RFL
Kigali

Li John na Social Mula ukubutse i Burayi bahurije imbaraga mu ndirimbo ‘Nasinya’ ifite inkuru yihariye

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:19/07/2024 17:41
0


Li John yahuriye mu ndirimbo n’umunyabigwi Social Mula, akaba ari indirimbo igaruka ku nkuru y’umukobwa ukwiriye kuvamo umugore.



Li John ari mu bagabo bamaze gushinga imizi mu muziki aho ari mu baririmbyi bari mu bihe byiza ariko akaba n'umuhanga mu gutunganya indirimbo z’amajwi. Kuri ubu yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Nasinya’.

Mu buryo bw’amajwi, iyi ndirimbo yatunganijwe na Genius uri mu bafite ubumenyi n’ubuhanga bwihariye mu muziki, gusa Li John ubwe agira uruhare mu kuyiyingurura no kuyinononsora.

Mu kiganiro yagiranye na inyaRwanda asobanura uko yakozwe, Li John yagize ati: ”Nari narayikoze inarangiye, Social Mula usanzwe ari inshuti yanjye ayumvise arayishima ansaba ko tuyikorana.”

Yashimye ubuhanga n’umusanzu wa Social Mula muri iyi ndirimbo, anavuga aho inganzo yavuye. Avuga ko igitekerezo cyavuye ku nshuti ye yamubwiye ko yabengutse umukobwa, kandi ko atari ibisanzwe ahubwo ko yabonye yavamo umugore.

Li John yavuze ko bigora cyane abagabo guhitamo umukobwa bazarushinga, bityo iyo umubonye aba ari umugisha.

Li John ari mu bahanzi bari batumiwe mu iserukiramuco ryasubitswe ryagombaga kubera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yari guhurira muri Capital One n’abarimo The Ben na Diamond Platnumz.

KANDA HANO UREBE NASINYA YA LI JOHN NA SOCIAL MULA


Social Mula umaze igihe gito avuye mu Burayi aho yari amaze igihe kitari gito, yahuje imbaraga na Li John bakorana indirimbo "Nasinya"

Genius On This One ni we watunganije indirimbo 'Nasinya' ya Li John na Social Mula






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND