RFL
Kigali

Umunyabigwi wa Real Madrid yagiriye Luka Modric inama yo kureka ruhago

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:22/07/2024 12:05
0


Predrag Mijatovic wamamaye akinira Real Madrid, yumvikanye agira inama Luca Modric yo kureka gukina umupira w'amaguru.



Umunya Croatia Luka Modric w'imyaka 38 y'amavuko ni umwe mu bakinnyi Real Madrid ikomeje kugenderaho ndetse nta gahunda ifite yo kumurekura kuko iherutse kumwongerera amasezerano y'umwaka umwe.

Ibyo Real Madrid yakoze byo kongerera amasezerano Luka Modric ntabwo ibihuza na Predrag Mijatovic wayikiniye kuva mu 1996 kugera 1999, cyane ko we abona Luka Modric akwiriye kureka umupira w'amaguru ariko akaguma gukorana nayo. 

Predrag Mijatovic yumvikanye agira inama Luka Modric yo kureka gukina umupira w'amaguru, akunga mu rya Toni Kross bakinanaga mu kibuga hagati, ariko we akaba aherutse kureka gukina umupira w'amaguru ku myaka 34 y'amavuko.

Nyuma yo kongera amasezerano muri Real Madrid, Luka Modric ni we uzakina uwo mwaka ari Kapiteni cyane ko uwari Kapiteni Nacho Fernandez yamaze gutandukana na Real Madrid ubu akaba yaragiye muri Saudi Arabia.

Predrag Mijatovic yagize ati "Ni byo Luka Modric ni umukinnyi mukuru. Yari yabonye ubusabe bw'ikipe yo muri Saudi Arabia, kandi yari ageze igihe cyo gukorera amafaranga, gusa yahisemo kuhaguma.

Ni umukinnyi wagaragaje gukorana imbaraga no gukunda Real Madrid cyane, iki cyari igihe cyo kureka ibyo gukina umupira w'amaguru. 

Agiye kugira imyaka 39. Sinzi niba ategereje igikombe Cy'Isi cya 2026 ntabyo nzi, gusa iki nicyo gihe cye cyo kumanika inkweto, ubundi agakomeza gukorana na Real Madrid neza.

Nubwo Predrag Mijatovic agira Luka Modric Inama yo kureka ruhago, amwifuza nk'umutoza wungirije Carlo Ancelotti, kuko ngo ntabwo yifuza kumubana atandukanye na Real Madrid.

Predrag Mijatovic yabihuje n'ikinyamakuru The Athletic giherutse gutangaza ko Luka Modric nubwo afite amasezerano nk'umukinnyi wa Real Madrid, azaza akunda gukora nk'umwungiriza wa Carlo Ancelotti.


Luka Modric yagiriwe inama na Predrag Mijatovic yo kureka gukina umupira w'amaguru, ariko akaguma muri Real Madrid 








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND