RFL
Kigali

Akantu ku kandi kuri Priscy umukunzi wa Juma Jux basa n’abakundaniye i Kigali-AMAFOTO

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:22/07/2024 15:42
0


Priscilla Ojo Ajoke [Priscy] yinjiye mu mubare w’inkumi zerekejweho amaso mu Karere mu nkuru z’imyidagaduro nyuma y'uko yinjiye mu rukundo na Juma Jux uri mu bahanzi bihagazeho mu Karere k’Ibiyaga Bigari.



Ubwo habaga imikino ya nyuma ya Basketball Africa League [BAL] iheruka kubera mu Rwanda hari mu mpera za Gicurasi n'intangiriro za Kamena 2024.

Juma Jux na Priscy bari mu biyitabiriye icyo gihe nta kantununu ko kuba bakunda kari gahari kandi ugendeye ku byo Umukundwa Clemence yavuze avuga ko byatangiye abibona.

Ntakabuza amahirwe menshi ni uko aba bombi bamenyaniye i Kigali bagahuza urugwiro bakanakomerezaho,

Hari kandi amashusho arimo na  Alliah Cool bari kumwe bishimye bihambaye mu ndirimbo ya Diamond Platnumz, Komasava ubwo bari Kigali.

Priscilla Ojo Ajoke yabonye izuba ku wa 13 Werurwe 2001, ari mu bakobwa mu ruganda rw’imyidagaduro muri Nigeria bagezweho, yamamaye cyane kandi nk’umukobwa wa Iyabo Ojo, umwe mu bagore bihagazeho mu gukina, gutunganya no kuyobora filime.

Uyu mukobwa mu bihe bitandukanye agenda yitabazwa na kompanyi zikomeye mu bikorwa byo kwamamaza dore ko yamaze kubaka imbuga nkoranyambaga ze neza  mu bucuruzi butandukanye cyane bw’imyambaro binyuze muri Priscy Closet.

Ubwamamare  bw’uyu mukobwa bukaba budaturuka gusa ku kuba yaravukiye i Lagos gusa   ahubwo uretse  nyina, na Se ari mu bakomeye mu bikorwa byo kumenyekanisha filime muri Nolly Wood.

Uyu mukobwa w’imyaka 23, yinjiye mu gukinda filime afite imyaka 14 aho icyo gihe yagaragaye muri Beyond Disability byaje no kumuhesha guhatana mu bihe bya Nollywood Award mu cyiciro cya Best  Child Actress.

Mu ri 2016 yakinnye kandi muri Silence yahuriyemo na Nyina umubyara, 20217 yakinnye muri Victims, kugeza ubu akurikirwa na Miliyoni 2.8 kuri Instagram, ku zindi mbuga nka TikTok naho afite za Miliyoni zimukurikira.

Uyu mukobwa yasoreje amasomo ye muri Kaminuza ya Babcock yo muri Nigeria aho yize ibirebana n’ubuhanzi. Yakundanyeho na Kamtony, Korede Bello na Lil Kesh.

Umutungo w’uyu mukobwa ubarirwa muri Miliyari 1Frw. Ari muba video vixens bavugishije benshi mu bihe bitandukanye nko mu ndirimbo Nkanbe  ya Lil Kesh, DMW, Zlatan Ibile na Naira Marley.Yitabajwe na Korede Bello muri Mr Vendor.Priscy yagiriye ibihe byiza i Kigali aho yitabiriye imikino ya nyuma ya Basketball Africa LeagueAri mu bakinnyi ba filime  babihuza n'imideli bagezweho muri Nigeria Yavukiye mu muryango w'ibyamamare bimusunikira kuba icyamamare na we akiri muto Priscy yakundanyeho na Korede Bello wanamwifashishije mu mashusho y'indirimboLil Kesh wamwifashije mu ndirimbo na we bakundanyeho baza gutandukanaJuma Jux yiyongereye ku mubare w'abasore bakundanye na Priscy, inkumi ica ibintu muri Nigeria

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND