Nyuma y'imyaka 14 yose ahakana ko Imana ibaho, umukinnyi wa filime wamamaye nka Zaba Missed Call, yatangaje ko kuri ubu byahindutse ndetse ashimira n'umuntu wamufashije muri uru rugendo nubwo atahishuye uwo muntu uwo ari we.
Umwe mu basore bakunzwe
n'abatari bake mu myidagaduro Nyarwanda byumwihariko muri Sinema, Niyonkuru
Clinton [Zaba Missed Call] yahamije ko yemeye kuva ku izima ahamya ko Imana
ibaho nyuma y'imyaka 14 atabikozwa.
Ibi yabitangaje kuri uyu
wa Kane tariki 18 Nyakanga 2024, abantu benshi bishimira iyi nkuru, ariko kandi
haza n'abandi bagaragaje ko ibi bishobora kuba ari ibinyoma cyangwa ari
ukuryoshya imyidagaduro nk'uko basanzwe babimuziho.
Mu butumwa yashyize ku
rukuta rwe rwa Instagram yagize ati: "Maze imyaka 14 mpakana ko Imana
ibaho, ariko ubu byahindutse. Imana ibaho muryango wanjye."
Yakomeje ashimira umuntu
uri inyuma yo guhinduka kw'iyi myumvire ye, avuga ko byamugoye ndetse byafashe
igihe kinini, ijoro n'amanywa kugira ngo agere kuri iki kigero agezeho uyu
munsi.
Ati"Ndashimira
cyane umuntu uri inyuma y'ibi. Naramugoye cyane kubyumva, byadufashe iminsi
n'amajoro y'ibiganiro ariko ubu noneho birabaye. Nageze ku rwego mba mfite
ibintu byose mu buzima usibye amahoro n'ibyishimo, kandi maze igihe kinini
mpanganye n'ibi bintu.Ubu igihe cyo kumurika kirageze."
Uyu musore yakinnye muri
filime nyinshi zirimo nka 'Depression', ndetse yabaye umunyamakuru w'igihe
kinini wa Isibo Tv mu kiganiro yahuriragamo n'umukunzi we Lynda witabiriye
amarushanwa ya Miss Rwanda.
Mu kiganiro yagiranye na
InyaRwanda mu mezi abiri ashize, Zaba yavuze ko yabaye ahagaritse ibijyanye no gutera urwenya mu
bitaramo bitandukanye, ahanini bitewe nuko hari ibyo amaze igihe ahugiyemo.
Avuga ariko ko nubwo bimeze gutya, yakomeje gushyigikira barumana be bashaka
gutere ikirenge mu cye.
Icyo gihe, Zaba yavuze ko afatanyije
na Nkusi Lynda bagize igitekerezo cyo gutegura no gushyira mu bikorwa filime
igaruka ku buzima bwabo bwite (Reality TV Show) biturutse ku byavuzwe nyuma
y'uko asezeye mu irushanwa rya Miss Rwanda 2021. Ati "Niho byavuye. Kandi
byatanze umusaruro".
Bafatanyije kandi, bateguraga filime bise 'Depression'. Zaba avuga ko akimara gutandukana na Isibo
Tv yanahagaritse gukomeza gukora iyi filime.
Mu 2022, nibwo bombi
byavuzwe ko batandukanye ahanini biturutse ku mpamvu nyinshi. Bamwe mu bakoresha
umuyoboro wa Youtube, bavugaga ko hari ibyo Lynda yamenye kuri Zaba anananirwa
kubyihanganira, bigenda uko kandi no ku ruhande rwa Zaba.
Aba bombi ariko muri
Mutarama 2024, bongeye kwiyunga batangira paji nshya mu mubano wabo. Zaba
yabwiye InyaRwanda ko kwiyunga na Lynda byoroshye ahanini biturutse ku kuba
bari bafitanye imishinga ifitiye akamaro impande zombi.
Yavuze ko muri uko
gutandukana na Lynda yakomeje akazi atangira gukora filime yise 'Yesu'
izasohoka mu gihe kiri imbere. Uyu musore avuga ko ari we wateye intambwe ya
mbere, asaba Lynda ko basubirana ahanini biturutse ku kurengera 'Business'
bombi bahuriyeho.
Muri iki gihe, uyu musore
ari kwitegura gushyira hanze filime 'Prime Jesus' ikoze mu gitekerezo-shusho
cyo kwibaza uko byagenda Yesu aramutse agarutse.
Zaba Missed Call yemeye ko Imana ibaho nyuma y'imyaka 14
TANGA IGITECYEREZO