RFL
Kigali

Umunyabigwi wa Manchester United yashimangiye ko Lamine Yamal ari Messi mushya

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:21/07/2024 11:45
0


Eric Cantona wamamaye muri Manchester United, yagaragaje ko Isi y'umupira w'amaguru ihirwa kuba abakinnyi nka Lionel Messi basaza hakavuka abandi nka Lamine Yamal.



Umunya Esipanye Lamine Yamal w'imyaka 17 y'amavuko akomeje kuvugisha Isi y'umupira w'amaguru kubera ubuhanga budasanzwe akomeje kugaragaza. Mu minsi ishize aherutse no gufasha ikipe y'igihugu ya Espagne kwegukana Euro ya 2024.

Uretse kuba Lamine Yamal yarafashije Espagne kwegukana Euro, ubu ni umwe mu bakinnyi b'inkingi za mwamba FC Barcelona yiteguye kubakiraho nk'uko yabigaragaje ubwo yahabwaga umwanya mu mwaka w'imikino 2023-24.

Si ibyo gusa  buri ntabwe Lamine Yamal yateraga muri Euro ari kumwe n'ikipe y'igihugu ya Espagne, yafatwaga nk'agahigo, kubera  ko niwe mukinnyi muto wabaga ageze kuri icyo kintu.

Ibyo byose Lamine Yamal amaze kugeraho mu gihe gito amenyekanye, Eric Cantona wamamaye ari rutahizamu wa Manchester United abishingiraho yemeza ko Lamine Yamal ari umukinnyi uzagira ahazaza hashimishije.

Eric Cantona yagize ati" Ni byiza kugira umukinnyi muto n'uyu kandi w'umuhanga. Ntabwo uba uzi ikizamuvamo mu gihe kizaza.

Uyu mwana yatunguye buri wese. Njye buri gihe ahora antungura. Yifitemo ubuhanga budasanzwe, amayeri yo gukina umupira  ndetse nyurwa n'uko atekereza vuba icyo amaza umupira bitewe n'uko yawakiriye.

Wangira ngo Lamine Yamal ni inshuti y'umupira, cyangwa bakaba bafitanye isano. Aha munyumve neza umupira ni inshuti ya buri wese ariko uratuza iyo ugeze kwa Lamine Yamal''.

Lamine Yamal ni umwe mu bakinnyi FC Barcelona izakoresha mu mwaka w'imikino utaha wa 2024-25. Kugeza ubu ntabwo azaba ari kumwe nayo mu mikino ya Pre Season izabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kubera ko ari mu kiruhuko kuko amaze iminsi afasha Espagne muri Euro 2024.

Ku itariki 17 Kanama, nibwo Lamine Yamal ategerejwe mu kibuga akinira FC Barcelona, azaba ari ku mukino ufungura Shampiyona ya Espagne Laliga Santander ubwo bazaba bakina na Valencia.


Eric Cantona yashimangiye ko Lamine Yamal ari umukinnyi mwiza uri kuzamuka neza 


Lamine Yamal amaze iminsi yitwara neza mu ikipe y'igihugu ya Espagne 


Lamine Yamal ategerejwe mu kibuga ku itariki 17 Kamena ubwo Barcelona izakina na Valencia 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND