RFL
Kigali

Filime ebyiri z’abanyarwanda zihataniye ibihembo mu maserukiramuco akomeye muri Amerika

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:17/07/2024 11:44
0


Bora Shingiro uri mu bakomeye mu gutunganya filime mu Rwanda ndetse na Amuli Yuhi bari mu bishimo bikomeye nyuma y’uko filime zabo zishyizwe ku rutonde rw’izihataniye ibihembo bikomeye mu maserukiramuco akomeye asanzwe abera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.



Bora Shingiro yaherukaga gutwara igikombe cyihariye mu bihembo bya Mashariki African Film Festival byatanzwe ku wa 1 Ukuboza 2023, muri Kigali Conference and Exhibition ahazwi nka Camp Kigali.

Icyo gihe yegukanye igihembo cy’amadorali 1000, kandi yagaragaje ko yakozwe ku mutima no kuba yashimiwe akazi yakoze. Yahigitse izindi mu cyiciro cya ‘Signis Awards’ muri Mashariki.

Filime ye ‘Igihuku’ ihataniye igikombe mu iserukiramuco ‘Maine International Film Festival’ mu cyiciro cya filime ngufi ‘Narrative Short’ riri kuba ku nshuro ya 27 mu Mujyi wa Portland muri Leta ya Maine.

Ihatanye n’izindi filime zirimo nka Awin. Kaveh Jahed (Iran); Goodnight, Over And Out. Sol Bergé Mastrolillo (Argentina), Lyubima. Maya Ivanova Vitkova-Kosev (Bulgaria), Shadows. Tom Lovegrin (Amerika), Sneak. Xujiao Zhang (China), The Ball. Homer Gallego (Mexico), The Garden.Julian Wang (China), Tirria. Marcos H. Pechio (Puerto Rico) ndetse na You’re On Your Own, Kid. Michael Matsui (Amerika).       

Iyi filime ye inahataniyemo igikombe mu iserukiramuco ‘Sacramento Underground Film&Arts Festival’ riri kuba ku nshuro ya 9 mu Mujyi wa California.

Bora Shingiro ni we wagize uruhare mu gutegura no gutunganya filime ‘City Maid’ yamamaye cyane kuri Televiziyo Rwanda. Yatangiye kwigaragaza cyane muri sinema mu mwaka wa 2010, akaba yaratangiriye kuri filime ndende yitwa ‘Icyabuze’.

Filime ye 'Igihuku' yubakiye ku rugendo rw'umwana w'umukobwa n'umuryango we bahungiye muri Kiliziya Gatolika mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Bari bizeye y'uko Imana izabatara.

Ariko baje gusanga ahantu bafataga nk'ahantu hera, ariko hiciwe abatutsi benshi mu bice bitandukanye by'u Rwanda.

Bora Shingiro aherutse kubwira InyaRwanda ko yandika iyi filime yashakaga kugaragaza ko muri iki gihe hakenewe uruhare rw'amadini mu isanamitima.

Ati "Kuko twashenguwe cyane n'uruhare rw'amadini muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Turabakeneye kugirango bubake sosiyete Nyarwanda."

Filime ye 'Igihuku' yerekanwe bwa mbere mu iserukiramuco nyafurika rya sinema ribera muri Amerika rizwi nka Silicon Valley African Festival, muri Nyakanga 2019.

Ni mu gihe filime ‘Citizen Kwame’ ya Yuhi Amuli ihatanye mu cyiciro cya filime ndende (Feature Film) mu iserukiramuco ‘Maine International Film Festival’.

Iyi filime y’iminota 82’ yakinnyemo abakinnyi barimo nka Kennedy Mazimpaka, Laura Profrock, Xavier Lapouille, Yuhi Amuli n’abandi. Iyi filime yerekanwe ku wa 13 na 14 Nyakanga 2024, mbere y’uko haba umuhango wo gutanga ibihembo.

Iserukiramuco ‘Maine International Film Festival’ ni ngaruka mwaka. Ingengabihe yaryo igaragaza ko ryatangiye ku wa 12 Nyakanga 2024, aho biteganyijwe ko rizasozwa tariki 21 Nyakanga 2024 mu Mujyi wa Maine ari nabwo hazamenyekanye abatsinze.

Iri serukiramuco risanzwe ryakira filime zikomeye ku Isi, zikabanza kwerekanwa mbere y’uko haba umuhango wo gutanga ibihembo.

Iserukiramuco ‘Sacramento Underground Film & Arts Festival’ ryo riri kuba ku nshuro ya cyenda. Rifatwa nkirituma umujyi wa California ugira ubwitabire bw’abantu benshi ahanini bitewe n’uko rihuriza hamwe abafite filime zikomeye ku Isi.

Kuri iyi nshuro ryatangiye ku wa 21 Nyakanga 2024, aho biteganyijwe ko rizasozwa ku wa 24 Nyakanga 2024, ari nabwo hazamenyekana abatsinze mu ngeri zinyuranye z’ibyiciro byatoranyijwe.

Yuhi Amuli asanzwe ari umwanditsi wa filime akaba n’umushoramari. Muri Nyakanga 2022, filime ye ‘A Taste of Our Land’ yegukanye igihembo, mu iserukiramuco ryitwa ‘Khouribga African Film Festival’ ryabereye muri Maroc.

Iyi filime ‘A Taste of Our Land’ ivuga ku bashinwa muri Afurika, aho ibara inkuru y’umusaza utoragura ibuye rya zahabu mu kirombe, maze agashaka kurigurisha n’umushinwa uba ari kumwirukaho ngo arimwambure.

Si ubwa mbere iyi filime yegukanye igikombe, kuko mu myaka ishize yerekanwe bwa mbere mu Mujyi wa Los Angeles, mu iserukiramuco PanAfrican Film Festival itwara igihombe cya filime nziza ndende (Best First Feature Film by a Director).

Yuhi Amuli ni umuyobozi wa filime, umwanditsi, ndetse n’umushoramari muri filime ukomoka mu Rwanda. Uyu musore yakoze filime ngufi eshatu harimo Ishaba yasohotse mu 2015, Akarwa yo mu 2016 na Kazungu yo mu 2018. Zose zagiye zerekanwa mu ma serukiramuco atandukanye ku Isi nko mu Bufaransa, Afurika y’Epfo, Canada na Egypt.

Kanda hano: Iserukiramuco 'Sacramento' riri kuba ku nshuro ya Cyenda

Kanda hano: Iserukiramuco 'Maine International Film Festival' riri kuba ku nshuro ya 27

Bora Shingiro nyuma yo guhiga abandi agatwara ‘Special Award’ muri Mashariki African Film Festival abicyesha filime ye ‘Igihuku’ ari guhatanira ibihembo bibiri muri Amerika

Filime ‘Citizen Kwame’ ya Yuhi Amuli [Uri iburyo] ihataniye igikombe mu iserukiramuco ‘Maine International Film Festival’


Filime ‘Igihuku’ ya Bora Shingiro iherutse kwegukana igikombe muri Mashariki African Film Festival 


Bora Shingiro yatangaje ko kuba filime ye ihataniye ibihembo mu maserukiramuco akomeye muri Amerika, bigaragaza ko yakoranwe ubushishozi 


Filime 'Igihuku' yagiye ihatanira ibihembo bikomeye ku Isi mu bihe bitandukanye







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND