo yagize ati”Mama yumvaga neza ko ari kurera abakobwa b’ababirabukazi babiri kandi yakoraga igishoboka cyose ngo tuzavemo abakomeye kandi bateye ishema.”

7. Mu buto bwe yasuye u Buhinde, maze korwa ku mutima n'inkuru ya sekuru wari mu baharaniye ubwigenge bw'iki gihugu  na nyirakuru wari impirimbanyi y’uburenganzira bw’umwari n’umutegarugori wagendaga yigisha ibirebana no kuboneza urubyaro ngo umugore atandukane n’ubukene.

8. Harris yaje kujya kwiga amashuri yisumbuye muri Montreal, icyo gihe nyina yigishaga muri Kaminuza ya McGill akanaba umwe mu bavura Kanseri ku bitaro by’Abayahudi byari aho hafi.

9. Ubwo yari Montreal we n’umuvandimwe we bakoze imyiyereko yatumye abana bagenzi babo barushaho kumva ko bakwiriye gukinira mu mbuga itoshye  itabangiza.

10. Nyuma yo gusoza amashuri yisumbuye yakomereje Kaminuza muri Howard, imwe mu zakiraga abirabura zamamaye cyane muri Washington DC aho yakuye impamyabumenyi muri siyanse, politiki n’ubukungu.

11. Yaje kujya kwiga ibirebana n’amategeko muri San Francisco icyo gihe yabanaga na murumuna we Maya wari ufite umwana w’umukobwa.

12. Mu 1990 nyuma yo gutsinda ikizamini kimwemerera kuba umunyamategeko w’umwuga, yatangiye gukora nk’umushinjacyaha muri Oakland aho yibandaga ku byaha bijyanye  n’ihohotera rishingiye ku gistina.

13. Umuryango wa Harris ntabwo wigeze wumva neza ukuntu umukobwa wabo agiye kuba umushinjacyaha kubera amateka y’uyu mwuga gusa ibi uyu mugore ntiyabikozwaga, yavugaga ko ashaka guhindura amateka.

14. Mu 1994, Harris yinjiye mu rukundo na Willie Brown wari inganzamarumbo muri politiki ya California, umuvugizi w’Inteko y’Intara akaba yaramurushaga imyaka 30.

Ibi byafashishije uyu mugore guhita abona akazi muri Komisiyo ijyana n’ubwishingizi n’ubuvuzi aho yahebwaga nk’umushinjacyaha w’iyi Komisiyo ibihumbi bisaga 80 by’amadorali mu mwaka.

15. Mu 1995 Brown yaje gutorerwa kuba Meya wa San Francisco. Mu  Kuboza uwo mwaka Harris yatandukanye n’uyu mugabo nk'uko uyu mugabo yabitangaje ko  bombi nta hazaza bari bafite.

16. Yaje kugirwa Umushinjacyaha muri San Francisco,  yahise atangira guharanira bikomeye kurwanya ubusambanyi mu bangavu muri uyu mujyi, afasha mu ishyirwa mu bikorwa ry’amategeko agaragaza ko ibiba ari ihohoterwa.

17. Yaremye inshuti zanamufashishije kubasha kwiyamamariza kuba Umushinjacyaha Mukuru ahanganye byeruye n’uwari Umuyobozi we.

18. Mu 2003 kwiyamamaza kwe yagaragazaga  ko hari ibyagezweho ariko na none hakiri byinshi byo gukorwa.

19. Harris yaje gutorwa n’amajwi 56.5 ku ijana aba umugore wa mbere w’umwirabura ubashije kugirwa Umushinjacyaha Mukuru w’Akarere muri Leta ya California.

20. Muri icyo gihe kandi ni bwo inshuti ye yatorewe kuyobora San Franscisco uwo ni Gavin Newsom ubu usigaye ari Guverineri wa California guhera mu 2019, akanaba mu bavuga rikijyana mu ishyaka ry'Abademokarate.

21. Mu myaka 3 ya mbere ari Umushinjacyaha Mukuru, umubare w’abahamwa n’ibyaha wariyongereye uva kuri 52 ugera 67%.

22. Mu 2004 umwanzuro wa Harris wo kwanga ko umugabo wari wishe umupolisi ahabwa igihano cy’urupfu ni ibintu bitishimiwe  na gato n’abapolisi muri ako gace n’abandi banyapolitiki babibonagamo igisubizo cyahosha amakimbirane hagati y’inzego z’umutekano n’abaturage.

23. Yaje kuba Umushinjacyaha Mukuru wa California,atangira urugendo rwaganishije ku gukuraho igihano cy’urupfu muri iyi Leta, ibintu byazamuye bombori bombori muri politiki y'aka gace.

24. Ntabwo hishimiwe uburyo atatanze ikirego ku mutekinisiye w'umugabo wibye ibimenyetso mu cyumba cy’ubushinjacyaha muri San Franscisco.

25. Yatangiye kuba umuntu wa hafi wa Barack Obama ubwo uyu mugabo yiyamamarizaga kuba Umusenateri byanatumye aza mu ba mbere bashyigikiye ukwiyamamaza kwe ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu yaje no kwegukana.

26. Muri San Francisco mu  2010 ari mu bahirimbaniye itegeko rihana ababyeyi batajyana abana mu ishuri.

27. Yabaye Umushinjacyaha Mukuru wa California hagati ya 2011 na 2017.

28. Kimwe mu byamufashishije mu ntsinzi nk’Umushinjacyaha harimo uruhare yagiye agira mu ishyirwaho n’ivugurura ry’amategeko arimo n'iryakuyeho igihano cy’urupfu

29. Imyanzuro uyu mugore yagiye afata akiri Umushinjacyaha Mukuru yagiye igirira umumaro benshi nk'aho yigeze kurengera abari bagiye gukurwa mu nyubako.

30. Kimwe mu bintu yagiye akoraho nk’Umushinjacyaha harimo guharanira ko amakuru ajyanye n’ibyaha n’abanyabyaha yashyirwa ku karubandi, ibi byafashije cyane mu kurushaho kubona no guhuza amakuru agendanye n’ibyaha n’abanyabyaha.

31. Yigeze gusabwa kujyana mu mategeko imwe muri Banki zari zigeze bubi aba babaga barayisabyemo inguzanyo, bagurisha ingwate zabo mu buryo busa n’ubutubahirije amategeko abitera utwatsi.

32. Abasesenguzi benshi bagiye bagaragaza Harris nk’umuntu wagiye yirengagiza gukemura byinshi mu bibazo bikomeye ubwo yari Umushinjacyaha byumwihariko ubwo yagangaga ko habaho iperereza ryimbitse ku iraswa ry’abirabura 2 hagati ya 2014 na 2015.

33. Mu 2013 Perezida Barack Obama yumvikanye avuga ko mu mateka Harris ari Umushinjacyaha mwiza muri Amerika yose, icyo gihe ariko abantu ntabwo babyakiriye neza, bavuze ko yarengereye babiganisha mu murongo w’ubushurashuzi.

34. Benshi bagiye bavuga ko uyu mugore yari akwiriye kuba yarabaye Umuvunyi Mukuru kuri manda ya Perezida Obama ariko we yumvikanye avuga ko atumvaga bimurimo.

35. Mu 2014 yashyingiranwe na Doug Emhoff, umunyamategeko bakoranaga muri Los Angeles mu birori byari byatumiwemo abantu bake.Uyu mugabo yari afite abana babiri yabyaye bita Harris’Momala'.

36. 2016 Harris yatsindiye umwanya wo kujya muri Sena atsinze Loretta Sancheza wari uyimazemo imyaka 20.

37. Mu 2017 yagarutsweho cyane nyuma y'uko yumvikanye abaza Umushinjacyaha Mukuru, Jeff Sessions ku birebana n’iperereza ryarimo rikorwa ku Burusiya, icyo gihe Jeff byaramurenze asubiza agira ati”Ntabwo nkunda kubazwa mu buryo bwihuse gutya bintera umunaniro.”

38. Yongeye kandi mu 2018 na none kubaza bikomeye Umuvunyi Mukuru,Brett Kavanaugh aho iperereza ryererekeranye na Mueller rigeze.

39. Abakunzi b’uyu mugore bazwi nka ‘KHive’ biva ku bakunzi b’umuhanzikazi Beyonce ‘Beyhive’.

40. Kenshi yagiye yumvikana agaruka ku nkuru y’uburyo yakuzemo ahabwa akato ariko bikaza kurangira avuyemo umugore w’igitangaza.

41. Mu biganiro bigera kuri 2 mu  2019, Perezida Donald Trump yatanze kuri televiziyo yumvikanye yibasira uyu mugore, avuga ko arengera ashingiye ku buryo ahatamo ibibazo bamwe mu bayobozi bakuru b’iki gihugu ahereye k’Umushinjacyaha Mukuru, William Barr.

42. Harris yigeze kumvikana yishimira ko abantu bakora mu bitaro by’igenga bajya bagira uburenganzira busesuye bwo kuba bakuriramo inda umuntu ubyifuza  nyuma ariko aza kwivuguruza.

43. Harris mu gihe yari umushinjacyaha yagiye ashinjwa gufata imyanzuro ijenjetse.

44. Mu bihe byo kwiyamamaza mu  2019 ntabwo hagiye hishimirwa uburyo yahaye uburenganzira bw’umurengera murumuna we, byatumye hari n’uburyo ibikorwa bitagenda neza.

45. Mu 2019 Kamala Harris yari umwe mu bakandida bahabwa amahirwe yo guhagararira ishya ry'Abademokarate nubwo atabashije kwegukana icyizere cy’abarwanashyaka baryo.

46. Kwicisha bugufi kwe akaba yajya kurira ahantu haciciritse nabyo hari abagiye babibona nk’ibintu bidakwiriye uyu mugore kandi azwiho gukunda guteka byo ku rwego rwo hejuru.

47. Akunze kwambara inkwero zo mu bwoko bwa Sneakers

48. Ibitabo nka Native Son cya Richard Wright, The Kite Runner cya Khaled Hosseini, The Joy Luck Club cya Amy Tan na Song of Solomon cya Toni Morrison biri mu biza imbere mu byo akunda.

49. Uyu mugore bihoraho abyuka saa Kumi n’Ebyiri za mu gitondo, agakunda kugenda n’amaguru yinywera icyayi kirimo amata.

50. Yiyizi nk’umukoresha utoroshye ariko cyane iyo bigeze ku kuba yakwikoresha.

51. Kenshi yagiye yumvikana abwira abantu ko badakwiye guhuza Jamaica n’ikiyobyabwenge cya Marijuana.

52. Bitewe n'uko ari mu birabura bake babashije kugera ku rwego nk'urwe bamwita ‘Female Obama’ ibintu adakunda avuga ko yiyubakiye ibigwi.

53. Amateka yongeye kwisubira Wikipedia ye irimo guhindurwa byo hejuru, ibintu byaherukaga mu bihe byo kwiyamamaza mu 2019.

54. Aramutse atowe mu Gushyingo 2024, yaba abaye umugore wa mbere, umwiraburakazi wa mbere muri Amerika, umwirabukazi ufite inkomoko muri Aziya ubashije kuyobora iki gihugu cy'igihangange.

55. Yizerera mu kuba uwa mbere mu bintu byose kandi ugaharanira kutazigera na rimwe uba uwanyuma.Visi Perezida wa Amerika, Kamala Harris ahabwa amahirwe yo kuyobora iki gihugu aha yari kumwe na Barack Obama na Joe BidenKamala Harris aha yari kumwe na nyina wamwibarutse wanamureze akamukuza Aha Donald Harris ufite inkomoko muri Jamaica akaba se wa Kamala yari amuteruye hari mu 1969Ni uku Kamala Harris yari ameze ubwo yasozaga muri Kaminuza ya Howard mu 1986Kamala Harris yabaye Umushinjacyaha Mukuru wa San Fransisco aha hari muri 2002Ubwo Obama yahuraga na Kamala Harris mu 2011, icyo gihe umwe  yari  Perezida undi ari Umushinjacyaha Mukuru wa CaliforniaAha Kamala Harris yari kumwe n'umugabo we Doug Emhoff hari muri Kamena 2016Ubwo Kamala Harris yarahiriraga kwinjira muri Sena mu 2017, indahiro ye yakiriwe na Joe Biden wari Visi Perezida Nubwo bari bahataniye kuba umukandida ku mwanya wa Perezida w'Aabademokarate byarangiye bahuje barakorana 

Muri Mutarama 2020 ubwo Kamala Harris yarahiriraga kuba Visi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Muri Gicurasi 2024 aha Joe Biden yafasta ifoto y'urwibutso na Kamala Harris 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND